Umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya

Inyigisho yo ku wa 22 Nyakanga 2015: Umunsi wa mutagatifu Mariya Madalena

AMASOMO: 1º. 2 Kor 5,14-17 ou Ind3,1-4a; Zab 63(62),2,3-4,5-6,8-9; 2º. Yh20, 1.11-18

Bavandimwe, Kuri uyu munsi turahimbaza umunsi wibukwa wa mutagatifu Mariya Madalena. Abanditsi b’amavanjili batubwira abagore benshi bakurikiraga Yezu n’intumwa ze bagafasha mu butumwa, muri abo bagore hari uwo bavuga amazina ye ari we twibuka none, Mariya Madalena ( Mt 28,1; Mk16,1.9; Lk24,10). Mariko na Matayo batubwira ko yari i Karuvariyo igihe Yezu aca ari k’umusaraba (Mk15, 40.47; Mt17,56.61), naho Luka akamutubwira nk’umwe mu bagore bakurikiraga Yezu nyuma yo kubakiza roho mbi n’izindi ndwara (Lk8,2). Yohani intumwa amutwereka nk’umukunzi udatererana Yezu mu byago, kuko igihe bafashe Yezu, intumwa zarahunze, ariko Mariya Madalena akomeza kumukurikira. Ndetse no mu rupfu rwe yari ahari : “ Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Klewofasi, na Mariya Madalena” (Yh19,25).

Mu mataka ya Kiliziya biturutse Kuri mutagatifu Tomasi w’Akwini (+ 1274), uyu mugore yagiye amenyekana ku izina ry’ Intumwa y’intumwa : “APOSTOLA  APOSTOLORUM” , kuko ari we wazimenyesheje mbere ko Yezu yazutse mu bapfuye nkuko Ivanjili ya none yabitubwiye. Tomasi w’Akwini, abisobanura muri aya magambo: “ nkuko umugore ari we wabwiye umugabo wa mbere (Adamu), amagambo aganisha k’urupfu, ni nako umugore ari we wabaye uwa mbere mu gutangariza Intumwa za Kristu (Adamu mushya), amagambo y’ubuzima bw’iteka : “ Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye”(Yh20,18). Nibyo twumvise Mariya Madalena ahamiriza Intumwa uko yahuye na Nyagasani, Umwigisha.

Mariya Madalena twamwigiraho iki?

Amateka ya Mariya Madalena amutwereka nk’umuntu mbere yo guhura na yezu, yari yarasizoye mu gukora ingeso mbi. Nuko aho amariye guhura na Yezu, akamwakira akaba umugenga w’ubuzima bwe, byose muri we byarahindutse kugeza aho yumva ko kubura Yezu ari ukubura byose; niyo mpamvu mubona n’igihe abuze umurambo wa Yezu mu mva yataye umutwe, ajya guhuruza intumwa, zo zirahagera ziritegereza ziremera zirigendera, ariko we aguma aho, kugeza ubwo Yezu amubonekeye akanamwohereza kujya gutangariza intumwa ze ibyishimo by’Inkuru Nziza y’Izuka aribyo bizakomeza kwamamazwa kugeza igihe isi izashirira. Muri ibyo byishimo Yezu arahishurira intumwa ze ku nshuro ya mbere ibanga rikomeye atari yarababwiye mbere y’izuka rye, ibanga ry’uko dusangiye na We Umubyeyi, Data wa twese uri mu Ijuru: “Ntushake kungumana kuko ntarazamuka njya kwa Data. Ahubwo genda usange abavandimwe banjye, maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari Yo Mana yanyu”(Yh 20,17). Iri jambo ‘ ntushake kungumana’, hari indimi bahindura bagakoresha ‘ Ntunkoreho’, ibyo kandi akabimubwira atari ukumwiyama, ahubwo ari ukumuhishurira ko nyuma y’Izuka hari byinshi byahindutse mu mubano we w’abamwemera. Nibatamubona nkuko babaga bari kumwe bamukoraho, bamwoza ibirenge ntibazagire ngo ntahari, kuko hari ibishya bije bigomba gusimbura ibishaje, nkuko Pawulo abitubwira none: “ Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya” (2Kor5,17).

Niyo mpamvu rero, amateka ya Mariya Madalena, atwibutsa ukuri ndakuka ko umwigishwa wa Kristu ari uwo wese ubona intege nke n’ubumuga afite, agaca bugufi akumva ko atishoboye agasanga Umwigisha akamupfukamira, kandi akemera gukizwa na We, agafata umugambi ndakuka wo kumukurikira ntacyo amubangikanije, kandi akemera no kuba umuhamya w’Urukundo Nyabuzima, rutsinda icyaha n’urupfu hakaganza Ubuzima nyabuzima buzira ubushanguke.

Mariya Madalena tumwigiraho gushakashaka Kristu mu buzima bwacu, kandi tukamushaka tumukunze rwose kuko ari we gakiza kacu : “ Nyagasani, ni wowe Mana yanjye, mpora ngushakashaka uko bukeye! Umutima wanjye ugufitiye inyota, n’umubiri wanjye ukagira urukumbuzi, meze nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana” (Zab 63/62, 2,3-4).

Guhimbaza umunsi wa Mariya Madalena, ni ugusubira ku isoko, tukubura amaso tukarangamira uwahinguranyijwe icumu k’Umusaraba, kugirango ubuzima bwacu bwoye guhugira kuri twe ubwacu, ahubwo kuri We wadukunze Urukundo rutagereranywa, akemera kudupfira twese. Ariko ntiduhere k’umusaraba, tukerekeza mu busitani bw’Izuka, kuvomayo ibyishimo bidashira n’ubuzima bushya, bityo tugahinduka muri Kristu ibiremwa bishya.

Uyu munsi hamwe na Mariya Madalena ‘ intumwa y’intumwa’, dusabe kubona muri Yezu Kristu wazutse, Imana yadukunzi ikemera kudupfira ngo dukire, maze natwe tumukunde tutamubangikanije. Dusabe ngo muri iki gihe kimwe n’ibihe byose, abantu bahugukire gusanga Imana ngo bashyikirane nayo mu mutuzo, bemere kuganira no kubwirizwa na Yo ibyo bagomba gukora, kugira ngo bibarinde gukorakora, babone ubwiza bw’ubuzima Imana yabahaye n’agaciro k’Ubutumwa bwiza Imana iduha mu bo idutumaho ngo batwigishe Inkuru Nziza. Ni uko hamwe na Mariya Madalena, twishimire gutangariza bose ibyishimo bihoraho bya Kristu Wazutse tugira tuti: “Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye.”

MARIYA MADALENA MUTAGATIFU, INTUMWA Y’INTUMWA UDUSABIRE!

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE.

Padiri Emmanuel NSABANZIMA, muri Koleji Kristu Umwami i Nyanza.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho