Inyigisho: Umuvumo w’imigi yanze guhinduka

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 15 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 16 Nyakanga 2013 – Bikira Mariya, Umwamikazi wa Karumeli

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Ijambo ry’Imana rirakomeza kutumurikira no kudutunga mu buzima bwacu bwa buri munsi. Yezu arakoresha imvugo ikaze. Aratonganya imigi yabonye ibitangaza bye ikarenga ntiyihane. Iriya mvugo ni nk’iy’abahanuzi ba kera bakoreshaga baburira imijyi y’abapagani yatotezaga Umuryango w’Imana. Yezu we ariko arabwira imijyi y’abayahudi yanze kwakira Inkuru nziza.

Icyo Yezu ahora iyo mijyi aragisobanura. Iyo mijyi yabonye ibitangza bya Yezu byinshi, byaherekezaga inyigisho nyinshi yatanze, irarenga ntiyihana. Ibitangaza bya Yezu byari bigamije gufasha abantu guhinduka bityo bakagira uruhare mu Ngoma y’Imana. Hari isano hagati y’ibitangaza no guhinduka tukemera Inkuru nziza bityo tukazagira uruhare mu Ngoma y’Imana.

Iyo Yezu yihanangiriza iriya mijyi, si amazu n’amabuye n’amatafari aba avuga. Aravuga abaturage bayo. Ubu rero ni twe tubwirwa. N’ubwo tudatuye i Korazini n’i Betsayida, cyangwa i Kafariawumu aho Yezu yari atuye, amagambo ya Yezu nitwe abwirwa ubu. Ijambo ry’Imana rihora ari rishya kandi rigatanga ubuzima ku bantu bose baryakiriye, bakemera ko ribahindura.

Aha rero twe dusoma iyi vanjili cyangwa se tuyisomerwa mu Misa, twakwibaza niba hari ibitangaza Imana yadukoreye, yakoreye abacu, yakoreye iwacu. Nta gushidikanya birahari. Niba utabibona, ubanza ari uko ibibazo bikugarije, agahinda n’ingorane z’ubuzima bikaguhuma amaso y’umutima, ntubone neza ko Ingoma y’Imana iri hagati muri twe. Tutagiye kure kuba uri muzima wari ukwiriye kujya ubisingiriza Imana buri gitondo, nako amanywa n’ijoro nk’uko umuririmbyi wa Zaburi abivuga.

Ikibazo cya kabiri. Ese ibyo byiza Imana inkorera mbyakira nte ? Ese hari icyo byahinduye ku buzima bwanjye ? Hari icyo nahindutseho mu myitwarire yanjye? Mu yandi magambo, ese natangiye urugendo rwo guhinduka ? Cyangwa se byabaye nko kugosorera mu rucaca ?

Yezu arasoza atwibutsa ko hazaba umunsi w’urubanza. Hakaba abazahanwa kurusha abandi, kurusha abaturage b’i Tiri n’i Sidoni cyangwa se ab’i Sodoma.

Dusabirane kugira ngo turusheho kurangwa n’ubushishozi mu buzima bwacu. Ibyiza Imana yadukureye, kandi ikomeza kudukorera, bidutere inyota yo guhinduka. Bityo turusheho kunogera Imana n’abantu turi kumwe. Ingoma y’Imana itangirira hano ku isi, igihe abantu biyemeje guhinduka, bakemera Ivanjili kandi bakayishyira mu bikorwa.

Bikira Mariya, Umwamikazi wa Karumeli abidufashemo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho