Amasoko y’ubugingo aturuka mu mutima wa Yezu Kristu

Inyigisho y’Umutima mutagatifu wa Yezu, B, Ku wa 12 Kamena 2015

Amateka : Guhimbaza umunsi mukuru w’Umutima mutagatifu wa Yezu ni ibya kera cyane muri Kiliziya : guhera mu binyejana bya mbere bya Kiliziya. Mu ntangiriro y’Ubukristu, abakristu bazirikanaga muri Kiliziya rwa rubavu n’umutima bya Kristu byakingujwe icumu ku musaraba. Amaraso n’amazi byasohotsemo bigenura ivuka rya Kiliziya yo mugeni wa Kristu, Eva mushya. Uko Eva ushaje wakomotsweho icyaha n’ukwigomoka ku Mana yaremwe mu rubavu rw’umugabo Adamu ni ko mu rubavu rwa Adamu mushya ari we Kristu, havubutsemo Kiliziya, Eva mushya. Ubwo bumwe ndengakamere bwabereye ku musaraba. Amaraso n’amazi byavuye mu rubavu rwa Kristu bisobanuye ivuka rya Kiliziya hamwe n’amasakramentu yayo. Umutima wa Kristu ukinguriye buri wese, usobanura urukundo ntagereranywa Imana ikunda abantu bose, kugeza ubwo ibaremera Kiliziya, ikanabakingurira amarembo y’Ijuru. Umutima ni igicumbi cy’ibanga rya muntu; umuntu nyamuntu ni umutima; ubuze umutima yitwa “Birihanze”! Imana yatwinjije mu mfuruka zose z’ubuzima bwayo. Ntikitwita abagaragu kuko umugaragu hari aho ahezwa mu bya shebuja, yatugize inshuti, byongeye abana bayo kuko yatumenyesheje byose, ikatwinjiza mu mabanga y’umutima wayo (Soma Yoh15, 15).

Uwo mutima ugizwe n’iki?: Tariki ya 16/06/1675, Yezu Kristu ubwe yabonekeye Mutagatifu Margarita Maria Alacoque amwereka uko umutima we mutagatifu uteye. Uwo Mutagatifu yitegereje Umutima wa Yezu, asanga utamirije inkovu yatewe n’ukwitangira abantu abacungura kubera urukundo, wari utamirijwe kandi amahwa, ugaragaza igikomere kinini cyane kinyenya amaraso; mo imbere muri uwo mutima hagaragaramo umusaraba uhinguka hanze. Nyagasani uko yakamweretse umutima we mutagatifu, aramubwira ati: Uyu ni Umutima wakunze abantu cyane kandi na n’ubu ukibakunda byimazeyo, nyamara abenshi muri bo ntibamenya urukundo mbakunda, banyitura ukudashima, kutanyurwa, ubushizi bw’isoni, kunyubahuka no kudaha agaciro isakramentu ry’ukaristiya ari ryo rigizwe n’ umutima wanjye mutagatifu

Aya magambo akomeye cyane ya Yezu Kristu, aratwereka ko guhimbaza Umutima mutagatifu wa Yezu Kristu ari uguhimbaza kamere y’Imana. Imana ni urukundo. Uyu ni umunsi mukuru w’urukundo ntagereranywa Imana yakunze abantu kugeza n’aho iboherereje umwana wayo w’ikinege, igira ngo hatagira uba igicibwe, umubura-mana n’umunyamuvumo, ahubwo ngo buri wese uzamwemera azamukeshe ubugingo bw’teka (Yoh3, 16). Umutima wa Yezu ni ibanga risobetse amabanga abiri: urukundo (amour) n’umukiro wa muntu (réparation-salut). Ni urukundo rudacogora mu gukiza byuzuye kabone n’ubwo muntu acishamo akigira ntibindeba cyangwa akitura Imana inabi kandi yo imwereka urukundo nyampuhwe.

Turasabwa iki se bavandimwe?: Dore inyiturano nyayo twakwihatira gutanga

Kwemera Yezu Kristu no kogeza mu mvugo n’ingiro ibyiza bimuturukaho kugira ngo abantu bemere Imana kandi bamenye ko ari indahemuka (Reba: Eph3, 8-9). Turasabwa gukunda kiliza yo muryango w’Imana, Imana ubwayo inyuzamo umukiro wa muntu ukabona kugera kuri rubanda. Kiliziya ubwayo yizeye umukiro n’umutsindo ku buryo budashidikanywa, abana bayo bo umukiro wabo uzaterwa n’uburyo bemera Imana kandi bakarangwa n’urukundo. Imbere y’urukundo rw’Imana rutanga ubuzima yewe no mu gihe cy’urupfu rw’umusaraba, muntu asabwa guca bugufi, agapfukama agashengerera (Reba Eph3, 14). Ibi bivuze ko dusabwa guhabwa neza Ukaristiya, kurangwa n’ubwoyoroshye no gukunda cyane gushengerera. Turasabwa kwemera Kristu akaduturamo, imitima yacu akayihindura nk’uwe utuje kandi woroshya (Mt11, 29, Eph3, 18).

Dusabe: Roho w’Imana natuyobore maze dusange twese umutima mutagatifu wa Yezu wadukunze kugeza ku ndunduro. Ni wa mutima wakingujwe icumu maze amarembo y’ubugingo bw’iteka agakingurirwa abemera bose. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe twihatire kwinjira mu ihirwe ry’ijuru dukesha umutima Mutagatifu wa Kristu.

Yezu ugira umutima utuje kandi woroshya, imitima yacu uyigire nk’uwawe

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho