Umurage mu nzira umuntu wese agomba kunyura

Ku wa 4 w’icya 4 Gisanzwe B/01/02/2018:

Isomo rya 1: 1 Bami 2, 1-4.10-12

Zab 32 (31), 1-2.5-11

Ivanjili: Mk 6, 7-13

Tuzirikane imwe mu nyigisho twavoma mu masomo ya none. Ubundi, buri munsi dushobora kuzirikana ingingo zitabarika uhereye zo dusanga mu ndirimbo, mu masomo, mu gicumbi cya liturujiya mu gutura kugeza ku ndirimbo isoza misa. Buri musaseridoti ahitamo ibango rimwe ryamugeze ku mutima kandi ryamurikira imibereho y’abantu muri rusange.

Iyi ngingo yerekeye umurage umwami Dawudi yahaye umuhungu we Salomoni, ni imwe mu zo twagira icyo tuvanamo uyu munsi. Umurage Dawudi asigiye umuhungu we, natwe uratumurikire. Iyaba buri mubyeyi yabashaga kujya asigira umurage nk’uwo abana be. Iyaba abo Kiliziya iha kubyara abana ku bwa roho, twabashaga kubaha umurage mwiza, twazagira igifatika dusigira isi umunsi tuzimuka. Kuzirikana ko tuza ku isi dufite ubutumwa umuremyi aduhaye, ni ko kwitwara binyuranye n’ubupfayongo, ni ko kwitoza gucengera impamvu turiho, ni na ko kwihatira kugirira abandi akamaro. Ababyeyi tuzirikana ko agahe dufite hano ku isi karinganiye, bityo tukitegura urugendo hakiri kare. Twiyumvisha ko inzira turimo igamije kutwinjiza mu nzu ihoraho y’Uhoraho. Tugomba kuyiheraheza tukinjira aho Nyagasani yaduteguriye tumaze kwereka abo dukuriye uburyo bwo kwirinda inzira zatugusha ruhabo.

Dawudi rero, amaze kumva ko agiye kugera ku musozo w’inzira ya hano ku isi imugeza mu yindi nzira imusohoza kwa Nyagasani ubutagaruka ku isi, yahamagaye umuhungu we Salomoni amubwira aya magambo: “Ngiye kunyura inzira umuntu wese agomba kunyura, na ho wowe urakomere ube intwari”. Iyo umubyeyi ageze muri ayo mahina igihe cyo kwitahira kigeze, abana n’inshuti ze binjira mu marangamutima y’akababaro ariko ugiye we burya aba yishimiye ko arangije urugendo rwe hano ku isi. Na none ariko ubugororoke bw’ayo mahina, buterwa n’uko umuntu yabayeho yubaha Imana kandi afite inyota yo kuzabana na yo mu ijuru. Ubutwari Dawudi ashishikariza umwana we, ni uburangwa no kubahiriza ibyo Imana ishoborabyose yategetse. Nta wakwibwira ko ari intwari igihe ari muri iyi si arwanya uwamuremye. Uburyo bwiza bwo gutegurira abana bacu kuba intwari, ni ukubafasha kubaho babereye Uwabaremye. Kutamumenya, kutamwubaha, ni byo biranga umuntu ubayeho nk’igisimba kidatekereza. Kurera abana abacu mu murongo Imana ishaka, ni ko kubagira abagabo bafitiye akamaro abavandimwe babo.

Ni ngombwa kwitegereza uko ibintu bigenda bihindagurika muri iyi si. Kugira ngo tuzasige umurage mwiza, tugomba gushishoza tukirinda guhindukana n’ibihe. Kuko uko hagenda haduka ibintu bishuka abantu, ni ko ubuyobe bugenda bukwira ku isi kuko hari ubwo usanga ababyeyi bibagirwa ibyo Nyagasani yabigishije. Ntibabasha kwigisha abana babo umuco mwiza ubereye Imana Data Ushoborabyose. Abana n’urubyiruko batera imbere bakanuye amaso bararikiye ibiza bigamije kubatandukanya na Nyir’ubuzima.

Iyo bikomeje gutyo mu gutatira inzira y’Amategeko y’Imana, igihe kiragera maze ubukirisitu bagasigara ku rurimi gusa no guseruka ahagaragara mu minsi mikuru ariko ntakwitunganya mu mutima.

Yezu Kirisitu yatoye abigishwa be abaha ububasha bwabakomeyemo kubera kumukomeraho. Umurimo we wabaye uwo kwibutsa isi Amategeko Imana Data Ushoborabyose yari yarahaye rya hanga yateguriye kwakira Umwana wayo no kwamamaza Inkuru Nziza ku isi yose. Intumwa ze n’abigishwa bakomeye ku nyigisho yabahaye maze ubutumwa yabashinze babwuzuza mu bubasha bukomeye bakesha gukora byose mu izina rya Yezu Kirisitu. Bemeye kuba abizige bakora ubutumwa batiganda. Bigishije kugarukira Imana birukana roho mbi nyinshi bakiza abarwayi ku bw’ububasha bemeye ko Yezu Kirisitu ababuganizamo. Ntibigeze bemera kuvanga ubukirisitu n’ubukirigitwa bw’iby’iyi si ihora idushukashuka. Ni uko basize umurage mwiza binjira mu ijuru. Nidukomera ku rugero baduhaye tukubaha Yezu Kirisitu muri byose, natwe tuzanyura inzira umuntu wese agomba kunyura dusigiye umurage mwiza abakiri kuri iyi si.

Yezu Kirisitu uduhamagara asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Verediyana, Ela, Ramoni wa Fitero, Severo na Pawulo Hongu Yongu-ju badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho