Umurage Yezu yadusigiye

Ku wa 4 w’icya 4 cya Pasika A, 11/08/2017

Amasomo: Intu 13, 13-25; Zab 88, 2-3.21-27; Yh 13,16-20

« Ubwo mumenye ibyo muzahirwa nimubikurikiza ». (Yh 13, 16-20).

Bavandimwe,

Turakomeza guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Kristu yarazutse. Aleluya aleluya. Kubera ko Pasika ari umunsi mukuru ukomeye cyane ku mukristu, tuyitegura mu minsi mirongo ine y’igisibo. Tuyihimbaza mu minsi mirongo itanu. Ni ukuvuga kugera kuri Pentekosti. Ni na yo mpamvu duhimbaza icyumweru, umunsi Nyagasani Yezu yazutseho. Na buri gihe dutura igitambo cy’Ukaristiya, tuba duhimbaza Pasika, ni ukuvuga urupfu n’izuka bya Kristu.

Guhimbaza Pasika ni ukwemera kuzukana na Kristu. Ni ngombwa ko twemerera Yezu akatuvana mu gahinda, akadusendereza ibyishimo, akatuvana mu cyunamo akadutegurira ibirori, akatuvana mu mwijima akatujyana mu rumuri, akatuvana mu rupfu rw’icyaha akadusendereza ubuzima bw’abana b’Imana. Kuzuka kw’imitima gutangirira hano ku isi.

Tuzamara iminsi mirongo itanu itara rya Pasika rimurika muri kiliziya zose. Ni ukutwibutsa ko Yezu ari we rumuri rwacu, atumurikira kugira ngo natwe tubere abandi urumuri (Mt 5,13-16). Nk’uko ukwezi nta rumuri kugira ahubwo kurabagirana urumuri rw’izuba, natwe abakristu urumuri isi ikeneye ni Yezu Kristu. Ni we Rumuri rw’amahanga nk’uko Kiliziya idahwema kubitwigisha. Kubana na we kenshi ni byo bizaduhindura natwe tukaba umunyu n’urumuri mu bo tubana no mu bo dukorana.

Mu kubera abandi urumuri, nagira ngo tuzirikane ku murage Yezu yadusigiye. Mu kinyarwanda, murabizi, iyo umubyeyi agiye kurangiza urugendo rwe hano ku isi, ahamagara abana be, akabaha umurage, akababwira irimuri ku mutima. Mu bihugu bimenyereye kwandika, aba yarateguye urwandiko rukubiyemo ibyifuzo bye byanyuma (testament), akaruha umuhesha w’inkiko bakazarufungura bamaze kumushyingura.

Yezu kubera ko urupfu rutamutunguye yabanje guha abigishwa be umurage twagerageza gukubira mu ngingo eshatu :

Iya mbere ni urukundo. Mukundane nk’uko nabakakunze. Ikizagaragaza ko muri abange ni urukundo. (Yh 15,11-17). Nta yindi ndangamuntu (ndangamukristu) Yezu yadusigiye.

Ingingo ya kabiri ni ubumwe. Muri Yohani umutwe wa 17 Yezu yasabiye abigishwa kuri Se. Ntiyabasabiye ingabire z’akataraboneka. Ntiyabasabiye kuzakirwa neza aho bazajya hose. Ntiyabasabiye ubumenyi budasanzwe. Yabasabiye ubumwe. Bose babe umwe. Ubumwe bushingiye ku Butatu butagatifu. « Kugira ngo abazanyemera bose babe umwe nk’uko wowe Dawe uri muri jye, najye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye » (Yh 17, 21-22)

Ingingo ya gatatu ni ukwitangira abandi mu bwiyoroshye. Yezu yabigaragaje yoza ibirenge by’intumwa ze. Arangije ati : « Ubwo mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye ari ko namwe mugirirana ubwanyu » (Yh 13, 1-20)

Ng’uyu rero umurage Yezu yadusigiye : urukundo, ubumwe, gokorera abandi mu bwiyoroshye. Igihe tubatijwe, twanze ku mugaragaro Shitani n’ibyayo byose n’ibyo iduhendesha ubwenge byose. Twemera gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza mu bantu. None se umurage we ndawukurikiza ? Mu kinyarwanda, umwana udakomera ku murage ababyeyi bamusigiye, aba ari ikigoryi. Nta kindi asarura uretse umuvumo.

Ubwo rero dukomeza guhimbaza Pasika, ntitwishimire kuririmba Aleluya gusa. Na byo ni byiza ni ukwishimira izuka. Tuzirikane umurage Yezu yadusigiye mbere y’uko ava kuri iyi si agasanga se. Tuwushyire mu bikorwa ni byo bizaduha umunezero wa nyawo. Kuririmba aleluya tukarangwa n’amacakubiri, ivangura ry’amoko n’uturere, ntibijyanye. Kurirmba aleluya tukarangwa n’urwango, ishyari, inzika, gushaka kwihorera, ntibijyanye. Kurimba aleluya tukarangwa no kwikuza, kwirata no gusuzugura abandi, cyane cyane abakene n’abaciye bugufi ntabwo bijyanye.

By’umwihariko muri uyu mwaka wa Yubile y’Imyaka ijana Kiliziya mu Rwanda yakiriye ingabire itagereranywe y’ubupadiri, dukomeze gushimira Imana ubwo buntu butagereranywa yatugiriye. Dusabire abapadiri ngo birinde kwigana ibihe turimo, ahubwo bahinduke, bivugururemo ibitekerezo, kugira ngo bazajye bamenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye (Rom 12,2).

Padiri Alexandre Uwizeye

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho