Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu

 Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya kane cy’igisibo, A, 27/3/2020

Amasomo: Buh2, 1a.12-22; Zab34 (33), 17-18, 19-20, 21.23; Yh7, 2.10.14.25-30

Urugendo rwacu rw’igisibo kituganisha kuri Pasika ya Yezu Kristu ari na yo Pasika yacu rurarimbanyije ari na ko tunyura mu bihe bikomereye nk’ubu isi yacu yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi. Amasomo matagatifu aratwereka ibitekerezo by’abagome ndetse n’ibyabereye i Yeruzalemu ku munsi mukuru w’ingando. Uyu munsi mukuru ukaba warukomeye cyane ku bayahudi bubahaga Imana.

  1. Yezu yagiye mu munsi mukuru w’ingando kubera iki?

Yezu Kristu ubwe yagiye yivugira ko ataje gukuraho ibyavuzwe na Musa n’abahanuzi ahubwo ko yaje kubinonosora (Mt 5,17). Na we rero ntabwo yacikwaga n’iminsi mikuru yahimbazwaga na bene wabo. Ni muri urwo rwego yagiye guhimbaza umunsi mukuru w’ingando. Uyu munsi mukuru bawuhimbazaga barangije isarura ry’imyaka, maze ukamara icyumweru cyose ni ukuvuga iminsi irindwi (Ivug16,13). Bawukoraga bashimira Imana ibyiza byose ibagirira, kandi bakibuka n’uko abasekuruza babo bamaze imyaka mirongo ine mu butayu bibera mu mahema.  Ariko kandi babaga banategereje ibihe bishya by’ukuza kwa Mesiya. Ni yo mpamvu byumvikana ko Yezu yashakaga kujya muri uwo munsi mukuru byanze bikunze. Ni muri urwo rwego rero kandi i Yeruzalemu nyuma y’ibitangaza byinshi yari yarakoze ndetse n’inyigisho yatanze bibajije, bati: ‘Uyu ni muntu ki? Yaba ari we Mesiya? Cyangwe si we? 

Yezu na we yagiyeyo ariko rwihishwa kuko yari azi ko bashaka kumwica. None se kuki yagiyeyo? Kwari ukugira ngo yinjire mu bubabare bwe ku bwende, kwari ukugira ngo huzuzwe ibyo yari yaravuze n’umugambi we. Yezu ati: «Yeruzalemu,Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi, ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira  abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga!” (Lk13,34-35; Mt23,37). Azi neza ko mu rupfu rwe rwo ku musaraba hazavubuka ubugingo. Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni na ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka (Yh3, 14-15). Ibyo akora arabizi kandi arabishaka, arashaka gukiza isi yose.

  1. Ni koko muranzi kandi muzi n’aho nkomoka !

Nyuma y’ibitangaza byinshi Yezu yari yarakoze mu maso y’abayahudi; kugenda hejuru y’amazi, gutubura imigati, gukiza ikimuga ku cyuzi cya Betsayida, gukiza umwana w’umutware, ahindura amazi divayi…Ntabwo bamenye uwo ari we. Uyu munsi baribaza bati: “Uriya si wa wundi bahigaga bashaka kumwica?”, “aho ntibamenye ko ari we Kristu?” Muby’ukuri, ntabwo bari bazi igihe azazira. Byongeye kandi bo bari barabwiwe n’abahanuzi ko azavukira i Betelehemu (Mt2,4-6). We rero aje nta n’umwe watekerezaga ko ari We Kristu bitewe n’uko yari atutse i Narazeti. Yezu w’i Nazareti bari bamuzi nk’umuntu, ariko ntabwo bari bazi uko yasamwe (enfantement virginal de sa mère). Ibyo bari bazi ni ibijyanye n’ubumuntu bwe, bigatuma bajya bamwibazaho kenshi. Yezu ati : « Ni koko muranzi kandi muzi n’aho nkomoka ! » (Et vous savez qui je suis, et d’où je suis). Yezu ntabwo yaje ku bwe, ahubwo yaje kubw’Uwamwohereje w’Umunyakuri badashobora kumenya bo ubwabo kuko banangiye umutima. Yezu ati : « Iyo muba munzi, mwari kumenya Data » (Yh8,19), na bo baramubaza bati : « So aba hehe ? Yezu arabasubiza, ati : «ari njye, ari na Data nta we muzi, iyaba mwari munzi, mwamenya na Data» (8.19). Bo bakomeje guhagama ku bumuntu birengagiza ko ari Imana n’umuntu rwose kandi ko We na Se ari umwe. Ese natwe ntabwo dushaka kuzabona Imana dukurikije uko tubyifuza? Ese wifuza kuzabona Imana imeze gute? Uwabonye Yezu Kristu aba yabonye Imana Data na Roho Mutagatifu.

Bavandimwe, muri iki gihe cy’igisibo Yezu aradushishikariza ku mumenya  no kumenya uwamwohereje ndetse n’icyo agamije. Uyu munsi natwe aratubwirira hamwe n’abayahudi ati : « Icyo Data ashaka ni uko ubona mwana wese akamwemera, yagira ubugingo bw’iteka, maze nkazamuzura ku munsi w’imperuka ». (Yh6, 40)

Mu gitabo cy’Ubuhanga, twumvise intungane yibasirwa n’abagome. Tuzi kandi twemera ko Isezerano rya Kera ryacaga amarenga maze ryuzurizwa mu Isezerano Rishya. Yezu rero ni we ntungane y’Imana yibasirwa n’abagome (abayahudi) ivugwa mu gitabo cy’Ubuhanga, kuko mu buzima bwe bwose yagiye yereka isi by’umwihariko Abafarizayi, abigishamategeko, rubanda n’andi matsinda yose  yariho icyaha cyabo. Maze mu migirire yabo bashaka kumwihimuraho ngo bamwice nk’uko isomo rya mbere ryabitubwiye, riti:«Abagome mu bitekerezo byabo bifutamye barabwirana bati : ‘Twibasire intungane kuko itubangamiye, ikarwanya ibikorwa byacu, ikanadushinja ko twarenze ku mategeko, tugahemukira umuco mwiza badutoje’». (Buh2, 1a.12). Ese ni gute wakira uwo mudahuje ibitekerezo ? Aho ntumwikiza kuko uba ubona akubangamiye ? Ese ntumuhimbira ibyaha n’ibirego kugira ngo akuve mu maso ? Uyu munsi Yezu aradusaba kutanangira umutima ngo dutume abandi bashenguka bitewe n’ukwikunda, urwango, ishyari, n’ibindi bibi byinshi… Tumenye neza ko Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse, aba hafi y’abamwiyambaza

  1. Ibikorwa bibi ntibituma ubona Yezu

Yezu yigishirizaga mu Ngoro agira ati: «Ni koko muranzi kandi muzi n’aho nkomoka !». Yashakaga kugaragaza ko ari umuntu rwose, umwana w’umubaji, ariko ukomoka ku Mana, Imana ubwayo akaba ari Yo yamwohereje agafata kameremuntu bityo akaba Imana n’Umuntu rwose ku buryo bwuzuye. Ntabwo iyi myitwarire ya Yezu yabanyuze ahubwo bashatse kumwikiza, kuko ubwabo biyumvagamo igisuzuguriro nk’uko isomo rya mbere ryabitubwiye, riti:«Yirata ko yifitemo ubumenyi bw’Imana, ikiyita (intungane ari yo Yezu Kristu) Umwana wa Nyagasani» (Buh2,13).

Yezu yagaragazaga ko batamuzi bitewe n’ibikorwa byabo bibi by’ubwiyemezi ndetse no gusuzugura abaciye bugufi, ari byo Pawulo avuga mu ibaruwa yandikiye Tito : « Biratana ko bazi Imana, nyamara bakayihakana mu migirire yabo. Bateye isesemi, bakaba ibyigomeke; no ku cyitwa igikorwa cyiza cyose, nta cyo bamaze» (Tit1,16).Ibikorwa bibi byose bituma tutamenya Yezu ngo tunamumenyekanishe. Ikindi kandi Yezu yavugaga ubujiji bwabo buganisha ku bugome n’ibitekerezo bafite byo kumwibasira ngo bamwice. Yezu ni we ntungane y’Imana yavugwaga mu Gitabo cy’Ubuhanga. Abagome baramwibasiye bamucisha bugufi kandi ari Imana. Twe twamumenye nimucyo tumusenge tumwegere kandi tumwegereze n’abandi by’umwihariko muri iki gihe icyorezo Koronavirusi kibasiye abantu.

  1. Iki ni igihe cyo kwegera no kwegereza abandi Imana

Bavandimwe muri ibi bihe twugarijwe na koronavirusi, n’ubwo guteranira mu Ngoro y’Imana  bitakidushobokera, duhamagariwe kuramya Imana, kuyubaha no kuyikorera turi mu ngo zacu. Tuzirikane ko urugo ari Kiliziya y’ibanze; mu rugo ni ho twigira gutega amatwi Ijambo ry’Imana cyangwa se abandi, mu rugo ni ho twigira imico myiza, mu rugo ni ho twigira kuvugisha ukuri…umwanya rero dufite muri iki gihe cy’akato, twibuke ko urugo rwacu ari ishingiro rya byose ntituwupfushe ubusa.

Abayisraheli iyo bateraniraga mu ngoro ku munsi w’ingando, bibukaga imyaka yose bamaze mu butayu bibera mu mahema. Muri iki gihe natwe duhamagariwe kwibuka ibyiza byose Imana yadukoreye ntidutwarwe no kwibaza niba Imana ikidukunda, ahubwo duhumurizanye muri byose. Imana iradukunda kandi izadukiza. Tuzirikane kandi ko no mu rugendo rwabo bagiye bahura n’ibibazo byinshi binyuranye; rimwe na rimwe bakarangwa no kwivuguruza ku isezerano (contradiction), bagacumura, bakirengagiza uko Imana yabakoreye ibitangaza, ibavana mu nzara z’ingabo za Farawo maze bakambuka inyanja Itukura bemye. Natwe rero iki gihe cy’igisibo kitubere umwanya wo kwibuka ibyiza byose Imana yadukoreye, ntiduhere mu kumva no kuvuga ku cyorezo cyugarije isi cya Koronavirusi gusa, ahubwo tumenye ko Imana ituri hafi mu bwigenge bwacu, n’ubwo umwanzi aducira akobo, Imana yo iducira icyanzu.

Bavandimwe muri iki gihe isi yacu yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi, ntitujye kure y’Imana dufate umwanya tuyisabe ikidukize kandi imurikire abashakashatsi, abahanga n’abaganga babone umuti n’urukingo rwayo.

Bikira Mariya utabara abakristu, adusabire.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Sylvain SEBACUMI  

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho