INYIGISHO YO KUWA MBERE W’ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA TARIKI YA 08/05/2017
Amasomo: 10. Int 11, 1-18; 20. Yh 10,11-18
Bavandimwe, ejo twizihije icyumweru cy’umushumba mwiza tunazirikana ku ihamagarwa ry’abiyegurira Imana. Koko rero, Kristu niwe mushumba utarumanza kandi ntatererane intama ze. Kristu kandi yemeye guhara ubugingo bwe kubera intama ze. Nguwo uwihutiye gusama ayacu agahara aye ubwo amagara yari yatewe hejuru n’icyaha n’urupfu. Yaturinze gusandara ngo hato tutagwa mu mikaka y’ikirura tukamirwa bunguri n’icyo gihanyaswa. Nguwo umushumba utari umucanshuro, nguwo nyir’intama, ushishikajwe n’ubuzima bw’izo aragiye. Nta n’imwe atazi mu ntama ze. Ikigereranyo cy’umushumba n’intama Yezu akoresha kirumvikanisha ko twebwe abo yacunguye ari twe ntama ze. Hari abamumenye rugikubita baramwemera, bemera kuba abe, ariko hari n’abandi ategereje yizeye ko bazava mu burara bakagaruka iwabo kuko Umubyeyi wabo akaba n’uwacu arategereje, ategereje ko bafata icyemezo kuko adakoresha agahato, ategereje ko batera intambwe, ngo abasanganire abahe ikaze iwe. Yezu ntiyabakuyeho amaboko, yizeye ko bazamugarukira kuko babaye nk’abamucikaho ariko we ntiyabaciye. Abataramumenya ndetse n’abamwirengagiza nkana, nabo yizeye ko bazagera ubwo bavuga bati ‘’ibi ntabyo’’ , uyu mwijima si uwo guturwamo nimucyo dusange Urumuri. Bose ni abe n’ubwo bahugiye mu bindi cyangwa bataragira amahirwe yo kugezwaho Inkuru Nziza, nabo ni intama ze, ni abana b’Imana. Yezu arivugira ati « Mfite n’izindi ntama zitari muri uru rugo, na zo ngomba kuzizana zikazumva ijwi ryanjye, maze hakaba igikumba kimwe n’umushumba umwe».
Bavandimwe, twebwe twese abamenye Kristu tukanamwemera, duhamagariwe gukomeza kugaragaza isura nziza y’Umushumba mwiza udutuyemo kuko atwohereza ngo aho turi tuhamubere. Duhamagariwe gukomeza ubutumwa bwa Kristu bwo kunga abantu n’Imana, no kunga abantu hagati yabo. Duhamagariwe kumurikira abakiri mu mwijima ngo nabo babone inzira y’umukiro. Kristu umushumba mwiza, aradutuma ngo dusange abataramumenya tubamenyeshe ko ari We Mukiza, tubamenyeshe ko niba batifuza kunyanyagiza no kunyanyagira bakwemera kurunda hamwe na We, tubamenyeshe ko niba bifuza gutsinda urugamba rw’ubuzima bamuhamagara akaza iwabo akabana nabo, agaturana nabo. Icyo gihe ntibazaba bacyumva ko baturanye n’abanzi ahubwo bazasaabwa n’urukundo rubona buri wese nk’ikiremwa cy’Imana gikwiriye kubahwa. Umushumbwa mwiza yaratwitangiye, natwe aradusaba kwitangira abandi. Nibwo buryo bwiza bwo gukomeza umurimo yatangiye wo kumurikira isi kugira ngo hatagira abakomeza kugenda mu mwijima bakaba bagwa mu menyo ya rubamba, iyo Sekibi ihora izerera ishaka uwo yanconcomera.
Muvandimwe, nawe urabe nk’umushumba mwiza, umenye abo ushinzwe nk’uko Imana ikuzi kandi igukunda, umenye abo Nyagasani yakuragije mu rugo rwawe, mu muryango remezo, mu makoraniro y’abasenga, mu bo mukorana, mu iyogezabutumwa. Urabe umushumba udakenesha, urabe umushumba udateranya izo aragiye ngo azishyamiranye. Tuzi ubwitange bw’abashumba : ntibakangwa n’izuba ry’igikatu, ntibaterwa ubwoba n’imvura n’imbeho, ndetse n’iyo ijoro riguye ntibakura agatima ku bushyo bwabo. Ntacyo Kristu atakoze ngo atugarure mu rwuri tube ari we turangamira, tureke kumva amajwi y’abacanshuro baharanira gukenya izo baragiye aho kuzikenura.
Ubutumwa bwacu bakristu burabe ubwo kubungabunga ubwo bumwe no kuba urumuri, buri wese yere imbuto aho atewe, mu butumwa n’umuhamagaro wa buri wese maze ntihazabe hakivugwa Abayahudi n’abanyamahanga, abo usangira nabo n’abo uheeza ahubwo twese twiyumve nk’umuryango umwe w’abasangirangendo bagana uwabahanze, twishimire ko Imana yahaye n’abanyamahanga kwisubiraho kugira ngo baronke ubugingo !
Padiri Bernard KANAYOGE
Montréal, Canada