Umunyu wakayutse urajugunywa

Ku wa 2 w’icya 10 Gisanzwe A, 9/06/2020

 1 Bami 17, 7-16; Zab 4, 2.3.4-5,7-8; Mt 5, 13-16.

Kuri uyu munsi, nimucyo twumve icyo Yezu Kirisitu aduhamagarira. Yaje mu isi aje kudukiza. Yatumenyesheje ukuri. Burya ukuri kurakiza. Si amarangamutima n’ibyiyumviro umuntu yiyumvamo bimukiza. Ibyo umuntu yiyumvamo byose, bimurikirwa n’ukuri maze agasobanukirwa n’igikwiye. Kugaragaza ukuri mu isi, ni ko kuyimurikira.

1.Umwijima uturuka he?

Muri rusange, isi yibereye mu mwijima kuva aho Adamu na Eva bumviye umushukanyi bagakora ibyo yababwiye byabakozeho bikanakururira ingaruka mbi bene muntu bose. Isi yategereje igihe kirekire cyane kugira ngo imanga yari yaracitse hagati y’abantu n’Imana isibangane. Ibyo byujujwe muri Yezu Kirisitu ejo bundi igihe atubambiwe ku musaraba. Ni ejo bundi urumuri rwatangaje ugereranyije n’imyaka ivugwa ikiremwamuntu kimaze ku isi.

Nyamara ariko kugeza ubu, hari isano dusanga hagati y’umuntu wa nyuma ya Yezu Kirsitu na muntu wa kera. Umutima wo kwanga iby’Imana urakigaragaza ku isi. Hariho n’abakorana n’ingufu z’ikuzimu ngo bagamije gusenya Ingoma y’Imana. Tuzi ko batazabishobora nk’uko nta muswa wigereza ibuye! Ariko nyine ibitekerezo bibi n’imigambi mibisha ntibibura kuyobya bamwe no kubabaza abandi ku buryo bwinshi. Hariho n’abemeye Yezu Kirisitu ariko nyamara bihitiramo umwijima. Ibyo bisa n’ibiterwa n’ubujiji bwabundikiye imitima yabo bahera mu buvumo nka bwa bundi umunyurabuhanga Platoni avuga mu mugani w’ubuvumo. Nta muntu n’umwe uva mu buvumo abundikiranywemo kuko nta rumuri ruba rumugeraho.

Isi y’umwijima nta buryohe yigiramo. Nta kubona ibyiza Imana  yaremye ngo biyitunge neza. Yemwe, isi y’umwijima nta buryohe kuko nta kunyu yifitemo.

2.Uwishimira ubuzima ni nde?

Ni Yezu Kirisitu Munyu w’isi. Ni We Rumuri rw’isi. Umuntu wese umukunda akagana inzira y’Imana Data, yishimira Ubuzima ahabwa, agahora agendera mu Nzira y’Ukuri. Bene uwo ni we uhinduka urumuri akaba umunyu w’agace aherereyemo.

Yezu adutuma ku isi yose kugira ngo tugarurire bose umucyo n’umunyu utuma kubaho baryohewe bazi ko bagana aheza. Ni mu isi yose ubu hari abavuga ko ari abe. Kuki bamwe bavuga ko ari abe bakarenga bakibera iyo mu mwijima cyangwa bakamera nk’umunyu wakayutse? Tuzi ko Intumwa za Yezu n’abakirisitu benshi ba mbere bakomeye kuri Yezu kugeza ndetse aho bamwe bemera kwicwa aho kwakira umwijija n’indurwe isi yashaka kubahatira. Vuba aha twahimbaje abavandimwe b’i Bugande bemeye gupfa aho gupfa nabi. Bo n’izindi ntore zose z’Umwami Yezu badutere akanyabugabo.

Umukirisitu wese wiberaho mu mwijima cyangwa agahinduka nk’u munyu wakayutse, uwo nguwe aba ho nabi. Uwo yaba ari we wese: yaba umuntu wo hasi iriya mu Muryangoremezo, yaba umukateshisiti, yaba Padiri yaba Musenyeri…Iyo atemeye Ukuri kwa Yezu Kirisitu ngo abe ari ko yigisha, iyo yakiriye ibinyoma byo mu isi akaba umuntu ugendera mu bwoba, iyo adashobora kwereka ubabaye wese uko yakira ako kababaro, iyo agendera mu kigare cy’ibigezweho bidafasha mu kubaha Imana n’abantu muri iyi si, uwo nguwo rwose aba yarakayutse, aba yarahindutse nk’umunyu utagifite uburyohe, ashatse yajya aceceka aho gusakuza ngo arigisha iby’Imana!

3.Ubutumwa bwumutse

Ni ubutumwa bukomeye bugomba kudufasha gutekereza abo turi bo. Ubutumwa Yezu aduha buduha kwibaza icyo tubereyoho n’icyo tumariye abandi. Budufasha kwigarukamo tukibuka ko igihe kidushirana, ko kuri iyi si tuhafite agahe gato byanze bikunze tuzapfa tukayivaho tugana mu ijuru niba turishaka tukarikorera koko. None tuzasiga twarayikozeho iki? Nitutagendera mu Kuri tuzarangiza ubuzima bwacu dukurikirwe n’imivumo y’ingorwa tuzaba twararangaranye kandi Yezu adutuma ku bababaye bose ngo tubahoze mu izina rye.

Yezu Kirisitu adukomeze tugendere mu Kuri n’Ubuzima bwe. Aduhe imbaraga zo kuva mu buvumo bw’ubujiji turimo twemere atumurikire. Umubyeyi Bikiza Mariya aduhairwe. Abatagatifu duhimbaza, Efuremu, Diyana, Felisiyani, Primi, Yozefu Ankiyeta (José Anchieta), Rishari (Ricardo), Kolumba n’Umuhire Ana Mariya Tayigi, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho