Umutima wawe uzabe umunyamurava

Inyigisho yo ku wa Kabiri w’ Icyumweru cya 7 Gisanzwe C, kuwa 26 Gashyantare 2019

Amasomo 1º. Sir 2,1-11; Zab 37(36),3-4,18-19,27-28ab,39-40ac; 2º.Mk 9,30-37

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Kuri uyu munsi wa kabiri w’icyumweru cya karindwi gisanzwe, Yezu Kristu aje atugana adusaba kumwigana mu kudahemuka mu bigeragezo     ( umusaraba), no kwiringira Imana mu bihe byose. Ibyo turabishishikarizwa dufashijwe n’amasomo ya liturjiya ya none.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cya Mwene Siraki, Umwanditsi arerurira buri wese wiyemeje gukorera Imana, ko ataabonye urukingo rumukingira ibigeragezo. Igitabo cya Yobu, kibitugaragariza ku buryo butomoye. Ari uwemera cyo kimwe n’utemera bagerwaho n’ibigeragezo byo muri iy’isi: indwara z’ibyorezo, amapfa n’inzara, intambara z’urudaca, urwango n’ishyari, uburakari n’umujinya, gukandamizwa n’akarengane, ndetse n’urupfu, twese biradushyikira.

Uyu mugabo w’umuhanga aratugira inama isumba izindi y’uko twakwitwara nk’abazi Imana igihe twugarijwe. “ ibikubayeho byose ujye ubyemera, kandi ujye wihanganira amagorwa aguca intege.” Iyi ni imyitwarire dusabwa kugira nk’abazi Imana kuko ibibazo byose duhura nabyo muri iyi si atari ko byose tubibonera ibisubizo, hari ibyo biba ngombwa ko tubana nabyo, twabyitwaramo neza bikatubera urufunguzo rudukingurira ijuru, kuko hahirwa abihangana.

Indi nama atugira ni idukomeza itwereka ko ibigeragezo ari iriba twiyuhagiriramo, tugasukurwa nk’uko zahabu bayisukurira mu muriro. Iki kigereranyo kirakomeye cyane iyo ukibwira uri mu bubabare kuko yagira ngo ni ukumukina ku mubyimba. Gusa ibyo atubwira nibyo kuko na Yezu nk’uko twabyumvise abyitangariza, mbere y’uko Umwana w’Umuntu yinjira mu ikuzo rye yagombye kunyura ku Musaraba. Burya n’ubwo ibigeragezo cyangwa ibyago tunyuramo byigaragaza nk’ibiducisha bugufi bikadusuzuguza, ku rundi ruhande bitwongerera icyubahiro, ububasha n’ikuzo iyo tubyitwayemo neza, kuko nta we utsinda urwo atarwanye. Nta rugamba, nta tsinzi.

Igikuru muri byose ni ukwiringira Imana igihe cyose kuko itajya itererana uwayisunze. Ubusazwe ibigerageragezo bibera benshi impamvu yo gutera ikizere Imana ndetse akenshi uwo byashyikiye dutangira kwibaza icyo apfa nayo. Nyamara k’uwizera Imana, mu byago ahabonera imbaraga zimufasha kurenga aho abatemera bagarama. Twibuke ko Yezu mu Ivanjili adahwema kutubwira ati: “ Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakababeshyera ku buryo bwose, ari jye babahora. Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru!” Aya magambo ni ay’ibyiringiro k’uwemera wese uri mu bigeragezo, kuko aho kubibonamo ibyago abibonamo kwishushanya na Kristu, yiyunga na we mu guheka umusaraba kandi akizera kuzagera mu ikuzo nka We.

Bavandimwe, iby’Imana igena byose ibikora ku neza ya muntu yaremye ngo aronke umukiro yamugeneye muri Yezu Kristu Umwami wacu. Niyo mpamvu nkuko twabyumvise mu Ivanjiri Yezu aduhamagarira kunyura inzira yo kwicisha bugufi nk’abagaragu cyangwa abana bato kuko azi neza ko kwikuza no kwigira ibikomerezwa bigeza ahabi. Ingero zirahari kandi ni nyinshi, twatangamo rumwe: ‘ Igihe Adamu na Eva bashatse kwikuza ngo bareshye n’Imana birukanywe muri Paradizo; naho Mariya we igihe ahisemo kuba Umuja wa Nyagasani mu guca bugufi no kwemera icyo Imana ishaka yagororewe kwambikwa ikamba, aba atyo Nyina wa Jambo, Umwamikazi w’isi n’ijuru’.

Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe kuri ubu kwakira Yezu Kristu, tugenza nka We mu mugenzo mwiza wo kwiyoroshya no kwakira ugusha kw’Imana tuyiringiye nka We.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA,
Ukorera ubutumwa muri Paruwasi GISAGARA , Diyosezi ya BUTARE.
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho