Umuti w’urupfu

Inyigisho yo ku wa Kane w’Icyumweru cya gatanu cy’Igisibo, 11/04/2019

Amasomo tuzirikana: 1) Intg 17,3-9; 2) Yh 8, 51-59

Umuti w’Urupfu warabonetse muri Yezu Kristu

Bavandimwe muri Yezu Kristu, dukomeje urugendo rutuganisha kuri Pasika. Muri uru rugendo ntituri twenyine, turagendana na Yezu Kristu. Uko tugendana na Yezu Kristu, aragenda adusobanurira uwo ari We. Nyuma yo Kubona ko urupfu ari rubi, ko abantu benshi barutinya, Uyu munsi araduha Umuti w’Urupfu. Umuti w’Urupfu ni we ubwe. Yezu Kristu ni we ubwe Muti w’Urupfu mu Ijambo rye. Yararutsinze. Buri Pasika, duhimbaza ko Yezu Kristu yatsinze urupfu. Buri cyumweru, duhimbaza ko Yezu Kristu yatsinze urupfu. Igihe cyose dutura Igitambo cya Missa, tuba duhimbaza ko Yezu Kristu yatsinze urupfu. Abamera Yezu Kristu ntibazapfa. Abakomera ku magamba ya Yezu Kristu ntibazapfa. Ni byo twumvise mu Ivanjili (Yh 8, 51-59). Yezu ati “Ndababwira ukuri koko: Ukomera ku magambo yanjye ntateze gupfa bibaho” (Yh 8, 51). Aya magambo yakomereye abayahudi kuyumva. Ntibumva agaciro k’amagambo ya Yezu. Ntibasobanukiwe na Yezu uwo ari We. Ni yo mpamvu bamusubiza bati “Ngaha twamenya ko wahanzweho na Sekibi!” (Yh 8, 52). Si Abayahudi gusa badasobanukiwe n’ubu butumwa bwa Yezu Kristu: “Ndababwira ukuri koko: Ukomera ku magambo yanjye ntateze gupfa bibaho” (Yh 8, 51). Muri iki gihe iyo witegereje isi n’abayituye, ubona abantu bafite ibindi bakomeyeho bitari amagambo ya Yezu Kristu. Amagambo ya Yezu Kristu ntibashaka kuyumva. Abantu bakomeye ku bintu bitandukanye: Ifaranga, akazi, Umupira, Imyidagaduro, Ubuyobozi n’Ibindi. Na byo hari igihe usanga ari byiza kandi ari ngombwa, ariko Iyo bibuzemo Yezu Kristu bihinduka urupfu. Hari n’abakomera kuri Sekibi ku mugaragaro, bakatura ku mugaragaro ko nta Mana ibaho, Ko Yezu Kristu Atari Umwana w’Imana, na bo bariho. Abemera Yezu Kristu tujye dusabira abo bose. Hari umuntu twarimo tuganira ambwira ukuntu nta Mana ibaho, ambwira uburyo abasenga Imana barindangiye, ko barwaye mu mutwe, ko bakeneye kujya kwa muganga, ko iyo umuntu apfuye kubw’umubiri biba birangiye. Ni byo koko hari abantu bapfuye bahagaze! Hari abandi biyeguriye Sekibi! Hari abandi bahakanamana! Abo bose tubasabire kuko Sekibi yarababoshye. Urupfu rwarabigaruriye. Abo bose tubasabire. Tubereke Yezu Kristu we mubohozi n’umurokozi. Kuri Pasika bazazukane na Kristu.

Yezu Kristu ati:  “Ndababwira ukuri koko: Ukomera ku magambo yanjye ntateze gupfa bibaho” ( Yh 8, 51). Muvandimwe, wowe ukomeye kuri nde? Ukomeye kuki? Dufatire Ingero kuri Bakuru bacu (Abatagatifu) bakomeye ku magambo ya Yezu abakiza urupfu. Ubu bariho mu mahoro, mu byishimo no mu munezero.

Nimukomera Ku Mana, Imana na Yo Izabakomeraho. Abarahamu yakomeye ku Mana, Imana na we imukomeraho. Bikiramariya yakomeye ku Mana, Imana na we imukomeraho. Dukunde gutega amatwi ibyo Imana itubwira mu Ijambo ryayo, tubikomereho, tubikurikize. Dusabire abari mu mwijima, bashobore Kubona urumuri. Roho w’Imana, ngwino utuyobore mu nzira igana mu Ijuru. Mubyeyi Bikiramariya udusabire. Nidukomera Ku Mana, Imana na Yo Izadukomeraho.

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Birambo /Nyundo

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho