Umutima uhimbajwe n’Umukiza

INYIGISHO YO KUWA 22 UKUBOZA 2020

Amasomo: 1 Sam 1, 24-28 . 2,1; Indirimbo: 1 Samweli 2,1 . 4-5b . 6-7 . 8abcd; Lk 1, 46-56

“UMUTIMA WANJYE URASINGIZA NYAGASANI

KANDI UHIMBAJWE N’IMANA UMUKIZA WANJYE.”

Bavandimwe muri Kristu mbifurije ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho mutagatifu.

Uyu munsi ni ku wa 22 ukuboza. Mu minsi ibiri gusa turahimbaza umunsi mukuru twari tumaze igihe twitegura.

N’ubwo igihe cyose cya Adiventi giharirwa kwitegura amaza ya Nyagasani, icyumweru cya nyuma, bamwe bita icyumweru gitagatifu cya Adiventi, ni ukuvuga kuva ku kuwa 17 kugera kuwa 24 ukuboza, Kiliziya iteganya imyiteguro yihariye ituganisha mu guhimbaza ibanga ritagatifu ryo kwigira umuntu kwa Jambo.

Liturujiya igenda itwegereza ku buryo bwegereye iryo baga. Ku wa 17 twumvise mu Ivanjili amasekuru ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo, kuwa 18 mu isomo rya mbere Nyagasani avugishije umuhanuzi Yeremiya, avuga iby’amaza y’umwuzukuruza w’indahemuka wa Dawudi na ho mu Ivanjili y’uwo munsi bakatubwira uko Yezu yavutse. Kuwa 19 mu isomo rya mbere batubwiye iby’ivuka rya Samusoni n’isama rya Elizabeti bitaga ingumba.

Kuwa 20 Nyagasani yavugishije umuhanuzi Izayi avuga umwari usamye inda akazabyara umuhungu uzagaragaza ko Imana iri kumwe n’umuryango wayo, uwo munsi kandi ni bwo twumvaga malayika Gaburiheli ashyikiriza Mariya ubutumwa bw’Imana, ni bwo twumvise aya magambo twakesheje gukira: “ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze”. Nk’uko tubivuga mu ndamutso ya marayika nuko Jambo yigira umuntu abana natwe.

Ejo twumvaga umuhanuzi Sofoniya ahamagarira umuryango w’Imana kwishima no gushira amanga kuko Nyagasani awuganjemo rwagati, mu Ivanjili twumva Mariya asura mubyara we Elizabeti maze Yohani akaramukanya na Yezu bombi bari mu nda. Uyu munsi  mu isomo rya mbere twumvise uburyo umwana Samweli (na we tuzi uko yavutse) yatuwe Imana. Na ho  mu Ivanjili twumvise Bikira Mariya asingiza Imana.

Iki gisingizo cya Bikira Mariya sinatinya kuvuga ko ari igisingizo cya Kiliziya, igisingizo cya buri mukristu ushyira mu gaciro kandi witegereza ibyo Imana ikora mu buzima bwacu.

Muri iki gisingizo hakubiyemo iby’ingenzi mu kwemera kwacu bivugitse mu buryo bworoheje, Mariya aratangaza ibyo we yamenye ku Mana (expérience personnelle), ntabwo ari ibyo yabwiwe. Mariya arasingiza Imana bihuriye ku giti cye, ikamwimenyekanisha ubwo yamwibukaga kandi ari intamenyekana.

Arayisingiriza kandi ibyo ikorera abantu bose bo mu bihe byose: kugirira impuhwe abayitinya, gutatanya abirata, gukura abakomeye ku ntebe zabo, gukuza ab’intamenyekana, guhaza ibintu abakene no gusezerera abakungu amara masa.

Mariya arasoza asingiriza Imana ibyo igirira umuryango wayo Isiraheli: kuba yarayigobotse, ikayigirira impuhwe bityo ikuzuza isezerano yagiriye abakurambere.

Mu yandi magambo igisingizo cya Mariya kiratwerekeza mu kwigira umuntu kwa Jambo, kiratwerekeza kuri Noheli, kiradushishikariza gufatanya na we kubona ubuntu bw’Imana no kuyisingiriza ibyo idukorera, ibyo ikorera abantu bose b’ibihe byose, ibyo ikorera umuryango wayo ari wo Kiliziya.

Bavandimwe ibyo kubigeraho bisaba kuba dufite umutima usukuye. Twatangiye igihe cya adiventi dusabwa gusiza utununga no gutegura inzira za Nyagasani; ese ko Noheli igeze, twagize igihe cyo kwigorora n’Imana kimwe n’abavandimwe? Ntarirarenga. Tugerageze gutegura imitima yacu kugira ngo Umwana w’Imana azasange tumwiteguye tumwakire nk’umushyitsi muhire.

Umubyeyi Bikira Mariya atube hafi kandi adufashe muri uko kwicuza.

Padiri Oswald SIBOMANA

 

 

 

           

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho