Umuryango w’akarimi gusa

Amasomo: Intg 1, 20-2, 4a; Zab 8, 4-9; Mk 7, 1-13

Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa

Amasomo yo kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya gatanu gisanzwe cy’umwaka wa Kiliziya aradukangurira kunyura mu nzira iboneye igana Imana.

Mu isomo rya mbere, twumvise ko hejuru y’ibindi biremwa byose, muntu yaremwe mu ishusho ry’Imana no mu misusire yayo bityo ahabwa ubutumwa bwo kororoka, akagwira, agakwira isi yose, akayitegeka. Mu ivanjili, twumvise Yezu acyaha abafarizayi n’abigishamategeko kubera bavuguruza Imana bitwaza umuco karande.

Ni koko mu migirire yabo, abafarizayi bagaragazaga uburyarya bukabije. Mu mico, imibereho, imigenzo n’imyambarire y’inyuma bagaragaraga nk’abakurikiza amategeko y’Imana ariko mu by’ukuri bikurikiriye inyungu zabo bwite. Ku rurimi bubahaga Imana, bakayisenga ariko imitima yabo yiberaga mu bindi. Itegeko ry’Imana ryabaga ari umutako gusa kuko bagendaga baryambaye ku gahanga nyamara ibyo kurikurikiza ntibabikozwe.

Iyo witegereje neza ubona n’uyu munsi hari benshi bagifite imigenzereze nk’iy’abafarizayi. Abo ni ba bandi bibonekeza bigaragaza nk’abakurikiza itegeko ry’Imana ndetse bakabyigisha abandi kandi babivugisha akarimi karyohereye, mu magambo meza anonosoye ariko inyungu zabo ziri ahandi. Ni ba bandi bahuma abandi amaso babeshya ko bafite ibisubizo byose ku buzima bugoye bw’abantu nyamara bagamije amaronko yabo gusa.

Wa mufarizayi w’indyarya we! Hinduka ureke kuba uruvu cyangwa nyamujya iyo bigiye ahubwo fata umwanzuro uzura ubuzima bwawe. Wowe witwikira umwambaro w’ivanjili aka cya kirura mu bwoya bw’intama, ukarebera ikibi gikorwa, ukagiha umugisha ndetse ukayoboka inkozi z’ibibi, ukazivuga ibigwi, nta kabuza uzabibazwa. Wowe ubona akarengane ukaruca ukarumira, hanyuma ukicara ukagereka akaguru ku kandi ukanezezwa na byinshi utunze ukibagirwa Iyaguhanze, ukadamarara igihe nikigera uzatamazwa kimwe na wa mukungu kiburabwenge. Hinduka by’ukuri wemere Inkuru nziza! Reka kuba agacurama.

Ngo “uhishira umurozi akakumara ku rubyaro”. Wowe urebera ubugizi bwa nabi, ukunga ubumwe n’abahotozi, ugahunza amaso ngo utareba imibabaro y’abantu, amatwi ukayavuniramo ibiti ngo utumva imiborogo y’imfubyi n’abapfakakazi, igihe ni gito ndetse cyaje maze ibyawe byose bijye hanze hanyuma ukorwe n’ikimwaro. Ni ngombwa guhinduka by’ukuri. Ikibi kiramunga, ikinyoma kirica. Reka kubaho mu kinyoma, itandukanye na cyo maze uhagurukire kubaho mu kuri.

Nitureke kuvanga amasaka n’amasakramentu twitiranya inyungu zacu bwite n’Ijambo ry’Imana. Iryo jambo rigamije kutwunga n’Imana tukabona umukiro wayo. Ntabwo rero tugomba kuryitwaza tubeshya ngo tubone amaramuko.

Nyagasani, duhe kurangwa n’umutima mwiza mbere ya byose, maze abe ari ho tuvoma ibikorwa bigaragaza ubuyoboke tugufitiye; imibereho yacu yose ibe ihuje n’ugushaka kwawe, igaragaze urukundo tugufitiye n’urwo dufitiye bagenzi bacu.

Apolina na Apoloniya batagatifu, mudusabire.

Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho