Umunyu n’urumuri

Mutagatifu Barinaba, 11Kamena 2019

Amasomo: 2 Kor 1, 18-22; Zab 117 (118); Mt 5, 13-16

MURI UMUNYU W’ISI, MURI URUMURI RW’ISI

Bavandimwe,

Kuri uyu munsi wa mutagatifu Barinaba intumwa, amasomo twumva aradukebura atwibutsa kongera kuzirikana ku bo turi bo. Turi abakristu. Dukurikiye Yezu Kristu Rugero rwacu. Ni we cyitegererezo cyacu. Tugomba rero kwigira ku mibereho ye yose. Ubuzima bwe bwose ni urugero rwacu. Ntituzigere rero twibagirwa na rimwe ko turi abayoboke ba Yezu Kristu.

Muri umunyu w’isi. Twese tuzi akamaro k’umunyu. Umunyu uryoshya amafunguro. Ni indyoshyandyo. Ariko twakwibaza tuti: “umunyu ukura he ubwo buryohe? Ese umunyu ni wo wifitemo ubwo buryohe? cyangwa umunyu ubwawo ni bwo buryohe?”. Iyo ushyizemo mwinshi cyane birabiha, washyiramo gake na bwo tukavuga ko wabayemo mukeya, ko utakoze. Bisaba rero gupima urugero rw’umunyu ugereranyije n’ingano y’amafunguro.

Ni gute twebwe twaba umunyu w’isi? Aho ntitwaba twibwira ko turi umunyu ariko tumeze nka wa wundi wakayutse utakigira akamaro wagenewe? Yezu aratubwira ko umunyu wakayutse nta kandi kamaro kawo uretse kuwujugunya hanze maze ugakandagirwa n’abantu. Umukristu wo ku izina gusa uvuga ko yabatijwe agahabwa amasakaramentu yose ya ngombwa ndetse akanubahiriza n’ibindi byose Kiliziya imutegeka, igihe adahamya ibirindiro mu mubano we n’Imana aba ameze nk’uwo munyu wakayutse. Wa wundi ushaka kwiyerekana inyuma gusa ariko ameze nka za mva zirabye ingwa, imbere muri we huzuyemo ubugome, ubugambanyi, ingeso mbi, kubeshya, kwica, imigambi mibisha, n’ibindi byishi, … uwo ameze nka wa munyu wakayutse. Wa wundi ufata ubukristu nk’umwambaro yishyiriramo igihe abonye ari ngombwa ndetse akawiyambura igihe ashakiye, uwo na we ntaho ataniye n’uwo munyu utakigira uburyohe. Buri wese rero niyisuzume mu migirire ye arebe aho ahagaze maze aryohereze abandi.

Ni gute uwo munyu wakayutse wasubirana uburyohe? Uburyohe tubukura ku Mana. Igihe tuyiteye umugongo turarungurirwa, tugasharira, tugasharirirwa, tukuzura umushiha maze umushishito ugashishuka tugashirirwa. Iyo duteye intambwe tuyisanga turanezerwa, tugatohagira maze amatama agatemba itoto iteka, bityo tukaryoha kandi tukaryohereza abandi bakaza badusanga kuko baba babona natwe twabaye urumuri dushashagirana maze abashenguwe n’ishavu n’agahinda bagashika badusanga ngo tubageze kwa Rumuri rutazima.

Muri urumuri rw’isi. Urumuri rubereyeho kumurikira abantu. Iyo rutamurika rwitwa ikindi kintu kitari urumuri. Urumuri rubereyeho kubonesha. Twumvise ingero Yezu aduha: ikigo cyubatse ku mpinga y’umusozi nticyihishira, ntawe ucana itara agamije kuryubikaho icyibo.

Natwe rero turasabwa kuba urumuri rw’isi. Birashoboka se ko waba wituriye mu mwijima w’icuraburindi cyangwa se utuwemo n’umwijima wakugize imbata maze ukaba urumuri? Urumuri n’umwijima ntibijya biturana. Byanze bikunze kimwe kigomba kubisa ikindi. Nimucyo rero twirinde umwijima kugira ngo tubane na Rumuri nyarumuri wamanutse mu ijuru, Yezu Kristu Umwana w’Imana nzima. Ni we Rumuri nyakuri ibindi binyarumuri byose ni we birukomoraho. Twebwe twamukurikiye rero tugomba kuba aba mbere bakiriye urwo rumuri kugira ngo turushyikirize abandi. Nitwisuzume rero tutihenze turebe koko niba twarakiriye mu by’ukuri urwo rumuri. Niba tutararwakira, uyu ni umwanya wo kumwemerera akamurikira imitima yacu maze natwe tugashashagirana maze abatureba bose bakabona twahindutse ukundi. Uwakiriye urumuri rwa Kristu abaho azi Uwo arangamiye. N’iyo aguye ntatinda guhaguruka kuko yemerera Yezu akamufata akaboko maze bakagendana. Abaho mu buzima bufite intego. Ntabwo abaho mu bwivuguruze. Ubuzima bwe ntibuba icyarimwe ‘yego’ na ‘oya’ ahubwo ni ‘yego’ kimwe na Yezu Kristu.

Bavandimwe,

Nk’uko twumvise Pawulo abibwira abanyakorinti, Imana “ni yo ubwayo idukomeza muri Kristu, ikadutorera kuba abayo, idushyiramo ikimenyetso cyayo, ikaduha no gutunga Roho wayo mu mitima yacu kugira ngo atubere ingwate y’ibyiza yatugeneye”.

Nimucyo rero twibaze aho duhagaze. Buri wese yisuzume arebe niba koko ari umunyu w’isi kandi akaba urumuri rwayo. Ese uko twigaragaza ni ko tubayeho koko? Aho ntitwaba tubaho muri yego na oya, uburyo tubayeho bugenda buvuguruzanya? Igiti cyose kigaragazwa n’imbuto zacyo. Dusabe Nyagasani adukomereze imbaraga dutaguze tumusanga We soko y’Uburyohe na Rumuri nyarumuri atwihere ku Buryohe bwe turyoherwe kandi turyohereze abandi.

Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho