Umwanzi aza igihe abantu basinziriye

Ku wa 6 w’icya XVII Gisanzwe C, 27 Nyakanga 2019: Bikira Mariya w’i Karumeli

Amasomo: Iyim 24, 3-8; Zab 50 (49), 1-2.5-6.14-15; Mt 13, 24-30

Imana Data Ushoborabyose adushakira amahoro n’ibyiza byose. Ashaka ko iminsi yatugeneye ku isi tuyibamo twishimye nk’abantu bari mu rugendo rubaganisha aheza (mu ijuru). Igihe Musa atangarije imbaga amategeko y’Imana, bose barishimye cyane ndetse biyemeza byihuse kuzuzuza ibyo Nyagasani abashakaho byose. Ni koko, muri rusange abantu bishimira ibyo Imana ibabwira. Ijambo ryayo bumva ari ukuri nyakuri. Bifuza kuzuza ibyo ibategeka. Bifuza kuzagera mu ijuru. Abo cyakora ni abiyoroshya bakumvira inyigisho ishingiye ku Ijambo ry’Imana Data Ushoborabyose. Na ho iby’abantu muri rusange turabizi: ni benshi cyane bikurikirira inzira ya gihogere nta kwita ku mabwiriza y’Uhoraho. Reka tureke gutinda ku banangira bisanzwe. Twibaze impamvu abiyemeza gukurikiza Ijambo ry’Imana akenshi banyuranya na ryo badateye kabiri.

Icyo kibazo twakibonera igisubizo mu ivanjili ya none. Kwiyemeza kubaha Imana nyamara nyuma mu mutima hakadukamo ibiteye ukubiri na yo, ibyo ni umwanzi ubigira. Kandi uwo mwanzi aza iyo abantu basinziriye. Nta wundi ubiba imbuto mbi mu murima, ni Sekibi ubigira. Igihe mu murima w’imbuto nziza higanjemo urwiri, imbuto ntizakura neza. Iyo rero imbuto mbi zagaragaye zivanze n’imbuto nziza, biba bigoye kurandurana n’imizi ibibi. Yezu yavuze ko uko biri kose tugomba kubireka bigakurira hamwe bikazasobanuka igihe cy’isarura n’ihunika. N’aho urumamfu rwasarurirwa hamwe n’ingano, uko biri kose hazahunikwa ingano zonyine mu gihe urumamfu ruzatwikwa nta kamaro kandi.

Tumurikirwe n’aya masomo ya none maze intego yacu ibe iyo kuba maso kugira ngo igihe umwanzi azazira tuzabe tumureba tumuhindire kure. Ibyo biratwumvisha ko uwabatijwe wese agomba kuba maso. Abashumba na bo bagomba kuba maso ku buryo bw’umwihariko. Iyo umuntu yisinziriye ntacyo yitayeho, Sekibi iramugenderera ikamushuka. Mukirisitu, mera nk’uri ku rugamba igihe cyose. Urarwana na Sekibi. Iyo nkenya ikorera mu bantu. Ba bandi banangiye umutima aho gukora icyiza bagahinduka abagaragu ba Sekibi. Umushumba agomba kuba maso kugira ngo ibyo birura bidatatanya intama yaragijwe. Ntakwiye kwisinzirira mu murima wa Nyagasani. Kuba maso ni ugukomera ku nyigisho y’ukuri y’Uhoraho. Kuba maso ni ukwikuzamo umwuka wa gihanuzi. Kuba maso ni ugukomera kuri Yezu Kirisitu kugeza ku rupfu. Abantu bisinzirira iyo bemera ibije byose kabone n’aho byaba byica mu mitima ugushaka kwa Data Ushoborabyose.

Yezu nasingizwe we utwereka unzira nziza. Bikira Mariya watubyariye Umukiza niyizihirwe mu bana be. Abatagatifu (none ni Nataliya, Pantaleyo, Selesitini wa 1, Abahire Tito Brandsma na Mariya Pilari Izquierdo) badutanze kugera mu ijuru na bo badusabire kuri Data Ushoborabyose

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho