Umutima w’Urukundo

UMUNSI MUKURU W’UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU, 19/06/2020

Amasomo: Ivug 7, 6-11; Zab 102, 1-2, 3-4, 6-7, 8.10; 1 Yh 4, 7-16; Mt 11, 25-30

Ku wa Gatanu nyuma y’Isakaramentu Ritagatifu, duhimbaza Umutima Mutagatifu wa Yezu Kirisitu. Amasomo matagtaifu ya none aradufasha kwitegereza umutima wa Yezu, bidufashe koroherwa mu mitima yacu kandi tworohereze n’abafite imitima yashenjaguritse.

Mu ijambo rimwe, none twibukijwe Urukundo. Uhoraho yabwiye umuryango we ko yawuhisemo kubera Urukundo awufitiye. Yohani intumwa yatubwiye ko Imana ari Urukundo. Yezu mu Ivanjli ati: “mundebereho kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya”.

Twishimira ko twamenye Imana y’ukuri Aburahamu umubyeyi wacu mu kwemera yakurikiye. Mbere y’uko Imana iyo yigaragariza abantu, muntu yari yarazahaye atazi aho agomba kugana. Yari agowe aboshywe ari mu bucakara bumuremereye. Uko Abayisiraheli bari babayeho mu Misiri, bidushushanyiriza uko amahanga yariho muri rusange. Hose hari ubucakara, abantu bamwe ari ibikoko biragiye abandi! Aho Imana yigaragarije ikabakura mu bucakara, ibihe bishya byaratangiye. Yego imigirire ya kinyamaswa ntiyacitse ariko nibura umuryango w’Imana wamenye Amategeko n’Amabwiriza agomba kugenga imibereho yabo.

Mu gihe cy’Isezerano Rishya, Yezu Umwana w’Imana yeretse abantu uko bakwiye kubaho bagana Imana Umushoborabyose bamenye muri We. Itegeko rimwe rukukmbi yagize urufunguzo rw’andi yose, ni Urukundo. Umutima we wuzuyemo urukundo. Imana yo Rukundo yaje isanga abantu mu Mwana wayo Yezu Rukundo rushyitse. Yagiraga neza aho anyuze hose. Yatangarije abantu bose ko Urumuri rugomba kumurikira umuntu wese uvutse ari We nyine Jambo w’Imana Uhoraho. Yagaragaje ko Urukundo ari rwo rubeshaho rukageza mu ijuru. Umutima we ni Urukundo ruzima rwuzuye rwose.

Mu kurangamira umutima we, tutihenze turebe mu mitima yacu. Ha handi kure ijisho rya muntu ritagera. Iyo ngiyo hirya hatagaragara. Iyo Imana y’Ukuri ituyemo, umuntu agira umutima mwiza akabera abandi ibyishimo akabafasha uko ashoboye kwigiramo ubuzima. Iyo twirebye tutihenze, dusanga umutima wacu akenshi wararanzwe n’inzarwe y’ibyaha. Muntu asaya mu byaha byishi akabura uko atera imbere mu butungane. Usibye ibyaha byinshi bijyanye na kamere y’inyantege nke nk’ibyifuzo bibi by’umubiri bijyana mu busambanyi n’ukurarikira ibintu n’ubutunzi adakeneye, hari indi kabutindi idutandukanya na Yezu. Ni ya yindi yiyicaza mu mutima wacu maze urwango n’ukwigizayo abandi bikatubata. Nta rukundo rwigizayo abandi. Umuntu wese wifitemo kwigizayo abandi, uwo ntiyamenye Imana nk’uko Yohani abiduhuguramo. Cyangwa se umuntu wese ureba ubabaye ntamwiteho, ntamugirire impuhwe kubera impamvu iyo ari yo yose, uwo ntakwiye kwirwa asakuza ngo arigisha urukundo rw’Imana. Kuvuga urukundo, kurwamamaza no kurwigisha nyamara mu ndiba y’umutima wawe nta rurangwamo, uba uta igihe kandi ugitesha n’abandi.

Hari byinshi bituremereye kubera ko urukundo rwakonje mu mitima yacu. Yezu yadusabye kubifata tukabimuhereza akabitwikira mu Mutima we utuza kandi woroshya. Ni we Karuhura. Adufitiye Urukundo n’Impuhwe. Dupfukame imbere ye tumwizeye. Tumushengerere tumukunze dutahe ibyatumunze tubite uko.

Yezu ugira umutima utuza kandi woroshya, imitima yacu yigire nk’uwawe. Mubyeyi Bikira Mariya wowe ufite Umutima utagira inenge, turakwiyeguriye. Batagatifu namwe Batagatifukazi b’Imana, turabashima, namwe mudusabire.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho