Umwenda w’urukundo

INYIGISHO YO KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA 5 CYA PASIKA, TARIKI YA 24 GICURASI 2019

‘‘Icyo mbategetse ni uko mukundana’’(Yh 15,17)

AMASOMO: Intu 15,22-31; Sal 56; Yh 15,12-17

Bavandimwe ikuzo rya Yezu watsinze urupfu nirikomeze ryamamazwe natwe twese abagize amahirwe yo kumenya ko yadukunze bitavugwa akaducunguza amaraso ye matagatifu. Dukomeze kandi gusabira isi ngo umurimo w’intumwa zamamaza inkuru nziza y’urupfu n’izuka ugere kuri benshi, ubafashe kwemera, maze ibyishimo by’Uwazutse bisendere imitima ya bose, dore ko urupfu rwa Kristu atari umwihariko wa bamwe ahubwo rwabereyeho gukiza ikitwa inyoko muntu cyose aho kiva kikagera, ari ababizi, abatabizi n´ababyirengagiza ku bwende.

Dufitiye umwenda ukomeye Yezu wazutse, kandi uwo umwenda ni uw’urukundo

Ivanjili tumaze iminsi tuzirikana(Yh15) itwereka isano Kristu (Umuzabibu) yifuza kugirana n’abe(amashami), ku buryo ubuzima bumurimo bwanasagamba mu be. Mu mibereho ye yose, Kristu yaranzwe n’urukundo: igihe yigize umuntu, mu gihe yigishaga, igihe yakoraga ibimenyetso binyuranye byo gukiza abantu,… urukundo rwe rwarigaragaje. Ni urukundo kandi rwivugiye bidasubirwaho mu iremwa ry’amasakramentu by’umwihariko iry’Ukaristiya n’iry’ubusaseridoti mbere gato y’urupfu rwe ku musaraba ari na rwo rwatanze igisobanuro gisumbye ibindi byose cy’uko ku isi ntawigeze adukunda kurusha Kristu nkuko n’ivanjili ya none ibitubwira: ‘‘Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera inshuti ze’’(Yh 15,13).

Kuvuga ko dufitiye Yezu umwenda ukomeye si ukubeshya. Ruriya rukundo yadukunze ntacyo twabona turwitura. Kenshi biratunanira kumusanga mu isengesho ngo tumubwire ko kwibanira na we ntako bisa, biratugora kumukurikira no kumukurikiza mu mibereho ya buri munsi ngo aho tunyuze hose tugende tugira neza mbese nk’uko yabiduhayemo urugero.

Kristu ahora ategereje gukundwa n’abo yakunze ariko n’ubwo muri twe hari abamukunda, ntituragera ku gipimo yifuza. Ahora yifuza kubona abo yakunze bakundana ariko turacyabaho mu buryo bunyuranye n’icyifuzo cye.

Icyo Yezu adutegeka  ni uko dukundana

 Yezu aratuzi mu ntege nke zacu, azi ko turi abaswa, abakene n’abatindahare mu itegeko ry’urukundo rwa mugenzi wacu. Nyamara kandi iri tegeko rye ni irinyakuri kandi ribeshaho, ukunda azabaho.  

Bavandimwe ibitambamira urukundo byose aho biva bikagera, ibisenya urukundo, ibirubuza gukura no gusagamba ntibikwiye guhabwa intebe mu mutima wacu  twe abo Kristu yaraze urukundo,  bacungujwe urukundo kandi bibutswa urukundo.

Haba ubwo muzumva bamwe mu bakristu ndetse n’abatari bo banenga, bajora inyigisho z’abigisha inkuru nziza babashinja ko bavuga urukundo kenshi. Ariko se ubundi uvuga mu izina rya Kristu ni iki kindi akwiye kuvuga kitari urukundo? Ariko kandi na none Kristu ntadutegeka gusa n’ubwo na byo ari byiza, aradutegeka kurubamo. Dushatse kumubaza ngo dukundane  dute?  Aradusubiza bwangu agira ati: ‘‘… nk’uko nabakunze’’( Yh15,12). Koko rero, igipimo cy’urukundo rushyitse nta handi twagishakira atari muri Kristu.

Tumenye kwisuzuma niba dukunda koko

Kamere muntu yoroherwa no gutinda ku batadukunda, ku batatugirira ineza uko bikwiye, ku baduhemukiye mu buryo bunyuranye. Nyamara ikizadukiza si ugutinda ku byo twakorewe bitagenda neza kabone n’ubwo twarenganywa cyangwa tukavutswa amahirwe yo gukundwa dore ko nta we bigwa nabi.

Yezu Kristu ni we Rugero rwacu mu nzira y’urukundo. We yamenye gukunda byuzuye mu mvugo, mu ngiro, ku bw’iherezo atwibutsa ko urukundo nyarukundo rwitanga rukitangira abandi (1Kor 13,4).  Ni ngombwa kwemera gufungura amaso tukareba uko imibereho yacu iteye. Tutihenze turacyarwana na Sekibi y’urwango, y’ubwikunde n’ubwibone. Ni ngombwa kureba niba mu mibereho yacu tutabaho duhangayikishijwe gusa n’inyungu zacu,icyubahiro cyacu, ibyishimo byacu, mu gihe iby’abandi ntacyo zitubwiye. Bene iyo myitwarire ntishimisha Kristu. Cyono nitugaruke bwangu, tugaruke ku murage w’urukundo Kristu yadusigiye, kandi tumuhange amaso kuko ari umwarimu mwiza warwo.

Bavandimwe, twe aba Kristu, ubuzima n’umukiro byacu twabironkeye ahakomeye, mu rukundo rwa Kristu ku musaraba. Bizakomeza gusagamba muri twe ari uko tubaye ibimenyetso n’abahamya b’urukundo muri iyi si yacu twita cyane kuri iri jambo riremereye rya Kristu: ‘‘Icyo mbategetse ni uko mukundana’’.

Muntu yaremwe mu rukundo kandi aremerwa gukunda, ntitukabyibagirwe. Amagambo ya Mutagatifu Agustini agira ati: ‘‘Imana yaturemye nta ruhare tubigizemo ariko ntizadukiza tutabigizemo uruhare’’, adufashe kurangamira urukundo rwa Data waturemye, rwa Mwana waducunguye mu rukundo, rwa Roho udutagatifuriza mu rukundo. Uruhare dusabwa ngo umukiro w’iteka uganze muri twe bihereye none, ni ugukunda no gukundana.

Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho adutoze kwakira urukundo rw’Imana mu buzima bwacu no kubaho mu itegeko ry’urukundo.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Valencia, Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho