Inyigisho: Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya

Inyigisho yo ku wa gatandatu: Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya

Ku ya 28 Kamena 2014

Kuri uyu wa gatandatu, Kiliziya irahimbaza umunsi mukuru w’Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Kiliziya irahimbaza umutima mutagatifu, umutima uzira icyaha n’ icyasha wa Bikira Mariya. Umutima wa Bikira Mariya ni umutima wuzuye Imana: Bikira mariya ni we wavugiweho aya magambo akomeye: Wuzuye inema-wuje inema-uhorana n’Imana (Lk1, 28).

Arangwa kdi yaranzwe igihe cyose n’umutima wumvira, umutima udahubuka, umutima utekereza ukabanza ugacengera byose, kandi ukagira ibanga rikomeye ry’Ubusabanira-mana: “ Bikira Mariya yashyinguraga byose mu mutima”(Lk2, 51). Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya wakereye kubika, kubungabunga no kuzirikana amabanga y’Imana arebana n’icungurwa rya muntu.

Mu mutima niho hagize muntu w’imbere, muntu nyawe, muntu nyamuntu!
Iyo bavuze bati: kanaka nta mutima agira,baba bashaka kuvuga ko abuze ubuntu, ubumuntu, urukundo, n’ubunyangamugayo; mbese aba yarapfuye ahagaze! Umutima ni wo pfundo n’izingiro ry’ubuntu, ubumuntu n’ubutagatifu. Akuzuye umutima gasesekara inyuma. Umutima ni wo ugenga imyitwarire ya muntu n’imibereho ye! Burya ngo umuntu yigaragaza uko ari imbere! Mu mutima niho hacurirwa ibyiza n’ibibi.

Mu mutima mutagatifu wa Bikira Mariya, ni ho hasohotsemo ukwemera. Maze ukwemera kwe gusesekara hanze asubiza neza Imana ati: Njye ndi umuja wa Nyagasani, byose bibe uko Imana ibishaka (Lk1, 38). Byongeye, ab’ikubitiro kandi Kiliziya yita intungane, barimo Elizabeti bahise batangarira umutima wa Bikira Mariya bati : Urahirwa wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba (Lk1,45)). Mu mutima wa Mariya hasohotsemo impuhwe n’urukundo, maze nyuma y’uko byisesa kuri Elizabeti ubwo asuwe n’uwo Muhire, byaje kwisesa (ndavuga impuhwe n’urukundo bya Mariya) ku bari mu bukwe i Kana! Arareba, asanga abantu bagiye kumwara bashiriwe, mu mutima nyampuhwe havubukamo igisabisho ati, ntimuntenguhe, ntimuntamaze ngo mube mwasuzugura; icyo ari bubabwire cyose mugikore (Yoh2, 5)! Barumviye maze barunguka, barahembuka! Agasuzuguro ni kabi pe! Agasuzuguro ni ko kabujije Adamu na Eva gukomeza kwirira ku byiza by’Imana muri Paradizo! Dusabe inema yo kumvira Imana muri Kiliziya yayo Ntagatifu.

Koko ngo ahari ubukungu bwawe niho uhoza umutima buri gihe (Mt6, 21). Umutima wa Bikira Mariya ni Umutima Mutagatifu rwose: ubukungu bwa Bikira Mariya ni Yezu Kristu. Ni we yashyizemo umutima we wowe. Haba he, yewe no mu Ngoro, aramushakashaka. Kuri Bikira Mariya, Yezu ntakazimirire ahandi, ntiyifuza kumubura. Nyagasani natwe abaguhabwa kenshi muri Ukaristiya no mu Ijambo ryawe uturinde, udukomeze, tujye tuguhabwa neza kandi kenshi, maze ntituzarote twitandukanya nawe bibaho. Icyaduha umutima ushaka Imana nk’uwa Bikira Mariya. Imana koko ibonwa n’ufite umutima ukeye. Hahirwa abakeye ku mutima kuko bazabona Imana (Mt5, 8). Bikira Mariya ntiyahwemye kurangamira Imana mu Mwana wayo Yezu Kristu. Ibi yabyujuje ubwo ategereje mu kwizera no mu busukure-hamwe n’agasigisigi k’umuryango w’Imana ,ihumure rya Israheli. Nuko igihe Imana yigeneye kigeze, Jambo yigira umuntu ku bw’ukumvira kwa Bikira Mariya, maze abana natwe (Yoh1, 14). Bikira Mariya yakomeje kurangamira Imana, kuyiringira no kuyikurikira, binamugeza no kunywa ku ndurwe y’umusaraba w’umwana we Yezu. Bikira Mariya yasangiye imibabaro na Kristu. Niyo mpamvu yimakajwe, akaba yarakujijwe, asumba abamalayika, akaba asangiye na Kristu imitsindo. Aganje iteka hamwe na We.

Umutima Mutagatifu wa Bikira Mariya utubere isoko tuvomamo ubwiyoroshye, kumvira Imana n’abatuyobora mu byiza. Dusabe ko imitima yacu yajya yuzura ibyiza kugira ngo abe ari byo bisesekara ku bavandimwe tubana, dukorana cyangwa se duturanye. Umuntu atura umubu (cg “umubi”) w’ibyo yariye! Ni akaga-ntibinabaho-kuba warya avoka, ugatura umubu w’amapera kandi ntayo wariye!! Niba turya Ukaristiya, turya Urukundo, imbabazi n’ubwitange. Duturire abandi umubu mwiza: tubakunda by’ukuri nk’uko Kristu yadukunze, tubababarira, kandi tubitangira ngo bamenye Imana Data. Niba duhana amahoro ya Kristu, abe ari nayo aturanga no mu buzima bwacu bwa buri munsi. Niba twagaburiwe imbabazi z’Imana mu Ntebe ya Penetensiya, duture umubu uhumura natwe duha imbabazi abaducumuyeho, ari ababashije kutwitwaraho (kutwigororaho) ari n’abataratera iyo ntambwe.

Yezu adufashe. Mubyeyi Bikira Mariya Ugira ibambe, duhakirwe kuri Yezu-Kristu aduhe umutima muzima uhora unyoteye amabanga y’Imana, umutima usobetse ubutungane, ubuntu, ubumuntu n’ukuri. Mubyeyi, dusabire umutima usobanura iby’Ijuru. Naturinde umutima usobetse ubuyobe, ubuhakanyi, amaganya, urugomo, guhora n’ubugizi bwa nabi.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho