Umushumba mwiza

Ku cya kane cya Pasika, Umwaka B, Tariki ya 25 Mata 2021

Amasomo: Intu 4, 8-12; Zab 117; 1 Yh 3, 1-4; Yh 10, 11-18

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe.

1.Tugeze ku Cyumweru cya kane cya Pasika. Muzi ko iki cyumweru cyitwa Icyumweru cy’Umushumba mwiza. Turarangamira Yezu Kristu, Umushumba mwiza w’ubushyo bwe. Amasomo matagatifu, cyane cyane Ivanjili arabidufashamo. Ni n’icyumweru kandi duhimbazaho umunsi mpuzamahanga w’ihamagarirwabutumwa muri Kiliziya.

2.Ishusho rya Yezu Umushumba Mwiza ni ishusho ritera ibyishimo n’amizero. Ni ishusho riduhumuriza. Ni ishusho rihora ritwibutsa ukuntu Nyagasani Yezu adukunda byahebuje, atwitaho ubutarambirwa kandi aturwanaho igihe cyose. Ritwibutsa ukuntu Nyagasani Yezu atwitangira, akaduha ubugingo bwe.

3.Umushumba mwiza yigurana intama ze (Yh 10, 11), agatanga ubugingo bwe abigirira izo aragiye. Ntaho ahuriye n’umucancuro ubona ikirura kije agahitamo gukuramo ake karenge; nuko ikirura kikirara mu ntama, kigatatanya zimwe, izindi kikazica, naho izindi kikazirya.

Bavandimwe, Yezu Kristu ni Umushumba mwiza koko. Aturwanaho kandi araturwanirira igihe cyose ngo hato hatagira icyaduhungabanya, cyangwa icyatugirira nabi. Yaratwitangiye. Nimwibuke igihe abanzi be baje kumufata ari kumwe n’abigishwa be. Yahisemo ko bamufata we wenyine naho abandi bakabareka bakigendera. Yarababajije ati “Murashaka nde?” Bati: “Yezu w’i Nazareti”. Arabasubiza ati: “Nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka, nimureke abangaba bigendere” (Yh 18, 8). Nguwo Nyir’intama na Nyir’ubushyo. Ntashaka ko hagira n’umwe ugira icyo aba, cyangwa uzimira mu bo Imana Data yamuhaye (Yh 10, 9). Yemeye guhara ubugingo bwe ku musaraba kugira ngo turonke ubugingo. Mu bikomere bye twaharonse umukiro. Urupfu rwe rwatsinze urupfu rwacu, rudukura ku ngoyi y’icyaha no mu nzara za Sekibi.

4.Umushumba mwiza amenya intama ze (Yh 10, 14), maze agahamagara buri yose mu izina ryayo (Yh 10, 3).

Bavandimwe, biranshimisha cyane kandi bintera ubwuzu kumva ko Nyagasani Yezu anzi neza. Izina ryanjye ararizi. Aranzi wese. Azi imbaraga zanjye, azi intege nke zanjye. Azi ubukene bwanjye n’ubwoba bwanjye. Azi ibyifuzo byanjye n’imigambi yanjye. Azi inzozi zanjye n’imishinga yanjye. Azi amizero yanjye n’ugushidikanya kwanjye. Azi aho mba ndi intwari, ariko azi n’aho mba ndi ikigwari. Mbese aranzi wese, aranzi rwose, aranzi neza neza, atari ukugira ngo ancire urubanza, ahubwo ari ukugira ngo ampaze ibyiza by’urukundo rwe n’impuhwe ze.

Bavandimwe, Nyagasani Yezu Umushumba mwiza, ntawe atazi. Ntawe yibagirwa. Izina rya buri wese yaryanditse mu kiganza cye. Yezu atwaye buri wese mu mutima we ugurumana urukundo n’igishyika bitagira urugero. Ntawe atererana. Yewe n’igihe twatannye kubera icyaha, Yezu Umushumba mwiza yihutira kudusanga ngo adutabare. Aduterera ku rutugu rwe, maze mu byishimo byinshi akatugarura mu kinyotera n’ubusabane bwo mu gikumba cye.

5.Mu Isomo rya kabiri, Yohani Mutagatifu yaduhamagariye kurangamira urukundo ruhebuje Imana idukunda nk’abana bayo yihitiyemo. Ati: “Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, tukaba turi bo koko!” (1Yh 3, 1). Natwe uyu munsi turirimbe urukundo rw’Umushumba mwiza, tugira tuti: “Nimurebe urukundo ruhebuje Umushumba mwiza adukunda, kugeza n’aho atanga ubugingo bwe kubera twe, intama ze!”

6.Bavandimwe, twakira dute urwo rukundo rw’Umushumba mwiza? Turwitura iki? Ese koko Nyagasani Yezu ni We buye “nsanganyarukuta” ry’ubuzima bwanjye? Aho simpora mutera umugongo, nishakira kujya kure ye no kwizimirira mu byanjye?

Kuba intama z’Umushumba mwiza bisaba kumenya ijwi rye, kumwumva no kumwumvira. Bisaba kumukurikira nta wundi wundi tumubangikanyije na We kuko, nk’uko Petero Mutagatifu yabitwibukije mu Isomo rya mbere, “nta wundi wundi twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe” (Intu 4, 12).

Kuba intama z’Umushumba mwiza bisaba kandi kuba muri bagenzi bacu abahamya b’urwo rukundo adukunda. Duhamagariwe natwe kumenya gutega amatwi bagenzi bacu, gusangira na bo ibyishimo byabo n’ingorane zabo, kubitabo, kubatabara no kubitangira. Hahirwa rero abakunda nka Yezu, Umushumba mwiza!

7.Kuri iki cyumweru twizihizaho umunsi mpuzamahanga w’ihamagarirwabutumwa muri Kiliziya, dusabe Nyagasani kugira ngo abone mu bantu b’iki gihe abagabo n’abagore, abasore n’inkumi, abakuru n’abato biteguye kwakira ubutore n’ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru nziza y’urukundo rw’Umushumba mwiza.

Mu butumwa Papa Fransisiko yatugeneye uyu munsi, araduhamagarira kuzirikana ku buzima bwa Yozefu Mutagatifu nk’urugero rw’umuhamagaro wa buri wese. Aradushishikariza kurangamira Yozefu Mutagatifu waranzwe n’urukundo mu migambi ye yose, ubwitange butizigama n’ubudahemuka buzira amakemwa. Tubisabirane twese. Tubisabire cyane cyane abashumba b’ubushyo bw’Imana n’abandi bose bashinzwe kuyobora abandi.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Balthazar Ntivuguruzwa

Diyosezi ya Kabgayi