Umwana wanjye nimumwumve

Amasomo matagatifu yo ku wa 17-3-2019 , Icyumweru cya kabiri cy´Igisibo , C : Intg 15,5-12.17-18; Zab 26;   Flp 3,17-4,1; Lk 9,28b-36.

Yezu Kristu nakuzwe iteka ryose! 

Bakristu bavandimwe turi ku cyumweru cya kabiri cy’Igisibo. Igihe kiduhamagarira twese ntawe usigaye, kwisubiraho tukagarukira Imana, turushaho kugirana  umubano wacu na Yo hamwe n’abavandimwe bacu. Iki gihe cyo gusiba twatangiye, kidufasha kurushaho kuzirikana iyobera ry’ugucungurwa kwacu. Yezu Kristu yahisemo inzira y’umusaraba kugira ngo atsinde burundu icyitwa icyaha n’urupfu; ni uko abamuyobotse twoye guterwa ubwoba na rwo ahubwo duhorane ibyiringiro muri we kuko ari we ufite amagambo y’Ubuzima  bw’iteka. Ibyo byujujwe na Se wabishimangiye atubwira ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve”.

Bavandimwe, ubu butumire Imana Data Se wa Yezu Kristu aduhaye, tubugire ubwacu, bitari gusa muri uru rugendo twatangiye rutuganisha mu guhimbaza Umutsindo wa Kristu kuri Pasika duhimbaza Izuka rye, ahubwo ni bube ubwa buri munsi, kuko buzadufasha  guhora mu nzira itunogeye kandi itugeza ku Mana Umubyeyi wacu. Nitumwumvira ntacyo tuzamuburana. Gusa aha hari abajya bibwira ko iyo uyobotse Imana ngo uba uciye ukubiri n’ibishuko cyangwa ibigeragezo n’ibyago. Oya, ahubwo uronka imbaraga zikwiriye mu rugendo rwawe, wakubitana n’ibyago ntibiguherane, ntibikugamburuze mu gukora icyiza kandi wagera no mu munezero ntuguhume amaso ngo utere Imana umugongo, kandi ari yo Soko y’umukiro wacu.

Amasomo y´uyu munsi  nadufashe kongera gutekereza no kuzirikana urugendo rwacu twatangiye rw’igisibo rudusaba kwisubiraho no kugira icyo duhindura ngo turusheho kwizihira no gutega amatwi Yezu Kristu. Twibaze nshuti bavandimwe: Ni iki Yezu Kristu ashaka ko mpindura mu mibereho yanjye? Mu muryango mvukamo? Mu rugo iwanjye n’aho nkorera umurimo? Mu ikoraniro ryanjye cyane cyane mu muryango remezo ntuyemo? Ese aho siniganda mu gufatanya n’abandi gukora ubutumwa: Gusura abarwayi, imfugwa, gufasha abakeneye ubufasha bwanjye, gusengera hamwe, gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana? Kureba uko nakwigorora n’abo dufitanye amakimbirane, Gusenga dusaba amahoro n’ubutabera no koroherana ko byashinga imizi mu mibereho y’abatuye isi, mpereye mu rugo no mu baturanyi n’ibindi buri wese abona ko bikwiye.

Kenshi ibitubuza kumva no kumvira Yezu uduhamagara ngo tumukurikire kandi tumukurikize, uzasanga ari uko twikunda tugakabya, urukundo rwa kivandimwe rushingiye kuri Kristu ugasanga turufite mu magambo ariko mu mutima no mu bikorwa ugasanga bihabanye. Kumva iby’Imana bifite ababishinzwe twe tukigira ba katabirora, gucibwa intege n’uko isi isa n’aho yibera mu bibi: inzangano, inzara, intambara, ubugizi bwa nabi, gutonesha bamwe abandi bakabuzwa uburenganzira bwabo, kugenda mu bigare aho gutekereza ngo ukore ibihuje n’ibyo wemera, kwanga kwiteranya kandi ubona akarengane gakorerwa bagenzi bawe.

N’ubwo habaho ibyago n’ibigeragezo, ku muntu wemera  Imana byose birahita, ndetse bikarangira mu byishimo aka ya Zaburi itubwira :“Ni koko umuhinzi ubibana amarira, asarurana ibyishimo” (Z 125,5). Na Abrahamu n’ubwo yari umugabo urangwa n’ukwemera, kandi akaba azi ko Imana yamugiriye isezerano, ntabwo yazuyaje mu gukora icyo Uhoraho yari amusabye, n’ubwo kitari kimworoheye, dore ko ako gahungu yari yarakabonye mu zabukuru, kandi na ko ari ikinege. Nyamara yiringiye ko Uhoraho ntacyo yamuburana kuko yari yaramukoreye ibitangaje, yemera gutamba uwo mwana. Uhoraho amaze kubona uko kutikunda kwa Abrahamu, yamubujije kugira icyo atwara umwana we ni uko aramubwira ati: “Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege” (…) kubera iyo mpamvu: “Nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja…kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye”. Aha hongere hatwibutse kuzirikana isengesho Yezu ubwe yadusigiye rya “Dawe uri mu ijuru” aho tugira tuti: “Ubwami bwawe nibuze, icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru” (Mt 6,10). Kenshi biratugora kwemera ko ugushaka kw’Imana gukorwa, usanga no mu isengesho ryacu dushaka ko Imana igenza cyangwa idusubiza ihereye ku gushaka kwacu. Dusa n’umurwayi ushaka gusobanurira muganga uko agomba kumuvura…aho tuhibaze.

Bavandimwe rero, ntitwibagirwe ko Imana ubwayo yadusabye kumvira Yezu, umucunguzi wacu: “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve”. Gutega amatwi Yezu Kristu nta kindi bivuga ni ukwemera gukora ugushaka kwe, kumwumvira no kumurangamira mu mibereho yacu ya buri munsi, kumwigana ingiro n’ingendo, kugenza nka we kuko yaranzwe no gukora icyiza aho anyuze hose, kwemera gufata umusaraba wacu no kumujya mu nyuma ngo tugere ku mukiro w’ubugingo bw’iteka. Yezu abitubwira neza ati: “Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi ukoroshya, muzamererwa neza mu mitima yanyu” (Mt 11,29)

Igisibo rero twatangiye nikitubere igihe cyo guhindura uburyo tubayeho, twihatira gusa n’uwo duhawe ari we Yezu mu Ukaristiya, ifunguro ryacu rya roho, nuko natwe turusheho gukunda Imana n’abavandimwe bacu nta kubarenza imboni, kuko twese turi Imbaga y’abana b’Imana. Kandi Abrahamu akomeze atubere akarorero mu kumvira Yezu, Umwana Imana ikunda cyane.

Nyina wa jambo n´Umubyeyi wacu guma uturangaze imbere. Mubyeyi Bikira Mariya wanyuze Imana muri byose, dutoze kandi udusabire, gukunda no kumvira Yezu Kristu Umukiza wacu, Amina.

Padiri E. MISAGO

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho