Umwanya wo guhinduka

Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 cy’igisibo umwaka A., 5/03/2023

Amasomo: Intg 12, 1-4a; 2 Tim 1, 8-10; Mt 17, 1-9.

Bavandimwe muri iki gihe cy’igisibo ni umwanya wo guhinduka tukagarukira Imana. Amasomo tuzirikana none aradufasha kwitegura izuka rya Nyagasani Yezu dukurikiza inzira atwereka. Yihinduye ukundi atwereka inzira tugana nyuma cy’igisibo ari yo pasika ye izatera ibyishimo.

Mu isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’intangiriro twumvise ubutumwa Abrahamu yahawe bwo kuba umukurambere w’abemera. Ntiyashidikanyije ku mugambi w’Imana yamuhamagariye kwimuka akajya mu gihugu cy’isezerano. Akatwigisha ko guhinduka by’ukuri ari ugusiga byose tugakurikira Imana. Mbese guhinduka nyako bimeze nko kwimuka tuva mu buzima bubi tugana mu buzima bwiza. Ni ukuva mu byaha tugakurikiza ugushaka kw’Imana. Kubera ukwemera Abrahamu yari afitiye Imana yumvise ko ibidashoka ku bantu Imana ibishobora akurikiza amasezerano yayo atiramira.

Guhinduka ukundi ni ukumvira Yezu no kumukurikiza. Yezu yihindura ukundi imbere y’intumwa yari yahisemo, ni umurage ukomeye yasigiye umuryango w’abamwemera. Petero ashimangira ubumwe bw’umuryango w’Imana aho uzaba uri hose, naho Yakobo yabaye umuhamya wa mbere mu ntumwa ahorwa gukomera kuri Kristu na Yohani uzakomeza umurage w’urukundo mu muryango w’Imana binyuze ku basimbura b’intumwa. Ibi biratwereka ko Yezu yahisemo izi ntumwa eshatu afite impamvu, atari igikorwa gitunguranye n’ubwo uko Imana itora birenze ubwenge bwacu. Yezu yihinduye ukundi atwereka ibyiza tuzigamiwe ku munsi w’izuka. Petero yabigaragaje ubwo yabwiraga Yezu ati: “Nyagasani kwibera hano ntako bisa; niba ubishaka ngiye kuhaca ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa n’ikindi cya Eliya“. Uwahuye na Yezu by’ukuri aturana na we ntiyifuza kumuva iruhande. N’ubwo tuba turi mu gihe cy’igisibo kigaragaza ububabare Yezu yagize, kwihindura ukundi kwa Nyagasani bidufasha kudahera ku bubabare ahubwo tukamenya ko nyuma yabwo hari izuka. Natwe tukakira ububabare tuzi ko Atari bwo herezo ry’ubuzima bwacu tukishimira ko hari pasika. Ni uguhanira kubaho nka Yezu akatubera urugero rw’imibereho mishya.

Iki gihe cy’igisibo turimo kidufasha guhuza ububabare bwacu n’ubwa Yezu tukizera ko budahoraho ahubwo bukatubera umwanya wo kwivugurura no kwisubiraho tukagarukira Imana. Tuzabigeraho nidushirika ubute tukamamaza Inkuru Nziza akaba ari yo itubera icyerekezo k’imibereho yacu nk’uko mutagatifu Pawulo intumwa yabayeho kandi akaba abishishikariza abayoboke ba Kristu.Yageze ubwo apfa azira kwihambira ku Nkuru Nziza kuko ari yo itanga ihirwe ridashira. Uwemera Kristu na we akwiye kudacibwa intege n’ibibazo ahura na byo muri ubu buzima.Ukwemera nyako kudufasha gushyira mu gaciro tugaharanira gukora icyiza kabone n’iyo byadusaba gupfa.

Dusabe ingabire yo kugendana na Yezu na Mariya mu ngorane duhura na zo maze tuzishimane na bo.Yezu yihindura ukundi: dusabe ingabire yo kumurangamira no kumwumvira.

Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho