Ku wa 5 w’icya 15 Gisanzwe B, 16/07/2021:Bikira Mariya Bwiza bwa Karumeli
Amasomo: Iyim 11,10-12,14; Zab 115; Mt 12, 1-8.
Bisa n’ibitangaje kubona kuri uyu munsi wa Bikira Mariya duteruje uyu mutwe: Umutima wa Farawo. Zimwe mu mpamvu zabyo ni izi: twakoresheje amasomo asanzwe y’uyu munsi. Isomo rya mbere ryatangiye rivuga uko Farawo yanangiye umutima. Ntitwabura kubitindaho mu gihe tuzi ko mu isi hari abandi ba Farawo na bo banangiye. Kuzirikana amasomo tuzi neza ibigoye abatuye isi, ni byo bituma iby’Imana twigishwa bidahera mu magambo y’ibitekerezo gusa.
Tumaze iminsi tubwirwa amateka y’Abayisiraheli mu Misiri. Bahuye n’akaga bamara igihe muri gikolonize. Bakoreshejwe uburetwa, barishwe bacurwa bufuni na buhoro. Imana ya Isiraheli yabahagazeho iboherereza Musa. Yabaye umugabo ushyize imbere ubutabera kuri buri muntu wese. Yarwanyije akarengane. Yumviye Imana ayobora umuryango wayo awutambukije Inyanja y’umutuku. Ariko mbere y’uko bigera aho kwambuka inyanja, twibuke amatwara Farawo yagaragaje.
Imana yoherereje Farawo uwo ibimenyetso bigera ku icumi. Byari bigizwe n’ibihano binyuranye byatuma Farawo atekereza akisubiraho akarekura Umuryango w’Imana. Farawo ntiyigeze atakereza kudohora. Yagombye gutegereza urupfu nk’ingaruka y’iryo nangira. Abana be bose b’imfura, abantu n’amatungo barapfuye. Aho Farawo yaragamburujwe maze umuryango w’Imana uramucika. Ijoro wambutse inyanja itukura ryahise riba Pasika itazibagirana. Uhoraho Imana yambukiranyije Misiri iyicishaho akanyafu.
Ibi bintu byo kunangira kugeza ingaruka z’ibibi zigaragaje se, tuzabikizwa n’iki. Dore n’ubu hirya no hino ku isi hari abantu bigize ibikoko. Ntibadohora. Babaye nk’abavuguruza Imana ubwayo kuko bapyinagaza abantu uko bishakiye. Abanyagitugu b’abicanyi hirya no hino ku isi, ntibunamura icumu. Ubugome bwabo buzagira ingaruka zikomeye. Kiliziya ihora yamagana ibibi n’akarengane bikorerwa abantu batari bake. Iryo ijwi rya Kiliziya ryumvikana mu kwita ku batagira kivurira, abapfukiranywe benshi babona ihumure. Ibintu bishobora kuba agahomamunwa iyo umwepisikopi arangariye mu bindi maze kuri we kwita ku bakene no kuvugira abarengana bikibagirana.
Dukomeze gusabira abafite umutima unangiye nka Farawo. Tugize amahirwe bahinduka bakamenya kubaha Imana no kwita ku gateka ka zina muntu. Ni uko bazarokoka. Dusabire n’abashumba kwita ku bo bashinzwe, babarinde guhangarwa n’ibirura iyo biva bikagera.
Yezu Kirisitu asingizwe. Bikira Mariya Bwiza bwa Karumeli turamwisunze adufashe gukira ba Farawo na ba Hitileri bari kuri iyi si. Abatagatifu duhimbaza none: Mariya-Madalena Positeli, Elivira, Reyinilida, Grimoaldo na Gondulufo badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.
Padiri Cyprien Bizimana