Umwana wanjye nkunda

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani, 10/01/2021

Amasomo matagatifu: Iz 42,1-4.6-7; Zab 29(28),1-2.3a.3c.4.3b.9b.10; Intu 10,34-38; Mk 1,7-9

Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka!

“Uri umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.” Iri ni ijambo risoza Ivanjili y’uyu munsi duhimbazaho umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani. Yezu amaze kubatizwa na Yohani muri Yorudani, Ijuru ryarakingutse ni uko Roho Mutagatifu amumanukiraho nk’inuma, ni uko ijwi rituruka mu ijuru riti: “Uri umwana wanjye nkunda cyane unyizihira”.

Umwana wese Yizihira ababyeyi, bagaterwa ishema n’imbuto yeze ku Rukundo rwabahuje, bakishimira kumubona akura ajya ejuru, ndetse anabaye mukuru wabasindagiza batagishoboye. Yezu Umwana w’Imana na we yizihe Se Imana Data, by’akarusho kuko bombi ari umwe bagasangira ibyishimo n’urukundo ari we Roho Mutagatifu, aha ugaragara nk’inuma yamanukiye kuri Yezu amaze kubatizwa na Yohani. Iyi ni indi gihamya ndakuka y’iyuyuzwa ry’Isezerano Imana yagiriye muntu imusezeranya kubana na we, bigaragazwa n’izina rya Yezu: Immanueli, bisobanuye Imana turi kumwe.

Batisimu ya Yohani yari iyo kugira ngo abantu bisubireho kandi bakire ibyaha. Kuba Yezu yaremeye kuyihabwa si uko yari abikeneye, ahubwo yagira ngo abere urugero abantu bose, ngo babonereho ko ari ngomwa ko bihana ibyaha ngo babashe kumwakira we Mucunguzi wari uje abagana. Ni yo mpamvu akimara kubatizwa ijuru ryahise rikinguka Imana Se agahamiriza bose ko ari Umwana we akunda kandi umwizihira.

Twe abakristu ntitwahawe batisimu ya Yohani isaba kwisubiraho, ahubwo twabatirijwe mu mazi na Roho Mutagatifu bityo duhanagurwaho icyaha cy’inkomoko ndetse duhabwa kuba abana b’Imana, abagenerwamurage hamwe na Yezu. Iri jambo rero rigira riti: “Uri umwana wanjye nkunda cyane unyizihira” nawe Imana yararikubwiye igihe ikugabiye kwitwa umwana wayo ku bwa Batisimu wahawe kandi ukaba uri we koko.

Kuri uyu munsi wa Batisimu ya Nyagasani Yezu, itwibutsa Batisimu yacu twahawe, duhumurizwe n’uko Imana idukunda kandi tuyizihira. Ni ihumure dukwiye kwakira cyane cyane muri iyi minsi isi yose yajegejwe n’icyorezo cya Corona. Niduhumure kuko ubuzima bwacu n’ubw’abacu biri mu biganza by’Imana isumba byose. Turamenye ntidukangaranywe n’ibitugoye kuri ubu, birimo ndetse n’urupfu, hato tutazaba nka ba bandi bashinyaguriraga Yezu ku musaraba bavuga ngo: “Yakijije abandi, none yananiwe kwikiza ubwe!” (Mk 15,31). Oya! Ibi bigeragezo turimo kunyuramo ntibiduhungabanye mu kwemera ahubwo twibuke ko Yezu wemeye kubatizwa kandi ari umuziranenge, yasangiye byose natwe uretese icyaha, ndetse yemera kubabazwa no kwicwa kugira ngo asangize Intsinzi ye abamwemeye twese.

Iri humure twongeye guhabwa kuri uyu munsi dutumwe kandi kurishyira abandi nk’uko Umuhanuzi Izayi abivuga mu isomo rya mbere. Dore nawe Umwuka w’Imana wakumanukiye ho igihe ubatijwe. Ntuzacike intege cyangwa ngo ucogore kwamamaza impuhwe Imana ifitiye umuryango wayo, cyane cyane abababaye n’abari mu mwijima. Humura Imana iri kumwe nawe. Genda hamwe na Yezu ugire neza aho unyura hose. Nta kabuza hamwe na Yezu tuzatsinda kahave tubikesha We waducunguye.

Padiri Joseph Uwitonze

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho