Inyigisho yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 32 gisanzwe A.
Ku ya 14 Ugushyingo 2014
Amasomo: 2 Yh 1.4-9; Zab 118, 1-2, 10-11, 17-18 ; Lk 17,26- 37
Bakristu bavandimwe, Kristu yezu akuzwe!
Tuzirikanye uko umwaka wa Liturujiya turimo ugenda ugana ku musozo wawo, dore ko mu minsi mike turaba twinjiye muri Adiventi ; turasanga n’amasomo matagatifu umubyeyi wacu Kiliziya idutegurira adufasha cyane kuzirikana ku iherezo ry’ubu buzima bwo ku isi.
Ivanjili yakomeje kutubwira ibyerekeranye n’ibihe bya nyuma. Umwami wacu Yezu Kristu ahereye ku byago byabayeho mu mateka yo hambere, aratuburira ngo tubyigireho ; duhore twiteguye kuko iherezo ryacu natwe rishobora kuza ritunguranye. Yatubwiye umwuzure waje utsemba abo mu gihe cya Nowa biberagaho mu mudamararo, ndese n’umuriro watunguranye ukararika abiberaga mubyabo muri Sodoma. Ese wowe, uramutse utunguwe Nyagasani yasanga uri gukora ibiki ?
Kuba abantu barya , banywa, babyara, bahinga, bacuruza, bubaka amazu : ibyo ni ibintu bisanzwe kandi byumvikana kuko biteza imbere imibereho ya muntu. Nyamara ibikorwa byose, kabone niyo byaba bihambaye ; niba bitaduha akanya ko gutegura iherezo ryacu cyane cyane tunoza umubano wacu n’Imana, tuyiha umwanya w’ibanze muri ibyo byose ; ntago twagakwiye kubyishimira. Kuko iri herezo rizaza ritunguranye. Ryagakwiye rero kudusanga mu bikorwa bitari iby’ubwikunde gusa.
Bavandimwe, iri herezo tubwirwa kwitegura neza buri gihe ntirigamije kudutera ubwoba kuko bitinde bitebuke gupfa byo tuzapfa ; ahubwo ni iridufasha kongera gukangura umutimanama, buri wese akiyibutsa inshingano afite hano ku isi maze tukazitunganya neza, tuzirikana cyane cyane ko tuzabazwa uburyo twakoranye urukundo ibyo twari twarashinzwe.
Baragowe rero abantu batwawe n’iby’isi gusa : aho babaho bikunda, bakunda amafaranga kurusha ibindi, birarira, batukana, basebanya, abato batumvira ababyeyi babo, urubyiruko rwiyeguriye irari, bagira urugomo, babeshyerana, badakunda ibyiza, bakunda kwinezeza gusa, biyerekana nk’abasenga ariko mu mitima hahishe ubugome n’ubugambanyi.
Isomo rya mbere twazirikanye muri Liturujiya ya none, ibaruwa ya Yohani yatubwiye inyigisho z’ingenzi zatumurikira muri urwo rugendo kugeza igihe iyi mibiri yacu izapfira, kabone naho uru rupfu rwaza rutunguranye. Itegeko duhabwa igihe tugifite ubu buzima buzazima nta rindi, ni ukububamo dukundana. Bityo kuri uwo munsi tutazi, nta numwe uzasigara ; twese tuzinjirana na Yezu mu buzima bw’umunezero udashira.
Nyagasani Yezu abane namwe
Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA
Paruwasi MUNYANA/ KIGALI
(Nimwakire UBUTUMIRE: Kibeho à Paris 2014: “Marie au pied de la Croix”)