Umuto mu Ngoma y’Imana aruta Yohani Batisita (Mt 11, 11-15)

Inyigisho yo ku wa kane, Icyumweru cya 2, Adiventi, 2013

Ku ya 12 Ukuboza 2013 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Bavadimwe,
Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Yohani Batisita, integuza ya Yezu. Muri Gatigisimu hari ikibazo kivuga kiti: Yohani Batisita ni nde?  Igisubizo: Yohani Batisita ni umuhanuzi uruta abandi. Yerekanye Yezu abwira rubanda ati “Dore Ntama w’Imana, dore ukiza ibyaha by’isi”. Yohani Batista rero ni umuhanuzi ukomeye. Ngira ngo muzi ko ubutumwa bw’umuhanuzi ari ukwereka abantu inzira y’Imana, akayibagaruramo igihe bayobye. Mu yandi magambo ni ukwerekana ugushaka kw’Imana. Yohani we yererekanye Imana ubwayo. Ngaho aho ubukuru bwe bushingiye. Na Yezu aremeza ko mu bana b’abantu ntawe umuruta. Ng’uko uko ibintu byari bihagaze icyo gihe.
Nyamara bigiye guhinduka kubera Ingoma y’Imana Yezu yaje gutangiza. Yohani Batista ni ubwo akomeye bwose, ni uwo mu Isezerano rya kera. Uzakira ingoma y’Imana akemera kuyinjiramo, akakira Isezerano rishya muri Yezu Kristu azaba aruta Yohani Batista. Aha Yezu aratwumvisha uburyo Ingoma y’ijuru ifite agaciro gakomeye. Ayigereranya n’ubukungu buhishe mu murima. Ubuvumbuye, agurisha ibyo atunze byose akagura uwo murima. Yezu kandi agereranya Ingoma y’Imana n’isaro ry’igiciro. Uribonye, agurisha ibyo atunze byose kugira ngo atunge iryo saro.
Yezu akomeza avuga ko Ingoma y’Imana itaburana n’ingorane n’ibitotezo iterwa n’abanyagitugu b’iyi si. Yohani Batista ari mu munyururu, mu minsi mike azacibwa umutwe. Na Yezu kandi azicwa urupfu rubi rwo ku musaraba. Amaza y’Ingoma y’imana ntaburana n’ihohoterwa. Abamenyereye kwibera mu mwijima ngo urumuri rubahuma amaso. Ingoma y’Imana ntiburana n’abanzi bayirwanya, kugeza ubwo bagirira nabi  intumwa ziyamamaza. Niko byagendekeye abahanuzi mu Isezerano rya kera. Niko byagendekeye abamaritiri. No muri iki gihe kuba umukristu w’indahemuka bisaba ubutwari bukomeye.
Bavandimwe,
Muri iki gihe cy’Adiventi dukomeze kuzirikana amagambo ya Yohani Batisita aho atubwira ati “Nimutegure inzira ya Nyagasani”. Ari bugufi. Aje atugana kubera urukundo rutagereranywa adukunda. Aje kudukiza. Atuzaniye amahoro, ibyishimo n’umukiro  biva ku Mana.
Uburyo buboneye bwo kwitegura Umukiza ni uguhabwa isakramentu rye Penetensiya. Iri sakramentu rifite akamaro cyane. Ni ubukungu butagereranywa abo mu yandi madini no mu matorero yemera Kristu batagira. Ntibikabatangaze igihe barinnyega; ni ukubera ubujiji. Iri sakramentu ritwunga n’Imana, ritwunga n’abo twahemukiye, natwe ubwacu rikatubera isoko y’amahoro nyayo. Urihabwa kenshi, nibura rimwe mu kwezi, niwe umenya ubwiza bwaryo.Binyibukije wa mugabo wamamazaga inzoga yitwa Ginesi kuri radiyo. Ati “EEEE! Ibanga rya Ginesi, niyo irikwibwirira !”. N’uburyohe bwa Penetensiya ni Penetensiya ibukwibwirira. Birenze imivugire! Ntuzacikanwe rero, uzaba umbwira uko byagenze.
Adiventi nziza kuri mwese .

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho