Isi ntisakaye: Umuyobozi uhumye yashoye abaturage be mu bugomeramana

Inyigisho yo ku wa mbere Icyumweru cya 33 B Gisanzwe, ku wa 16 Ugushyingo 2015

Amasomo : 1Makabe 1, 10-15.41-43.54-57.62-64; Zaburi 118, 53.61, 134.150, 155.158; Lk 18, 35-43.

Tugendana na Yezu duhumye ntitumubone: Mu Ivanjili, turabona Yezu ari mu nzira ajya bwa nyuma i Yeruzalemu. Ari kumwe na ba 12. Mu nzira yababwiye ubugira gatatu ko azapfa ariko akazuka. Bo ntacyo biyumviramo. Baramaranira imyanya, bibaza uzaba umutware w’umuryango, chef, nyuma y’urupfu rwa Shebuja! Yezu yikomereza urugendo. Nibwo ahuye n’iriya mpumyi yitwa Bartimewo (Mk10, 46). Yumva ugutabaza kwayo, arayikiza. Mu kuyikiza, arerekana ko atari yo yonyine ihumye, si yo yonyine ikeneye kubona. Ahubwo n’abagendana nawe bakeneye guhumuka bagasobanukirwa neza isi barimo uko iteye ndetse n’inzira y’umukiro wabo. Iriya mpumyi itwigishe gusaba igikwiye no gushimira Imana ibyo twahawe n’ibyo duhabwa buri munsi. Igikuru twese tukwiye gusaba ni ukubona Imana muri Yezu Kristu. Kwemera Yezu Kristu, kumukurikira no kumushimira ni ibintu by’ingenzi kandi bidatana. Iyi si yacu irwaye indwara yo gusabiriza, nyamara yahabwa igacaho, ikigendera, ikazongera kugarukira Imana ari uko yongeye kuburanirwa ! Birababaje.

Urasanga nko muri iyi minsi igikuba cyacitse mu Bufaransa kubera abazize iterabwoba, abantu benshi bahurura, basaba Misa ; ubu baraza no kwitabira ku bwinshi ngo basabire ababo ! Nyamara agahenge nikagaruka, umudamararo urongera wimikwe, bisubirire mu byabo babeho nk’aho Imana itariho ! Imana bayitere umugongo. Nyamara, gusenga, kwemera Yezu Kristu, kumusaba no kumushimira ni uguhozaho. Dusabe ingabire y’ubudacogora. Iriya mpumyi yabonye ikize, maze itera indi ntambwe ya ngombwa cyane mu buzima bw’uwemera: yavuye mu mwijima ikurikira Yezu Rumuli rw’abemera.

Emerera Yezu yinjire mu mujyi we, muri Yeruzalemu yawe: umutima wa muntu nawo ni nk’umujyi! Urimo byinshi; muri wo hakoraniramo byinshi n’imigambi myinshi, imyiza n’imibi. Yezu Kristu ahora akomanga ngo tumukingurire yinjire muri twe. Turi ingoro y’Imana. Imana yagombye kuganza no kwimikwa mu bemera. Niyinjira, twemere idukize. Iyi si irimo benshi cyane bemeye ko Yezu yinjira mu buzima bwabo. Abo ni ababatijwe bose. Nyamara muri bo, bake cyane nibo bemera ko abakiza. Usanga kenshi twemera by’inyuma ngo naze yinjire, ndi umukristu, ndi uwa Yezu, nasezeranye mbatizwa. Nyamara aramenye ntankure ku izima! Hari ibyo ngikomeyeho. Ntampungabanye. Ni uko nteye. Ibi sinabireka. Nandeke uko ndi. Ibi yita ubuhumyi, ndabona nkibifiteho inyungu…” Nta kaga nko kubana n’uburwayi bukakumunga utabizi, banakubwira ko urwaye ntubyemere! Yezu mwana wa Dawudi tubabarire!

Turi mu isi idasakaye aho ibije byose turebye nabi byatunyagira, ndetse n’urupfu rwa burundu rukaba rwaziramo! Twumvise mu Isomo rya mbere ukuntu uriya mwami Antiyokusi Epifani yahahiye abaturage be kabutindi. Yaretse isezerano we n’abaturage be bagiranye n’Uhoraho, abemerera guhakana uwo bari we: bitwaga Umuryango w’Uhoraho (identité), bahitamo kuba nk’abandi no kuyorera ibyabo. Ngaho bahakanye Uhoraho wabagobotse igihe cyose, basenya urutambiro bamuhimbarizagaho bamutura ibitambo, isabato bayegurira gusenga ibigirwamana by’abanyamahanga! Ni akumiro. Abategetsi baragwira. Abategetsi babi bahahira urupfu abaturage babo bibwira ngo babazaniye iterambere. Nta terambere na busa ririmo guhakana no kurwanya Yezu Kristu. Ibi biratureba natwe abanyarwanda. Tugomba gushishoza tumurikiwe na Roho Mutagatifu. Ibiva ibuzungu—ibweramasimbi—si ko byose byera! Hari imico mibi yabo tutagomba kwigana na rimwe. Bimeze bite? Ni bake cyane baharanira gukwiza hose amahoro y’Imana. Uko gukwiza hose ikintu kigasakara ku isi ni byo byiswe mondialisation. Aho ku-mondialisa (gusakaza) amahoro no kurengera ubuzima mu rukundo rw’Imana, hari abahagurukiye ku-mondialisa urupfu, kwica, ikinyoma, uburyarya, ubukoloni, ubusambanyi, ubukozi bw’ibibi ubwikunde, no gusenya nkana umuryango w’umugabo n’umugore ari we washinzwe n’Imana. Dusenge cyane. Hari benshi babipfiramo. Ubuyobe nk’ubu kandi, busakara bwangu kuruta Inkuru nziza y’umukiro. Shitani izi gukora bwangu amatangazo y’ibibi byayo!

Hazarokoka nde? Soryo se bajya bavuga mu migani? Hazarokoka abazemera bagahamya ukuri kabone n’aho bahorwa Imana. Dushime cyane kandi twigane bariya bake bakaniye baba intwari, bakomera ku kwemera bagiriye Imana Isumba byose, bashwishuriza uriya mwami gica ko badashobora na rimwe guhemukira Uhoraho. Nguko ukwemera.

Dusabire abayobozi mu nzego zose zaba iza Leta cyangwa iza Kiliziya, bemere Roho w’Imana abamurikire maze baduhahire ibyiza biturinda icyaha n’urupfu. Baduhahire iterambere rya roho n’iry’umubiri mu busabaniramana no mu rukundo rwa kivandimwe. Ubukristu butubyarire ubuvandimwe nyabwo, twarabyiyemeje igihe tubatijwe.

Bikira Mariya, uduhakirwe, twagira wowe.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho