Umunyangeso nziza wuzuye Roho Mutagatifu

« Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera » (Intu 11, 24)

Inyigisho yo ku wa mbere, 11/6/2018

Mutagatifu Barinaba, Intumwa

Bavandimwe,

Kristu Yezu akuzwe.

Uyu munsi turizihiza mutagatifu Barinaba, intumwa ya Kristu. N’ubwo atari mu rugaga rw’Intumwa cumi n’ebyiri, Kiliziya yamuhaye icyo cyubahiro cyo kuba intumwa kubera uruhare yagize mu kwamamaza rugikubita Inkuru nziza ya Yezu Kristu. Ndifuza ko dufata akanya gato tukarangamira uwo Mutagatifu Kiliziya iduhaye kwizihiza none, maze tukazirikana bimwe mu byo atwigisha mu bukristu bwacu. Turabifashwamo n’Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa.

  1. « Bityo na Yozefu, uwo intumwa zari zarahimbye Barinaba – ari byo kuvuga Imaragahinda –, wari n’umulevi ukomoka muri Shipure, akaba afite umurima. Agurisha uwo murima maze ikiguzi cyawo agishyira Intumwa » (Intu 4, 36-37)

Barinaba ari mu Bayahudi bahindutse rugikubita, maze bakemera Kristu. Burya ngo izina ni ryo muntu. Niba Intumwa zaramuhimbye Barinaba – Imaragahinda –, ndetse iryo zina rikaba ari ryo ryasimbuye irya Yozefu, ni uko koko uyu mugabo yari imaragahinda. Yari umunyamahoro n’ituze, akamenya guhumuriza benshi, akababwira ijambo ry’ineza. Ni uwo mutima wamuyoboye, agurisha umurima we, kugira ngo asangire n’abandi bemera bari bibumbiye hamwe  iruhande rw’Intumwa. Ibi biratubera isomo rikomeye mu bukristu bwacu.

Niba abo tubana, dukorana, duhura; niba abatubona n’abadusanga, niba natwe batubonagamo ba Barinaba, ni ukuvuga abantu bamara abandi agahinda aho kukabatera; abantu bahumuriza abandi aho kubahahamura; abantu batera amahoro n’ituze, aho guteza amakimbirane, imiborogo n’induru ; abantu basangira kandi bagafatanya n’abantu, aho kwihugiraho no kwireba ubwacu twenyine. Niba natwe abantu baduhimbaga akazina keza kavuga ibyiza n’ineza baba batuvomyemo, aho kuduhimba ba Ntarebatinya, ba Rwagitinywa, ba Rusahuriramunduru, ba Gashuhe n’andi mazina ahishura ububi butwihishemo !

  1. «Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani » (Intu 11, 24)

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa gikomeza kutwereka umutima w’ineza n’impuhwe warangaga Barinaba. Uwo mutima wagaragaye cyane mu kuntu yafashije Pawulo mu kubona icyicaro mu rugaga rw’Intumwa n’ukuntu yamutoje akanamufasha mu murimo w’iyogezabutumwa.

Koko rero, nyuma yo guhinduka, Sawuli yageze i Yeruzalemu, agerageza kwegera abigishwa ; ariko ngo bose baramutinyaga, kuko batemeraga ko na we ari umwigishwa koko. Barinaba ni we wamufashe akaboko, aramujyana, amushyikiriza Intumwa, azitekerereza uguhinduka kwe: uko yabonanye na Nyagasani n’uko yamubwiye n’ukuntu i Damasi yigishije mu izina rya Yezu ashize amanga (Intu 9, 26-27).

Igihe Kiliziya yohereje Barinaba i Antiyokiya gukomeza abemera b’aho, yarahageze, abonye ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha, ari na ko abihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima. Nyuma y’aho, yahise ajya gushaka Pawulo i Tarisi, aramuzana, bamarana umwaka wose basangira ubutumwa (Intu 11, 24-26).

Twumvise ukuntu uwo mutima wa Barinaba wuje ineza kandi wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera watumye abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani. Ndetse nta gushidikanya ko uwo mutima uri mu byatumye abigishwa b’i Antiyokiya bitwa bwa mbere na mbere « Abakristu » (Intu 11, 26).

Uwo mutima w’ineza n’impuhwe wakomeje kuranga Barinaba, bigera n’aho atandukana na Pawulo mu nzira z’ubutumwa. Koko rero Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitubwira ukuntu, igihe Pawulo amusabye ko basubira mu rugendo rw’ubutumwa, Barinaba yashatse kujyana na Yohani bitaga Mariko. Ariko ngo Pawulo ntiyishimiye ko bajyana n’umuntu wigeze kubatererana, ntabafashe umurimo igihe bari i Pamfiliya. Ngo habaye impaka z’urudaca, kugeza aho batandukana. Barinaba yijyanira na Mariko berekeza i Shipure, na ho Pawulo ahitamo kujyana na Silasi (Intu 15, 36-40).

Bavandimwe, natwe tube abanyangeso nziza, abantu b’ineza, nka Barinaba. Nka we, turenge inzika, turangwe n’ukwemera n’impuhwe. Tumenye kandi gutega amatwi Roho Mutagatifu. Ni bwo ubutumwa bwacu buzera imbuto nziza kandi Nyinshi.

  1. « Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye » (Intu 13, 2)

Barinaba yakiranye ingoga umuhamagaro wa Nyagasani. Yitangiye ubutumwa, aba umugaragu w’Inkuru nziza. Kimwe na Pawulo, yabaye umwogezabutumwa mu banyamahanga. Ubwo butumwa yarabukoze kugera ku ndunduro y’ubuzima bwe. Ndetse yemera no gupfira Uwo yemeye, akamutuma. Amateka ya Kiliziya atubwira ko yapfiriye Nyagasani mu mugi wa Shipure aho yaturukaga.

Bavandimwe, natwe Nyagasani araduhamagara. Araduhamagarira ubutumwa bwo kwamamaza mu mahanga yose Inkuru nziza ye ; Inkuru nziza y’Umukiro. Mutagatifu Barinaba twizihiza uyu munsi adusabire kwitaba Nyagasani tutagononwa, kumwamamaza dushize amanga, no guhora twiteguye no kumupfira niba ari uko abishaka.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho