KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA GATANU CY’IGISIBO B, 23/03/2021
AMASOMO:Ibar 21, 4b-9; Zab 102(101) ,2-3,16-18,19-21; Yh 8, 21-30
«Nimumara kwerereza Umwana w’umuntu, icyo gihe muzamenya ko ndi uriho, kandi ko ari ntacyo nkora ku bwanje ahubwo mvuga nk’uko Data yambwirije».
Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!
Turagana ku musozo w’urugendo rwacu tumazemo igihe twitegura umunsi mukuru wa Pasika kuko icyumweru gitaha turinjira mu cyumweru gitagatifu. Amasomo matagatifu tuzirikana muri liturujiya ya none aratwereka ikigero dukeneyemo ingabire y’Imana kugira ngo tubashe kugera ku mukiro Nyagasani yatuzaniye kandi yifuza ko twakiira.
Mu isomo rya mbere turumva uburyo umuryango w’Imana igihe wari mu butayu watangiye kwijujutira Imana na Musa wibaza impamvu yo kuva mu Misiri bakaba bariho mu buzima bubi. Icyo bagomba kuzirikana ni uko bari mu rugendo kandi urugendo rukaba rutoroha. Ntibagombaga kwibagirwa ko imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho. Batakaje ukwizera kuko ni ko kwari gutuma bumva ko imvune n’ingorane by’urugendo ntacyo bitwaye ubigereranyije n’ibyishimo byari bibategereje igihe bazaba barangije urugendo rwabo. Bavandimwe, uru rugendo rw’Abayisiraheli mu butayu rushushanya ubuzima bwacu hano ku isi aho turi mu rugendo rugana mu ijuru. Ni urugendo rwuzuye ibibazo n’ingorane, cyane cyane iyo tugerageza kubaho uko Nyagasani abidusaba, nyamara ibitugora byose duhurira na byo muri iyi si ntacyo bivuze ubigereranyije n’ikuzo ridutegereje igihe Nyagasani azagarukira mu ikuzo. Kutakira ingorane z’urugendo nk’izigomba kubaho kugira ngo tuzashobore gutsinda, ahubwo tukijujutira Imana n’abo idutumaho, nta kabuza bidukururira ibibazo birushijeho kuremera. Ibyo ni byo byabaye ku bayisiraheli ubwo Imana yabatezaga inzoka zikabarembya bakazirokoka ari uko bemeye icyaha cyabo kandi bagasabwa gutakambirwa, Imana igaca inkoni izamba.
Kwemera icyaha ntibyoroha ariko ni yo nzira yo kugikizwa no gukira ingaruka zacyo. Musa yasabwe gucura inzoka mu muringa isa n’izari zabateye akayimanika ku giti maze urumwe n’izoka zo mu butayu akarangamira iyo bikamuha gukira. Iyi nzoka yacuzwe na Musa, yashushanyaga uwagomba mu bihe bishya kuzamanikwa ku giti kugira ngo abamurangamiye bose babone umukiro; ni Kristu Nyagasani waje munsi yigize umuntu nkatwe, agasangira natwe urugendo rw’ubuzima agamije kuduhishurira uwo ari we n’Uwamutumye kugira ngo turonke ubugingo, ni we ubwe ugira ati:“Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu” (Yh 17,3).
Bavandimwe, mu Ivanjili ya none turumva Yezu aburira abayahudi b’abameragato. N’ubwo atahwemye kugaragaza uwo ari we mu nyigisho itanganywe ububasha no mu bitangaza yakoraga, Abayahudi na n’ubu baracyamubaza uwo ari we na we akabasubiza ko ari uwo atahwemye kubabwira ko ari we. Yezu ati: “nimumara kwerereza Umwana w’umuntu, icyo gihe muzamenya ko ndi uriho, kandi ko ari ntacyo nkora ku bwanjye, ahubwo mvuga nk’uko Data yambwirije”, arabasobanurira ko bazamenya uwo ari we nyuma yo kumubamba ku musaraba, kandi koko twibuke ko ubwo yari amaze guca ari ku musaraba uwabaye uwa mbere muguhamya ukwemera ni umutware w’abasikare abwo yagiraga ati: “Koko uriya muntu yari intungane” (Lk 23,47).
Kugira ngo turonke umukiro Kristu yemeye kudutangira ikiguzi gikomeye cyane cy’amaraso ye, twe abo yayameneye ngo turonke ubugingo dutakambire cyane Nyagasani mu ntege nke zacu kugira ngo atube hafi tubashe gutsinda ikibi. Nk’umuririmbyi wa zaburi ya none ndagira nti: “Uhoraho umva isengesho ryanjye, induru yanjye nikugereho! Ntukampishe uruhanga rwawe umunsi nasumbirijwe; jya untega amatwi igihe ngutabaje, maze wihutire kunsubiza.”
Umubyeyi Bikira Mariya adusabire!
Padiri Oswald SIBOMANA