Umushumba mwiza


ICYUMWERU CYA KANE CYA PASIKA, UMWAKA C

(ICYUMWERU CY’UMUSHUMBA MWIZA)

Ku wa 21 Mata 2013

Inyigisho ya Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU 

Bavandimwe, nimugire icyumweru cyiza cy’umushumba mwiza,

Icyumweru cya kane cya Pasika ni umunsi Kiliziya y’isi yose isaba Imana kugirango haboneke abakozi bo gukora mu murima w’Imana. Uyu munsi muze dusabire Kiliziya yacu kunga ubumwe nk’uko Yezu yabisabye abigishwa be. Muze dushikame dusabe Imana gutora abapadiri n’abihayimana b’ibitsina byombi kugirango bafashe umuryango wayo kujya mbere.

Yezu ati ndi umushumba mwiza. Ni byo koko azi guha intama ze ifunguro rizishimisha. Amasomo yose y’iki cyumweru hari icyo atwigisha kuri ubwo butumwa bwo kuba umushumba mwiza. Pahulo na Barinaba bavugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa biyumvishije mu mutima wabo ko nta kintu nakimwe kizababuza kwamamaza Ijambo ry’Imana. Ubwo Abahudi bangaga kwakira inkuru nziza, Pahulo na Barinaba bafashe icyemezo cyo kwigisha abanyamahanga bakamenya Inkuru nziza. Bumvise ko ntakizababuza kwamamaza Ivanjiri mu mahanga yose, kabone n’ubwo bababazwa n’abanga kwemera cyangwa n’ababatoteza.

Naho mu gitabo cy’Ibyahishuwe cya Yohani, batubwiye iby’ikuzo riteganyirijwe ababatijwe bamaze gutsindana umuhate intambara y’ukwemera. Abongabo mu ijuru bazasangira ikuzo n’umushumba mwiza. Ivanjiri y’uyu munsi ikurikira indi itubwira ko Yezu ari irembo intama zinjiriramo, kandi akanaba umushumba utanga ubuzima bwe kubera intama ze. Tuzi ukuntu Yezu akunda kuduhishurira ibanga ry’ubuzima bwe nyuma y’impaka agirana n’abamurwanya. Ni muri urwo rwego yavuze ko ari urumuri rw’isi, ko yari ariho mbere ya Abrahamu, ko ari umugati utanga ubugingo, ko ari umwana w’Imana, ko ari Izuka.

Aya mabanga y’ubuzima bwe, Yezu aduhishurira, atwereka ko koko ari umuntu akaba n’Imana, ko atajya adusiga twenyine, ko buri gihe aba ari rwagati muri twe. Ari rwagati muri twe nk’urumuri rutumurikira, nk’umugati udusonzora, nk’umwungeri utuyobora. Ivanjiri ntabwo itubwira gusa imyitwarire myiza y’umushumba, ahubwo inatwereka imyitwarire myiza y’ubushyo bw’umushumba. Iyo myitwarire tuyisanga muri aya magambo: “intama zanjye zumva ijwi ryanjye, njye ndazizi nazo zikamenya”.

Kumva, kumenya no gukurikira, ayo magambo akunze gukoreshwa cyane muri Bibiliya. Kumva, ugatega amatwi ni ingenzi mu mibanire y’abantu n’abandi. Birashimisha kubwira umuntu ukumva, bikababaza kubwira intumva. Burya ukwemera gutangira iyo dufashe umwanya wo  kumva. Mwibuke ko amategeko y’Imana mbere yo kurarondora babanzaga kuvuga ngo : « Umva Israheli ». No mu mavanjiri, iyo Se wa Yezu avuze asaba abantu kumwumva. N’uwemera Imana atega amatwi Yezu.  Ariko biranumvikana kuko ariwe Jambo w’Imana.

Yezu arongera ati intama zanjye zizi ijwi ryanjye kandi zirankurikira. Gukurikira Yezu biri mu biranga umwigishwa wa Yezu. Muri Bibilya gukurikira umuntu bivuga kumwizirikaho. Ijambo Yezu yabwiraga intumwa ze iyo yamaraga kuzitora ni iryo kumukurikira.

Yezu arongera ati « intama zanjye ndazizi ». « Kumenya » muri Bibiliya ni ijambo rikomeye ribarirwa mu magambo atubwira iby’urukundo, uru rukundo rutanga ubuzima, uru rukundo rwera imbuto. Kumenya umuntu nk’uko Bibiliya ibivuga bijya kumera nk’ibyo mu kinyarwanda bita kunywana. Mbese ni urukundo ukamenya umuntu nk’uko umugabo amenya umugore, nk’uko umukunzi amenya munywanyi we, nk’uko umukunzi amenya uwo bafitanye igihango.

Yezu yivugira ko nta muntu uzamwaka intama ze. Azazinambaho adatinya kuzipfira. Aya magambo ya Yezu agaragaza ko kuba umushumba w’ubushyo bw’Imana atari ibintu byoroshye. Umushumba ntabwo agomba kugoheka kugirango intama ze zidahungabana. Abashumba bo gihugu cya Yezu ndetse n’abo mu bihugu bituranye bagombaga kuba abarwanyi b’ibyatwa bashoboraga guhangana n’ibirura, n’intara, ndetse n’ibindi bikoko byo mu mashyamba byashoboraga guhohotera intama. Yezu avuga ibyo, yari azi neza urugamba ateganya kujyaho mu nzira y’umusaraba aho Sekibi yari yakamejeje agamije guhamisha imbaga y’Imana mu mwijima w’icyaha. Igishimisha Sekibi ni uko abantu bashirira mu muriro utazima kubera ibyaha no kunangira imitima. Ibyo Yezu avuga yarabikoze kuko yemeye gupfira ku musaraba kugirango intama ze zikire ibirura byari birekereje. 

Muri make imibanire myiza y’umushumba n’intama ze irangwa n’ibi bintu bikurikira : gutega amatwi umushumba kandi ukamwemera ukamwizera, ukera imbuto z’urukundo, kandi ukagirira icyizere uwo Imana wohereje ngo atubere umuvugizi.

Dore ikizakubwira umushumba mwiza : arasenga akubaha abandi, akomera ku ijambo rye, ahuza imvugo n’ingiro, ntahubuka, yakira bose, ntajenjeka, ahari ikibyimba aragikanda amashira agashiramo, igikomere akacyomora, amenya gufata ibyemezo, agisha inama, ntabwatarara ku gitekerezo cye, amenya kwihangana, agategereza, ntiyiganda ku murimo we wa buri munsi, akunda abakene n’aboroheje.

Umushumba mwiza ntakora umurimo agamije gushimwa n’abantu, ahubwo akora icyo umutima we umubwira ko gishimisha Imana. Ahora yihugura kugirango atange inyigisho iboneye kandi koko imeze nk’ifunguro kubayumva. Niba koko ushaka kuba umushumba mwiza umva aya magamo Pahulo yabwiye Timote nawe ugerageze kuyakurikiza : « amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze, mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura » (2Tim 4, 2).

Muvandimwe padiri, pasitori, nawe wese ufite abo ushinzwe menya gukosora amakosa yawe, menya kubabarira abandi, menya guhoza abababaye, shimangira ubuvandimwe uko ubishoboye wirinda kubacamo ibice. Uzaba ubaye umushumba mwiza.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho