Wowe se ni umwaka wa kangahe Nyagasani atabona imbuto wera ?

Inyigisho yo ku wa Gatandatu w’icyumweru cya 29 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 25 Ukwakira 2014

Amasomo matagatifu: 10. Ef 4,7-16; 20. Lk 13,1-9

Twibukiranye: twazirikanye iki muri iki cyumweru?

Bavandimwe, muri iki cyumweru dusoza, Yezu Kristu yaturarikiye amahirwe nyayo: gukenera Imana, kuyinyotera no kuyisonzera. Amahirwe duhabwa no kuba maso no gusenga, tugakenyera kandi tugahorana amatara yaka. Ni amahirwe kandi duhabwa no kwakira umuriro w’urukundo uvubuka mu ijambo ry’Imana, Yezu yaje gukongeza mu mitima y’abantu kugira ngo uvugurure isi. Ni n’amahirwe dukesha Imana mu isura yayo yaturemanye, iduha ubwenge n’umutimanama ngo tubashe guhitamo icyiza no kureka ikibi.

Mu by’ukuri, bavandimwe, hari aho usanga dutsindwa. Aho gukenera, kunyotera no gusonzera Imana, tugakenera, tukanyotera kandi tugasonzera abantu n’ibintu. Bityo tukarangamira ibintu aho kurangamira umugenga wabyo: Nyir’ubuntu, We byose bikomokaho. Kenshi na kenshi kutakira umuriro w’urukundo rw’Imana uvubuka mu Ijambo ryayo ngo risusurutse imitima yacu, riyimurikire kandi riyihindure, ni byo bituma muri twe havubuka inabi. Aho kugira ngo ubwenge, ubwigenge n’umutimanama wacu bitumurikire bitume tugenda tuvumbura uwaduhanze, ngo tumumenye, tumukunde kandi tugamije kuzabana na we ubuziraherezo, tugenda tuba intyoza mu bumenyi bw’isi no mu bucukumbuzi bwayo ariko kumenya ibimenyetso by’Imana iramira ubuzima bwacu biracyaturi kure nk’ukwezi. Ni yo mpamvu mu gusoza iki cyumweru Yezu Kristu aduhamagiriye kwisubiraho no guhinduka muri rya sengesho rya Ezekiyeli: Mana yanjye, ntiwishimira urupfu rw’umunyabyaha, ahubwo wishimira ko yahinduka, akazibukira imyifatire ye mibi kugira ngo abone kubaho.

Nimutisubiraho muzapfa kimwe na bo

Mu Ivanjili y’uyu munsi turumva iby’Abanyagalileya, Pilato yishe maze amaraso yabo akayavanga n’ibitambo baturaga. Turumva kandi iby’abantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara wa Silowe kubera ukwishyira ejuru kwabo. Yezu ahera kuri izo ngero adushishikariza guhinduka no kwisubiraho ngo tutazapfa kimwe na bo. Umugani w’umutini utagira imbuto wari ugiye kurimburwa ariko ukihanganirwa, ugashyirwaho agafumbire, ushushanya irimburwa ry’abaterera imbuto Imana na bagenzi babo igihe bazaba bakomeje kunangira.

Gufata umugambi wo guhinduka no kwisubiraho birihutirwa

Mu gihe cya Yezu abantu bari bazi ko kugwirirwa n’ibyago, ingorane cyangwa amakuba ari ingaruka z’ibyaha cyangwa igihano cy’Imana. Nyamara Yezu we, yifashishije iyi Vanjili aratwereka ku buryo budasubirwaho ko kugwirirwa n’ibyago, ingorane cyangwa amakuba ari ubutumire bwo guhinduka no kwisubiraho.

Bavandimwe, ibyago, amakuba n’ingorane, bigaragaza ko turi abakene, ko muntu ari umunyantege nke. Byongeye kandi uko dukura mu myaka tugenda tugana iherezo ryacu ryo ku isi. Ku buryo umuntu atatinya kuvuga ko byihutirwa rwose gufata umugambi wo guhinduka no kwisubiraho.

Guhinduka no kwisubira kandi ni ugusubiza amaso inyuma, tukareba neza ibikorwa byacu tutihenze, tutagamije kubigereranya n’iby’abandi cyangwa kubacira urubanza ahubwo tugamije guhinduka twebwe ubwacu, na buri muntu ku giti cye.

Umutini utera imbuto utwigishije iki?

Umutini utera imbuto utwigishije ko byihutirwa rwose kwerera imbuto Imana n’abavandimwe. Twibaze tuti : «  Nyagasani niba ahora aza kureba imbuto kuri twe akazibura bizagenda bite ? Mu Ivanjili, batubwiye ko kuri Nyir’umutini, wari umwaka wa gatatu ntacyo asaruraho. Wowe se ni umwaka wa kangahe Nyagasani atabona imbuto wera ? Uko bimeze kose Nyagasani agiye kwihangana ashyireho agafumbire ariko umenyeko atari ko bizahora. Nyuma y’igihe gito kandi tutazi azagaruka kureba.

Umutini utera ariko ugashyirwaho agafumbire utwibutsa ukwihangana kw’Imana, utwibutsa kandi ugutakamba kw’Umuhinzi ari we, Yezu Kristu wadusabiye imbabazi mu gitambo kimwe rukumbi kandi kizahoraho iteka ndetse n’intumwa ze n’abandi bantu benshi bahora basabira imbaga. Kuba umutini ugomba gushyirwaho agafumbire, bitwereke ko natwe agafumbire Nyagasani yongeye kudushyiraho ari Ijambo ry’Imana n’amasakramentu atuvuburira ingabire zidukiza. Ariko nanone tumenye ko agafumbire ntacyo kamaze niba umutini (ari wo twebwe) utakakiye neza !

Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari aduhakirwe !

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho