Inyigisho yo ku 5 w’icya XX Gisanzwe, A, 21 kanama 2020
Amasomo: Ezek37,1-14; Zab107(106), 2-3,4-5,6-7,8-9; Mt 22,34-40
Umutima w’isezerano rishya ni urukundo.
“Akababaro kanyuze Imana gatera kwisubiraho bigeza ku mukiro, naho akababaro gaheze mu by’isi gusa gakurura urupfu” (2kor 7,10). Abayisraheli bajyanywe bunyago i Babiloni maze bacitse intege, bakajya babwirana bati: “Twarapfuye koko; ibyacu ntibikigira igaruriro” (Ezk 37,12). Mu yandi magambo ni nk’aho bakavuze ko ya Mana yabatabaraga aho rukomeye, ya Mana yabahumurizaga ibaha abahanuzi yabatereranye. Mu ibonekerwa rimeze nk’umugani, Ezekiyeli arahabwa ubutumwa bwo kubahumuriza; ndetse n’intumbi Imana ishobora kuzisubiza ubuzima, kandi ni ko izagenzereza umuryango wayo.
Bavandimwe, akababaro gashobora kuba keza cyangwa kabi bitewe n’ingaruka zako muri twe. Ikiri ukuri ni uko kadukururira ibibi kurusha ibyiza, kuko ibyiza katuzanira navuga ko ari bibiri gusa: impuhwe n’ukwicuza, naho ibibi byo nkaba navuga ko byageza ku bintu bitandatu: ukwiheba, ubunebwe, uburakari, ishyari, kwifuza no kutihangana. Ibyo ni byo byateye umuhanga kuvuga ati: “Ujye ugendera kure agahinda kuko kivuganye benshi kandi ntacyo kamaze” (Sir30, 23). Mu by’ukuri, hari igihe umwanzi yifashisha ako gahinda kugira ngo yigarurire abeza. Umwanzi wacu ari we Sekibi agerageza gushimisha ababi mu byaha byabo, akabereka ko ikibi barimo ari cyo gitera ibyishimo n’umunezero, naho abeza akagerageza kubababaza mu bikorwa byabo byiza, akabereka ko icyo cyiza bashaka nta buryohe cyifitemo. Ku bayisraheli ikibi cyagiye kibakirigita kibereka ko kumera nk’andi mahanga ntacyo bitwaye, barenga ku isezerano bagiranye n’Uhoraho ryo kumubera umuryango na We akababera Imana (Ezk 36,28), maze bashiduka bageze mu maboko y’abanyababiloni, barabakandamiza maze bicwa n’umubabaro n’agahinda. Ese muvandimwe aho wowe ntujya utwarwa n’agahinda ukibagirwa kubura amaso ngo uyerekeze ku Mana? Erekeza umutima wawe ku Mana, wihatire gusenga maze uyibwire byose. Ibyari agahinda n’umubabaro izabihinduramo ibyishimo, wowe gusa menya ko ari Ushoborabyose. Waba wibaza amaherezo y’ejo hazaza kubera iki cyorezo cya covid-19? Shikama usenge kandi ugarukire Imana, wicuze. Uhoraho ntacyo itakora, nta kiyinanira. N’amagufa yumiranye yayasubizamo umwuka umuntu akongera akabaho: “Ngiye kubashyiramo umwuka maze mwongere mubeho. Ngiye kubateraho imitsi, mbashyireho inyama, mboroseho uruhu, mbashyiremo umwuka maze mubeho; bityo muzamenye ko ndi Uhoraho” (Ezk 37,5-6).
Nyuma y’ibyo, nk’abayisraheli na bo akababaro kabo kaje kubatera kwicuza no kurangamira Nyir’Impuhwe. Uhoraho na We abohereza umuhanuzi Ezekiyeli ngo abahumurize muri aya magambo: “Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze. Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwa Israheli. Muzamenya ko ndi Uhoraho mwebwe muryango wanjye, ubwo nzaba nakinguye imva zanyu nkazibavanamo. […] bityo muzamenye ko ari njye Uhoraho wavuze kandi nkakora.” (Ezk 37, 12-14).
Uhoraho wavuze kandi akanakora yabigaragarije no mu mategeko yahaye abayisraheli ariko akubiye muri rimwe gusa; itegeko ry’urukundo. Itegeko ry’urukundo ku bayisraheli byageze n’ubwo barishyira mu isengesho bavugaga byibura gatatu ku munsi, maze bakibutswa gutinya Uhoraho, kumwubaha no kumukunda kuruta byose.
Naho ku bijyanye n’imibanire yabo n’abandi bantu batari abayahudi, bo bari bategetswe gukunda abo mu muryango wabo; naho Umwami wacu Yezu Kristu we ndunduro y’ibyahanuwe yadutegetse gukunda abantu bose, atari abo duhuje ubwoko gusa, bityo itegeko ryo gukunda Imana na mugenzi wacu biba umutima w’Isezerano Rishya. Twibuke ko mugenzi wacu ari umuntu wese uko yaba asa kose ariko by’umwihariko umuntu ukeneye impuhwe zawe- zanjye. Yohani wari wegamye ku gituza cya Yezu ku wa kane mutagatifu maze akinjira koko mu rukundo rwa Yezu (Yh13,25), byaba agahebuzo Yezu akamuha Nyina Bikira Mariya ngo amubere umubyeyi (Yh19,26), ni we utubwira ko “niba umuntu avuze ati: « Nkunda Imana», ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona” (1Yh4,20). Muvandimwe kunda Imana na mugenzi wawe ibindi byose uzabibona.
Dusabe: Nyagasani Mana yacu, abagukunda bose uhora ubazigamiye ibyiza byose ijisho ridashobora kubona. Gwiza mu mitima yacu urukundo rwawe n’urwa mugenzi wacu, tugukunde muri byose, tugukunde kandi kuruta byose; maze tuzaronke ibyiza byose wadusezeranyije, bimwe birenze kure ibyo twashobora kwifuza. Tubisabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Bikira Mariya utabara abakristu udusabire.
Padiri Silivani SEBACUMI
Paruwasi Kabuga/ Kabgayi