Umutima umwe n’amatwara amwe

Ku wa kabiri w’icya 2 cya Pasika, 13/04/2021

Amasomo: Intu 4, 32-37; Zab 92, 1-5; Yh 3, 7b-15

Kuri uyu wa kabiri w’icyumweru cya kabiri cya Pasika, ijambo ry’Imana riratwibutsa ko abavutse ku bwa Roho bagomba kurangwa n’umutima umwe ndetse n’amatwara amwe. Mu isomo rya mbere twumvise imibereho y’abemera bo ku ikubitiro. Babanaga mu rukundo kandi bagafashanya mu gusangira iby’iyi si. Nta mukene wababagamo kuko nta ba Rusahuriramunduru bari babihishemo. Basangiraga byose mu rukundo ruzira uburyarya n’uburyamirane.

Iyo migirire y’abemera ba mbere iratwereka imibereho iranga abavutse ubwa kabiri ni ukuvuga ku bwa Roho. Abo ni abiyemeje kubaho mu buzima bushya bw’abana b’Imana bakurikiza Yezu Umwana w’Imana wemeye kumanikwa ku giti cy’umusaraba kugira ngo twese tugere ku mukiro w’iteka. Abavutse bwa kabiri bagomba kubaho mu buzima bushya bw’abana b’Imana. Bagomba gusezerera muntu w’igisazira maze bakabaho bakurikiye Yezu Kristu wadukunze maze akatwitangira.

Abavutse ubwa kabiri barangwa n’urukundo kuko bari mu rugendo rugana mu ijuru bityo rero bakaba bagomba gufashanya muri urwo rugendo kugira ngo bazarusoze bose nta n’umwe usigaye kandi bagahugukira kwamamaza Inkuru nziza mu isi yose. Barangwa n’ubumwe, ubwumvikane n’ubufatanye kuko bareba mu cyerekezo kimwe. Barangwa no gusesura bagasangira badasiganwa, bagacurura badacuranwa kuko nta ba Ruhurwinda, ibisambo, ibisahiranda cyangwa abanyenda nini babarangwamo.

Ese twebwe tubaho dufatanye urunana nk’abana b’Imana bari mu rugendo rugana mu ijuru? None se gucabiranya no gusisibiranya bituruka he? Ni kuki se abakene bagenda biyongera kandi tugenda twivuga imyato ko twateye imbere? Ni kuki hari abagitsikamira abandi?

Tugomba kwisuzuma tutihenze buri wese ku giti cye muri iki gihe cya Pasika. Ese koko tubaho nk’abavutse ubwa kabiri kuri Roho? Twazukanye na Kristu se? Tubigaragaza dute mu buzima bwacu bwa buri munsi? Abadusanga bakeneye ko tubafasha tubakira dute? Nimucyo twemere gukurikiza urugero rw’imbaga y’abemera b’ikubitiro batubere urugero maze twese tumenye ko tugomba gufashanya muri uru rugendo rutoroshye rwo kwitagatifuza.

Dusabe Nyagasani aduhe imbaraga zo guhinduka abayoboke b’Imana bavutse bundi bushya maze ubu buzima turimo budufashe kwitegura ubuzaza aho tuzibanira n’Imana Data na Mwana na Roho mutagatifu, Umwe mu Batatu, uko amasekuruza azagenda asimburana n’amasekuruza. Amen.

Abatagatifu Martini wa 1, Ida, Hermenigildi, mudusabire.

Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho