Umwana w’umuntu ni we mugenga w’isabato

Inyigisho yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya 22 gisanzwe A.

6 Nzeri 2014 : 1kor4, 9-15 ; Zab 144,17-18, 19-20, 10a.21 ; Lk 6,1-5

ABAFARIZAYI BATI : « NI IKI GITUMA MUKORA IBIBUJIJWE KU ISABATO ? »
YEZU ATI : “UMWANA W’UMUNTU NI WE MUGENGA W’ISABATO”

Bavandimwe,

Uyu munsi Yezu Kristu aradufasha gusobanukirwa kuri bumwe mu buryo twifashisha tugamije kwegera Imana. Isabato yari igamije mbere na mbere gufasha umuntu guhura n’Imana no kuyiha icyubahiro; nta karimo na gato umuntu yabaga yemerewe gukora kuri uwo munsi! Twibukiranye ko yasimbuwe n’umunsi w’icyumweru kuko twibukaho izuka ry’umwami wacu Yezu Kristu. Icyo rero twibutswa none ni uko: yaba ibyanditswe, umuco ndetse n’imigenzo, nta nakimwe gisumbye Yezu. Ni umugenga wa byose kuko ariwe ubwe uduhishurira Imana Data.

Muby’ukuri, abayahudi bahaga agaciro gakomeye isabato kimwe n’indi mihango n’imigenzo bategekwaga n’umuco wabo ndetse n’ibyanditswe. Ariko hari abirengagizaga ko ibyo byose byagombaga kubafasha kwakira Yezu Kristu, umwana w’Imana! Ni we ubwe ushobora kudusobanurira uburyo bukwiye bwo kubahiriza imihango n’amabwiriza by’iyobokamana ; kuko byose bibereyeho kudufasha kumenya Yezu by’ukuri.

Igihe Yezu n’abigishwa be banyuze mu murima w’ingano, bakamamfuzaho izo barya kandi ari ku munsi w’isabato; kubw’icyo gikorwa, Yezu aratwereka ko isabato itarusha ubuzima bw’umuntu agaciro. Nta mugenzo cyangwa itegeko na rimwe rikwiye kurusha ubuzima agaciro. Imana yaremye muntu imugira umugenga w’ibiriho byose. Ndetse ni yo yashyizeho uburyo umuntu agomba guhura na yo mu isengesho ryuje ubwigenge, bituma arushaho kuryoherwa n’ubuzima. Amategeko , imihango n’amabwiriza; ntawe bigomba kubera umutwaro. Dufite inshingano yo gushaka ibitunga imibiri yacu kugira ngo tugire ubuzima bwiza, bityo tukabona imbaraga zo gusenga no guhura n’umugenga w’ibiriho byose, Yezu Kristu, tukamutuza mu mibiri mizima.

Uwumva neza ko imihango cyangwa amategeko yubahiriza amuganisha kuri Yezu; ibyo akora yumva bitamuremereye, ndetse nta n’ubwo atinya amaso y’abantu kuko abaho yigenga mu byiza akora. Kabone niyo ibyo nkora, isi yabibonamo ubusazi, mpora nzirikana nka Pawulo mu isomo rya mbere, abwira abanyakorinti, ko ibyo ndimo byose mbikora ku mpamvu ya Kristu! Naho bangira igicibwa mu bantu, ngatotezwa; nk’umukristu mpora nzirikana ko hejuru ya byose hari Yezu Kristu; umugenga wa byose. Ibyo nkora byose bigomba kumfasha, nkabivomamo imbaraga zo kwigana Yezu mu ngiro n’ingendo.

Dusabirane kugira ngo Imana ikomeze iduhe ibyiza byayo bidutungira imibiri buri munsi. Twiyake imico n’imigenzo itubuza kubaho mu bwigenge bw’abana b’Imana. Imihango mitagatifu dukora, ntitubere umutwaro ahubwo ituganishe kuri Yezu Kristu; tumusingize igihe cyose n’ahantu hose kuko ariwe mugenga wa byose.

Nyagasani Yezu abane namwe!

Padiri JMV NTACOGORA
Paroisse Munyana/ Arkidiyosezi ya Kigali

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho