Umushumba mwiza mu bihe turimo

  Inyigisho yo ku cyumweru cya 4 cya Pasika, 22/04/2018

Amasomo: Intu 4,8-12; Za 117  1 Yh3,1-2  Yh 10,11-18

Umushumba mwiza ni uwitangira intama ze

Yezu Kirisitu nakuzwe iteka. Ni we  Mushumba utarumanza intama ze, naganze iteka. Aleluya. Kuri iki cyumweru, Ivanjili iraduha kimwe mu bigereranyo-shusho, bigerageza kutwereka Yezu Kirisitu, Uwatsinze icyaha n’urupfu, akaronkera inyoko muntu umukiro. Ikintu gikomeye tugomba kuzirikana ni uko ari Yezu we ubwe uduha iyo shusho, aho agira ati: “Ni jye mushumba mwiza”. Ari byo kuvuga ko YEZU ari we, Muyobozi wacu, ko nta wundi dusabwa gukurikira no gukurikiza.

Bavandimwe, muri ibi bihe turimo, isi yacu ikeneye bidasubirwaho, Umushumba cyangwa Umuyobozi uberewe n’iryo zina, akayobora abo ashinzwe mu nzira y’umukiro dukesha Kirisitu watwiguranye tukaronka ubuzima butazima.  Abakuru ni bo bitegereje baraterura bati: “Abahigi benshi bayobya imbwa uburari”. Muri ibi bihe turimo, amadini aravuka nk’imegeri cyangwa akamanuka nk’isanane iyo zaguye. Ibyo bigatera mwene muntu kwishaka akibura. Akakira ibije byose, agasamira hejuru ibihinze byose, ni uko bikarangira ameze nka wa muntu ujya kubyina yibwira ko byoroshye, yagera mu rubyiniro ubwo amaguru ye agatangira gusigana, kamwe kabwira akandi ngo reka mbanze, bikarangira na we ubwe atazi ibyo arimo. Ibyo ni byo twibonera, abigisha babaye benshi, ni uko abanyurwa manuma si ukwiruka insengero bakazimaza amaguru, nyamara inyota yabo ntishire bya narimba bamwe bikabaviramo guta ukwemera cyangwa se kuyoboka ibigirwamana, bibwira ko ari ho bazakura amahoro.Nyamara amahoro aba muri Kirisitu Yezu, watubwiye Ijambo rikomeye ati: “Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’umwana w’umuntu, ntimunywe amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe” (Yh 6,53)

 Bavandimwe, Yezu aratwibwirira ubwe ibiranga umushumba ukunda intama ze, kuko ari na byo bigomba kuranga uwabatijwe wese.  Umukirisitu wese asabwa kubera Yezu Umuhamya, akaba umushumba wa mugenzi we, kuko twese ashaka ko tuba umuryango umuguye ku mutima na we akatubera umushumba. Byaba byunguye iki bavandimwe tubaye nka Gahini Uhoraho yabajije ati: “Abeli murumuna wawe ari hehe?”  Undi  ati: “Simbizi! Mbese ndi umurinzi wa murumuna wanjye?” (Intg 4,9).  Buri wese rero ni umurinzi wa mugenzi we, ni bwo butumwa duhabwa muri Batisimu n’ugukomezwa ku buryo bw’umwihariko, kuko tugomba gukomeza umurimo wa Yezu wo gukiza inyoko muntu. None se umushumba mwiza ateye ate?

Umushumba mwiza yigurana intama ze: Haciye iminsi mikeya, ubwo twarangamiraga Yezu ku wa gatanu mutagatifu, ubwo yemerera Imana Se kudupfira akabambwa ku giti cy’umusaraba. Urupfu rwe ku musaraba rutwereka urukundo ruhebuje Imana ikunda abayo: “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka”(Yh 3,16). Ibyo twabyumvise mu isomo rya mbere aho Petero intumwa atubwira ineza yagiriwe  umuntu wari ufite ubumuga bwo kuremara adashobora kwigenza, ni uko yamukijije abikesha  Izina rya Yezu Kirisitu w’i Nazareti. Abivuga neza ati: “Batware na mwe bakuru b’umuryango (…) nimumenye neza rero (…) ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga”. Intumwa Petero, twibuka ko ubwo Yezu yacirwaga urwo gupfa, byamuteye ubwoba akageza aho amwihakana gatatu kose avuga ko atazi uwo muntu, wongeye ho ko YEZU ubwe yari yabimuteguje nyamara we akarenga akarahira ko n’aho byamusaba gupfa bapfana. Turamubona yuzuye Roho Mutagatifu agahamya ashize amanga, ko Yezu ari Muzima yazutse mu bapfuye, none akaba ari we wakoze ibyo bibazaga. Abitsindagira agira ati: “Bikaba rero nta wundi wundi, twakesha umukiro usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe”.

Umushumba mwiza amenya intama ze: Muri iyi minsi biragoye kumva iyi mvugo, nyamara umuntu wese wakoze umurimo wo kuragira amatungo we abyumva bitamugoye, kuko umushumba wasangaga inka ze azizi neza, akamenya n’imico yazo, na zo zikamutora, zikamumenya. Kandi zikumva zinumvira ijwi rye. Natwe Yezu aratuzi neza, azi buri wese intege nke ze n’ubutwari bwe, azi neza ibitekerezo n’imigambi byacu, azi ibyo dukora ndetse n’ibyo twirengagiza gukora kandi akabitwubahira, ntaduhutaza kuko aturekera ubwigenge bwacu, ngo hato tutamukurikira kubera agahato, igitsure cyangwa ubwoba ahubwo ashaka ko tumugana kubera urukundo, kumwemera no kumwizera ko ari we Mushumba wacu utaturumanza, bikaba ari byo bituranga. Icyo adusaba ni uko twakwihatira kumumenya nk’uko na we atuzi kandi atwitaho. Yewe dore n’iyo twamuteye umugongo tukamuhemukaho, igihe cyose tugarukiye atwakirana urukundo n’impuhwe za kibyeyi.

Yezu akomeza atubwira ati: “Nzi intama zanjye na zo zikamenya”. Bavandimwe dusangiye ukwemera aha ho ndatekereza ko ari ihurizo pe. Aha buri wese ashobora kwibaza iki kibazo. Ese tuvugishije ukuri, Yezu turamuzi koko kandi tukaba ari na we dukurikiye, nk’uko intama cyangwa inka usanga zizi umushumba wazo zikamukurikira? Aha buri wese yibaze ariko agerageze no gushaka igisubizo aha Yezu. Muri iki gihe uzasanga ababyeyi bigisha abana babo, gusoma, kwandika, kumenya ibyabafasha kwibeshaho no kuba ibirangirire, kwirinda ubuhemu n’ubugizi bwa nabi ubwo ari bwo bwose, ariko ugasanga nta mwete n’ishyaka bafite mu kubwira abana babo Yezu ngo bamumenye, bamukunde, bamukurikire bamukurikiza nk’Inshuti yabo idatenguha. Usanga bamwe batihatira kubera ababo urugero rwo kwigana, bakibagirwa ko, burya Ukwibyara gutera umubyeyi wese ineza n’akanyamuneza.

Nimucyo twibaze: ni ubuhe burere dutoza abana bacu, inshuti zacu? Ni uruhe rugero duha abaza batugana, bashaka cyangwa bafite inyota yo kumenya Yezu wapfuye akazuka? Uko kwibaza kurareba cyane twe abakuriye abandi Abepiskopi n’abapadiri ku buryo bw’umwihariko, tutibagiwe n’ababyeyi bafite ingo. Kuko duhamagariwe kwereka abo twaragijwe inzira igana umukiro. Aho none ntiwasanga, dukora nk’umucanshuro ntabe na nyir’intama, Yezu yavuze ko abona Ikirura kije agafumyamyo akigendera ikirura kikazitatanya. Igihe cyose tubonye akarengane tukinumira, tukabona ubabaye tugakora nk’aho nta cyabaye, ntaho bitaniye n’uwo mushumba uragiye izitari ize yabona amakuba agakizwa na “Kibuno mpa amaguru”. Ni ngombwa ko buri wese yihatira gukomeza ubutumwa bwa YEZU nta bwoba nta mususu akareka YEZU ubwe akihesha ikuzo mu butumwa bwacu.

Umushumba mwiza ni uzi kwimana cyangwa kurengera intama ze. Uwo mushumba yitangira intama ze, iyo igisambo kije kuziba gisanga ari jisho, ntikibone aho kimenera. Haza ikirura kije kuzitatanya gishakamo iyo kiyongobeza (kirya/cyica ) we agahitamo kukirwanya kabone n’iyo byamusaba kuhasiga amagara/ubuzima kuko atifuza ko hari itungo rye ryazimira cyangwa ngo ripfe.

Nyamara dushishoje twabona ko ubu ibirura byabaye isinzi, bikatudurumbanya, bigatuma aho kunga ubumwe nk’abana b’umubyeyi umwe, ahubwo turushaho gutatana no kwishishanya. Ntabwo nasoza ntagize icyo mvuga kuri ibyo birura bitwugarije bikadutwara benshi:

Ikirura cy’amafaranga n’ubutegetsi. Ku mugani w’umuhanzi Yakobo BUHIGIRO araterura akavuga ku mafaranga ati: “Tuyita amahanya, tuyita umukiro, yo gatsindwa yo kabyara…ni yo adutunga ni yo aduteranya”. Ayo mahanya atera akanyamuneza akadukemurira ibibazo, ariko se ntahindukira akaduteranya, abantu bakangana ndetse bikarangira banicanye. Gutegeka nta ko bisa, yewe ndetse benshi bakora ibishoboka ngo babigereho. Gusa igitera impungenge ni uko hari ababugeraho, bakibagirwa ibyo barahiriye imbere y’imbaga. Hari ubunebwe butuzonga, gusabana n’Imana tukabikerensa ntitubihe umwanya ukwiye. Hari ukwihugiraho, ntiturebe agahinda, ingorane cyangwa ibibazo bya mugenzi wacu ukeneye ubutabazi bwacu. Ni byinshi buri wese yakomeza areba ibimubuza kuba urumuri n’umufasha wa mugenzi we mu rugendo rwacu ruganga Ingoma y’Imana.

Bavandimwe dusabirane kwemerera Yezu agatura mu mitima yacu, kugira ngo atumare ubwoba tubashe kumubera abagabo n’abahamya aho tunyuze hose, turangwa n’urukundo impuhwe n’ubutabera. AMINA

Padiri Anselime MUSAFIRI.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho