Umurengezi

Inyigisho yo kuwa 1 w’icyumweru cya 6 cya Pasika, 18/05/2020

AMASOMO: Int 16, 11-15; Zab 149; Yh 15, 26 –16,4

Bavandimwe, turakomeza kuzirikana inyigisho ya Yezu ya Nyuma y’isangira rya nyuma. Yezu arakomeza kuvuga urukundo rwo rugomba kuranga abamwemera, gusa arahindura uburyo abivugamo. Muri iki gice cya kabiri cy’iyi nyigisho, Yezu aribanda ku rwango ruzagirirwa abamuyobotse, akabivuga ababurira hakiri kare ku bijyanye n’akaga bazahura na ko ko kutemerwa no kudakundwa n’ab’isi.

Gusa nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko abasezeranya Roho, Umuvugizi. Uwo Roho Muhoza, Umuvugizi Yezu asezeranya abe, arumvikana nk’uzayobora kandi akarwana urugamba intumwa zizahura na rwo. Imana ubwayo ni yo yiyemeza kuba umurengezi w’abayo.

Ese bavandimwe, tujya tumenya ko twugarijwe n’umwanzi? Nta kibabaza nko guterwa ntubimenye ngo urwane cyangwa utabaze urwanirirwe! Burya turugarijwe ni yo mpamvu dukwiye kugarira. Twugarijwe n’imbaraga za sekibi hirya no hino, hanze ya Kiliziya ndetse no muri yo ubwayo. Twugarijwe n’ibyago, n’umushukanyi. Twugarijwe n’ibyaha n’ibigeragezo by’amoko yose duterwa na Sekibi, ibyo byose bigambiriye kudusenya no kudusubiza inyuma mu nzira, mu rugendo rugana Imana. Ikiza, ni uko Yezu Umuvandimwe wacu abizi neza, ari na yo mpamvu yiyemeje kuduha umurengezi, Roho Umuvugizi, ngo aturwaneho muri ako kaga, arengere muntu wacunguwe n’amaraso y’igiciro gikomeye ya Ntama w’Imana wishwe kubera ibyaha byacu ngo dukire urupfu, ari rwo gutandukana n’Imana. Hari ubwo duta ayo mizero, tukabaho nk’abatagira Imana, tukaba nk’abatagira umuvugizi kandi twaramuhawe. Uyu munsi rero twongere tubyibuke kandi tubyitwararike.

Uwo Roho, Ni we utagatifuza abemera Yezu Kristu akabamara ubwoba nk’uko yabikoreye intumwa, maze zikamamaza Yezu wazutse mu isi hose zidatinya ibigeragezo n’ ibitotezo (Isomo rya Mbere).

Ntagushidikanya muri batisimu twaramuhahwe, maze mu gukomezwa tumuhabwa ku buryo busendereye turamburirwaho ibiganza n’ umwepisikopi; bityo duhabwa ku mugaragaro ubutumwa muri Kiliziya, bwo kwamamaza Yezu Kristu. Ni ubutumwa rero butoroshye budusaba gushirika ubute, no gushira ubwoba; ni ubutumwa kandi budusaba kwera imbuto, nk’ ikimenyesto cy’ uko   twakiriye Roho nyir’ingabire. Bityo rero bavandimwe, turasabwa kubaho twera imbuto, cyane cyane iy’urukundo, rwo ruduha kumenya ko aba cyangwa bariya  hari icyo  badukeneyeho; mbese nk’uko Lidiya yabigenje  acumbikira intumwa  Pawulo n’abo bari kumwe . Dukwiye gufata umugambi uhamye wo guha umwanya Roho Mutagatifu mu buzima bwacu ngo atubashishe ibijyanye n’icyo Nyagasani adushakaho.

Dusabe Imana umubyeyi udukunda, ikomeze iduhunde imbaraga za Roho Mutagatifu Umuhoza, ahindure byose bishya muri iyi si yacu ya none. Atsinde inzangano n’ubugome, atsinde intambara, ibyago n’ibyorezo nka koronavirusi n’amapfa, atere urukundo n’ubwumvikane muri twe.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho