Umupfakazi w’umukene

Inyigisho yo ku wa mbere w’icya 34 gisanzwe B, 22 /11/2021

Amasomo: Dan 1, 1-6.8-20; Lk 21, 1-4. 

“Ndababwira ukuri uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi gutura………”

Bavandimwe turi mu cyumweru gisoza umwaka wa liturujiya.Twagitangiye duhimbaza Kristu umwami w’ibiremwa byose. Ibi bikatwereka ko tugomba gukorera ingoma y’Imana mu bushake no mu bwitange byuzuye. Ingoma y’Imana igomba guhabwa umwanya wa mbere mu buzima bwacu. Ijambo ry’Imana tumaze kumva riratwereka ingero z’abaharanira gutegura ingoma y’ijuru.

Mu isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy ‘umuhanuzi Daniyeli, twumvise ubuhamya bukomeye bw’abasore bane ari bo Daniyeli, Ananiya, Misayeli na Azariya. Banze kuyoboka ibigirwamana by’umwami w’i Babiloni bibasaba kwigomwa igaburo bahabwaga n’umwami. Aha birerekana ko Imana ifite umwanya w’ibanze mu buzima bwabo. Barwanye urugamba rukomeye rw’ukwemera. Natwe dusabwa kugaragaza ukwemera igihe duhuye n’ibigeragezo bikomeye tukimika Imana akaba ari yo dushingiraho ubuzima bwacu.

Urundi rugero ni ituro ry’umupfakazi w’umukene twumvise mu ivanjiri yanditswe na Luka. Uyu mupfakazi yatanze atitangiriye itama adafite ubwoba bwo kumara umutungo we. Yizeye Imana akesha ibyo atunze ayitura atazuyaza. Ibi rero ntibishobokera benshi kuko hari abatanga ibyo basaguye ariko we yatanze byinshi dukurikije ibyo yari atunze. Aha atwereka ko ukorera Imana atinuba kandi akoresha imbaraga ze zose. Imana icengera umutima n’ubwenge imenya ubwitange dukoresha. Dusabwa rero gukorera ingoma y’ijuru twivuye inyuma. Nk’uko abantu bakora uko bashoboye ngo babone iby’isi duharanire gukorana umwete ibiduhuza n’Imana. Kuba Imana yaratanze umwana wayo w’ikinege ngo tubone umukiro natwe twitangire uko bishoboka ingoma yayo cyane muri ibi bihe isi yacu ikeneye abahamya ukwemera ahari ugushidikanya n’ukwiheba.

Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho udusabire.

Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho