Umunyabyaha wisubiyeho azatera ibyishimo mu ijuru (Lk 15,1-10)

Inyigisho yo ku wa 4 w’icyumweru cya 31 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 07 Ugushyingo 2013 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

« Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo nazanywe n’abanyabyaha kugira ngo bisubireho » (Lk 5, 32)

Aya magambo ya Yezu yabanje kungora kuyumva. Yezu yayabwiye Abafarizayi n’Abigishamategeko bijujutiraga abigishwa be kubera ko basangiraga n’abasoresha n’abanyabyaha. Ese Yezu yaba avangura ? Yaba se yita kuri bamwe (abanyabyaha), abandi (intungane) akabihorera ntabiteho ?

Nyuma naje gusobanukirwa. Yezu ntavangura. None se twese ntituri abanyabyaha hari intungane iturimo ? Umuntu rero niwe wivangura igihe yigize intungane, akumva adakeneye umukiro Umukiza Yezu atuzaniye.

Imigani ibiri dusanga mu Ivanjili y’uyu munsi ndetse n’ukurikiyeho w’ « Umwana w’ikirara », yerekana urukundo rutageranywa Imana ikunda abantu bose ndetse n’abanyabyaha twakwita ba ruharwa n’abayiteye umugongo mu myemerere. Abo bose banenwa, basuzugurwa, Imana yo ikomeza kubakunda, kubashakisha no kubakirana impuhwe.

Imyifatire ya Yezu, Aabafarizayi n’Abanditsi bayibonamo ikibazo gikomeye : kuki Yezu yakira abanyabyaha n’abasoresha agasangira nabo kandi bibujijwe ? Abafarizayi n’abannditsi ku mategeko bakibagirwa impuhwe z’Imana n’urukundo rwayo rutagereranywa kandi rutagira umupaka. Imana ikunda abantu bose, kandi bose ibashakira ikiza. Ivubira imvura abatunganye n’abadatunganye.

Kuki gusangira n’abasoresha byarimo ikibazo ? Abasoresha bakoreraga ingoma y’igitugu y’Abanyaroma. Kubera ko amafaranga ajyana n’ibishuko byinshi, basahuraga umutungo wa rubanda, bagakira atari ukubera umushahara wa buri kwezi ahubwo kubera ibyo bibaga. Kubera izo mpamvu zombi bari banzwe bitavugwa.

Abanyabyaha, iri jambo ryavugaga abitandukanyije n’Imana babizi kandi babishaka rwose. Ibi byajyanaga n’imyifatire idahwitse mu mibanire yabo n’abandi. Akenshi iyo Imana tuyishyize ku ruhande n’umuntu turamwibagirwa. Muri iki cyiciro harimo abasambanyi, abicanyi, abarenganya abandi…

Umugani w’intama yazimiye n’umugani w’igiceri cyatakaye ihuriye ku nsanganyamatsiko ebyiri : icyabuze bashaka kikaboneka n’ibyishimo.

Umugani wa mbere utubwira ubuzima bwo mu giturage aho intama igira itya ikazimira. Umushumba nta kindi akora uretse kujya kuyishaka kugeza igihe ayiboneye. Nk’uko yari ahangayitse yayibuze, iyo ayibonye asagwa n’ibyishimo. Ibyo byishimo ntabyihererana ; ahamagara abaturanyi n’inshuti ngo bishimane. Inyigishyo nyobakamana irimo ni uko ihinduka ry’umanyabyaha umwe ritera ibyishimo mu ijuru kurusha abantu mirongo icyenda n’icyenda badakeneye kwisubiraho.

Ni ikigereranyo kuko abadakeneye kwisubiraho bataba kuri iyi si, baba mu ijuru. Twese turi abanyabyaha. Uvuga ko nta cyaha agira, aba ari umubeshyi. Ni nk’uwavuga ngo anyura mu mukungugu ntihagire na gake kamufataho. None se buri munsi ntitwisukura, nyamara iyo turebye ku mubiri nta mwanda tubona.

Umugani w’igiceri cyatakaaye usa n’uw’intama yazimiye kandi n’inyigisho ni zimwe. Igiceri wari umushahara w’umubyizi.

Iriya ntama yatakaye cyangwa se kiriya giceri twabigereranya n’umunyabyaha witandukanyije n’Imana. Icyo Imana ishaka si uko apfa, ahubwo ni uko ahinduka

Uguhinduka k’umunyabyaha ntigushoboka igihe Imana itagiye kumushaka, itabigizemo uruhare. Iyi migani irerekana agaciro buri muntu afite mu maso y’Imana. Imana ishaka rwose ko abanyabyaha bisubiraho kandi birayishimisha. Natwe dukwiye kwishimira ko abanyabyaha bahinduka.

Twemere ko Imana idushaka, tuyikundire tukagaruka mu nzira nziza. Dusogongere ku byishimo byo kubana nayo kandi tubisangire n’abandi.

Dusabirane kugira ubutwari nk’ubw’uriya mushumba cyangwa se uriya mugore. Hari ubwo ducika intege, tukavuga ngo turananiwe, mbese igikorwa cyiza ntitukigeze ku musozo.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho