Umushoborabyose

Ku wa 2 w’icya 1 Gisanzwe, C, 11/01/2022

Uhoraho, uri Umushoborabyose

Amasomo: 1Sam 1, 9-20; Zab 1Sam 2, 1-8; Mk 1, 21b-28

Amasomo yo kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya mbere gisanzwe, araduhamagarira gutangarira ubuhangange bw’Imana ariko tudaheranwa no gutangara gusa ahubwo tumenya no kuyishimira ku byiza bitabarika idahwema kutugirira.

Mu isomo rya mbere n’indirimbo ya zabuli, twumvise Ana asaba kandi agahabwa umwana Samweli ndetse twumvise n’igisingizo cy’icyishongoro Ana atuye Uhoraho.

Twumvise mu Ivanjili, Yezu yinjira mu isengero ry’i Kafarinawumu ku isabato. Yigishaga nk’umuntu ufite ububasha. Yezu ntiyigishije gusa ahubwo yanabohoye umuntu amwirukanamo roho mbi yari yaramwaritsemo imuhindura imbata: ‘Ceceka kandi uve muri uwo muntu’. Mu by’ukuri, turabona muri iyi vanjili ibikorwa bibiri biranga ubutumwa bwa Yezu: kwigisha no gukiza. Inyigisho ze ziganisha ku mukiro.

Uhoraho Umubyeyi wacu agamije kutubohora atugobotora ku ngoyi y’umwanzi Sekibi. Twese turugarijwe kuko tumeze nk’uyu muntu wahanzweho na roho mbi. Ikimenyetso cy’uko tukiri imbata za Sekibi ni uko ikituvuyanga ituvurunga maze natwe tukivuruguta mu nzarwe y’icyaha. Nidushushubikanye shishi itabona umushukanyi Shitani ndetse n’ibibi bye byose dukurikire Yezu n’umutima utaryarya. Tureke ubusambo, ubusambanyi, ubusahuzi n’ubusambuzi, duce ukubiri n’ubucabiranya, ubucaku, ubutindi, inda nini n’ubuhendanyi maze tuzaronke ubugingo bw’iteka.

Gutangarira inyigisho n’ibitangaza bya Yezu ni byiza cyane ariko ntibihagije. Ibitangaza ni imfashanyigisho Yezu yifashisha adusobanurira inyigisho ze. Izo nyigisho zituganisha mu guhinduka by’ukuri maze tugashinga ibirindiro dushimangira ubucuti bwacu n’Imana. Nyamara akenshi na kenshi dushiturwa n’ibitangaza gusa ntiturenge umutaru kuko dutindahara dutinda mu gutangara gusa.

Ntitukagwe mu mutego w’ikivunge. Nitureke kuba nk’iyi rubanda irangarira gusa mu gusingiza ibibashimisha bishashagirana, ahubwo dutere intambwe itajegajega tugana imbere, dusindagire, duseruke gitore dusanga Yezu adukize, adukure ku ngoyi y’umubisha Shitani ushishikajwe no kudushishimura maze tuzibanire n’Uwadukunze ubuziraherezo tumusingiza. Imana yigaragariza umutima utuje, witeguye kandi wicishije bugufi. Imana ntikeneye kwifashisha ibimenyetso by’akataraboneka ahubwo itwiyereka mu bwiyoroshye mu kayaga gahuhera k’ubuzima busanzwe bwa buri munsi. Birahagije gufungura amaso maze tukibonera uburyo iduhora hafi!

Niduharanire kugirana ubumwe na Yezu. Ntibihagije kuvuga ko umuzi mu mvugo nziza iharaze ubuhanga kandi inogeye amatwi. Na roho mbi zizi kuvuga ‘Yezu w’i Nazareti’, ‘Intungane y’Imana’! Ni byiza kumumenya, kumumenyesha abandi no kumuvuga neza ariko ntitugahere mu magambo gusa ahubwo nidutere intambwe dushimangira ubumwe dufitanye na We. Nyagasani ntakeneye abavuga ko bamuzi ku karimi gasize umunyu gusa, ahubwo akeneye ko ibyo tuvuga bijyana n’ibikorwa byacu hamwe n’ibyo tubamo buri munsi. Nitureke kuba ‘imva zirabye ingwa’, nidusigeho kwiyerekana uko tutari twerekana gusa inyuma hasa neza nyamara imbere huzuyemo ubugome, ubwicanyi, ubugambanyi, ubwambuzi n’indi migirire mibi yose. Nitwiyambure ubukristu bwo kurenzaho gusa tubeshya abatubona mu myambaro myiza y’imihemba n’imyeru ndetse n’incunda ndende! Dushobora gushuka abantu by’igihe gito ariko ntidushobora kubeshya Imana kuko ireba mu mfuruka no mu ntango z’imitima yacu. Niduhindure rero imyitwarire.

Nidukingurire Yezu yinjire mu mitima yacu no mu buzima bwacu, arimbure ibigirwamana twahimitse, yirukane roho mbi zitubuza amahwemo maze turonke umukiro uzatugeza mu bugingo bw’iteka aho tuzabana na We ubuziraherezo. Amen.

Batagatifu Hijini, Honorata, Salvi, Tewodozi, Pawulini na Palemoni, mudusabire.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho