Inyigisho: Umuntu w’umusazi yubatse inzu ye ku musenyi

KU WA 3 W’ICYA 12 GISANZWE, Umwaka A

25 Kamena 2014

AMASOMO: 1º. 2 Bami 22,8-13; 2º Mt 7, 15-20

Twishimiye ko inyigisho y’uyu munsi itwibukije ko tugomba gushaka ahakomeye twubakira ubuzima bwacu. YEZU KIRISITU atanze inyigisho ahereye ku kigereranyo cy’inzu yubatse ku rutare n’inzu yubatse ku musenyi. Inzu si yo idushishikaje, ahubwo dutangajwe na bene yo: umunyabwenge yamenye kubaka ahakomeye. Umuswa ari we wiswe umusazi, yataye ubwenge aba umupfu n’umupfayongo utaramenye ko aho ateretse inzu ye hashobora guhinduka umuyonga. Ni urugero rwumvikana ndetse rushobora gutuma twibaza agacu uwo muntu wabuze ubwenge yahindiragamo. Birashoboka ko yibwiraga ko kubaka iyo nzu ya ntayo ari byo bihendutse kandi bimworoheye ariko ntiyazirikanye ko azivutsa ubuzima bwe. Uko biri kose niba imivu yaratembye yugamye muri icyo kigonyi, ntiyasigaye amahoro, yayitabamyemo.

Inkuru Nziza iraduhugura. Ntitubwira ibintu by’ibitekerezo gusa cyangwa imigani iryoheye amatwi gusa. Idufungura amaso tukabasha kureba kure. Hari ibintu byo ku isi dukora nabi tugahomba cyangwa tugahombya n’abandi. Hari n’ubwo ubwo burangare butuma tutareba kure iyo tugana, bityo ibyo dukora bikazikamisha roho yacu aho kuyicurukura ngo imenye Ubugingo buhoraho muri YEZU KIRISITU. Kutitegura ubuzima budashira tuzinjiramo ku buryo bushyitse tumaze guca, ni ukubura ubwenge kandi YEZU KIRISITU yaraje mu nsi kutwigisha. Umunyabwenge muri iyi si, ni uwumva inyigisho za YEZU KIRISITU akazikurikira atitaye ku mibereho y’amanusu y’abandi abona baba abakuru cyangwa abato. Kubaka neza ejo hazaza, ni ukumva inyigisho za YEZU ukazemera akaba ari zo ugira ishingiro ry’ubuzima bwawe.

Uyu murongo w’ubuzima ntureba gusa abantu baciye bugufi. Ureba ku buryo bwihariye abantu bose bashinzwe abandi, abo Imana yagiriye ikizere ikabashinga umurimo wo kuyifasha kuyobora abana bayo. Akenshi, tuvuga ko ubutegetsi bwose buturuka ku Mana. Ibyo byumvikanisha ko abategetsi bicajwe ku ntebe n’ubushake bw’Imana. Akenshi barayibeshyera iyo bayobora isi mu buryo butandukanye n’ugushaka kwayo. Twumvishe mu isomo rya mbere ukuntu umwami Yoziya yababajwe cyane n’uburyo abamubanjirije birengagije Amategeko y’Uhoraho bagakora ibidakwiye. We yateje imbere iby’Iyobokamana cyane cyane amaze kumva Igitabo cy’Amategeko cyavumbuwe yari yaribagiranye ku buryo byashoboraga gukururira igihugu ingorane z’urudubi. Uwo mwami wabaye mwiza yatinyaga cyane imivumo iremereye ku gihugu cyose kubera kwirengagiza Amategeko y’Imana byaranze abami b’ababisha nka Manase na Aminoni. Kuri Isiraheli, Umwami Yoziya wa Yuda (640-609) yaje nk’umurengezi. Yumvise Amagambo y’Ivugururamategeko asa n’uhiye ubwoba arahindagana maze yiyemeza kuyobora igihugu mu Nzira z’Uhoraho. Yabaye umunyabwenge arinda igihugu cyose imivumo igurumana nk’iyo twumva mu Gitabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 28, 15-46). Uwo mutegetsi yabaye umunyabwenge yubaka inzu ye ku rutare arayirengera ndetse arengera n’abaturage bose.

Mu bihe turimo, Ijambo ry’Imana rikomeje kwamamazwa. Iryo Jambo ritanga ubuzima. Kuryakira no kwemera Nyiraryo YEZU KIRISITU, ni ko kumenya ubwenge. Kurinnyega cyangwa kuryumvana uburyarya hagamijwe inyungu z’isi, kurisuzugura no gukora ibirirwanya no gushyiraho amategeko asuzugura Imana, ni ko kuganisha abo ku isi mu makuba. Ni ngombwa gusenga dukomeje kugira ngo abayobozi b’ibihe turimo basubize ubwenge ku gihe bavaneho ibintu byose bigaragaza ko bakenetse Imana bikorera ibyo bishakiye. Umusimbura wa Petero (Papa), aherutse kuvuga ko iyicarubozo (torture) ari icyaha gikabije…yanamaganye ibiyobyabwenge kandi azakomeza gusobanurira abatuye isi ko ibyo bikorwa byose bidakomoka ku gushaka kw’Imana byose bigamije gusenya ababyitabira bubaka ku musenyi nka wa musazi YEZU KIRISITU yatubwiye mu gitekerezo cye.

Umuganda wa buri wese urakenewe: saba imbaraga zo kubaka ubuzima bwawe ku Rutare (Urutare ni YEZU…) n’izo kwanga ibitekerezo n’ibikorwa byose bya giswa na gisazi bitabuze hirya no hino mu bihe turimo.

YEZU KIRISITU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ubu n’iteka ryose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho