Inyigisho: Umwete wo gukomera mu kwemera

Inyigisho yo ku cyumweru cya 5 – Igihe cya Pasika, Umwaka C

Ku ya 28 Mata 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 14, 21b-27; 2º. Hish 21, 1-5a; 3º.Yh 13, 31-33a.34-35

Umwete wo gukomera mu kwemera

1.Icy’ingenzi mu buzima bw’umukristu

Mu kwamamaza Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, aho intumwa zageraga hose zahatangizaga ikoraniro ry’abemera. Muri ibyo bihe inyigisho zatangwaga zari inyigisho zityaye ku buryo uwiyemezaga kuba uwa-KRISTU yabaga akereye gukenyera no kuba indasubirinyuma. Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, Pawulo na Barinaba bashishikarije amakoraniro yose Ikoniyo, Antiyokiya n’ahandi. Ntibifuzaga gutangiza amakoraniro y’abemera KRISTU azahita ahirima. Ni yo mpamvu basobanuraga ko icya ngombwa mu buzima bwa gikristu ari ugukomera mu kwemera. Ayo makoraniro yose bayitagaho, bakayandikira ndetse bakayasura kugira ngo bafashe bose gukomeza inyigisho z’ukuri zizira ubuyobe.

Muri ibyo bihe, hariho ikigeragezo gikomeye cyatumaga bamwe bisubiraho bagatandukana n’ukwemera: itotezwa. Ijambo intumwa zasubiragamo kenshi ni iri: “Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Imana”. Ubwo umutima wabaga werekeye kuri YEZU KRISTU wari umaze igihe gito agaragaje ko nta yindi nzira y’ijuru itari iy’umusaraba. Icyo gihe ku bakristu, umusaraba wahitaga wumvikanisha itotezwa. Ntibyari bihagije kubatizwa no kwitwa umukristu. Icy’ingenzi cyari ukunyura mu bubabare bw’umusaraba. Cyakora, kugira ngo zikomeze abavandimwe mu kwemera, intumwa ntizahagarariraga ku magambo y’inyigisho zityaye gusa. Hari ibikorwa by’ingenzi zitagaho.

No muri iki gihe, n’ubwo hamwe na hamwe ku isi nta totezwa rivusha amaraso rihari, haboneka n’ibindi byinshi bituma abemera bagamburuzwa bakadandamirana bakagwa rwose. Benshi bavuga ko ubukene butuma badatera imbere mu bukristu! Sinzi niba ari ukuri cyangwa niba ari ukubura ukwemera gukomeye! Umuntu ashobora kugamburuzwa n’ibishuko bisanzwe, bitabura mu buzima nk’igishuko cy’urukundo rutangira ari umubano mwiza nyamara Sekibi akahitambika ibintu bikayoba! Abantu benshi cyane cyane urubyiruko bagushwa n’ igishuko cy’umubiri uhora urarikiye ibiwushimisha. Ucitswe akawumvira ashobora gushiduka igitego cya Sekibi cyinjiye ari munsi y’umuhanda…Ni ngombwa kwita ku bikorwa bikomeza ukwemera.

2. Ibikorwa bikomeza ukwemera

Icya mbere intumwa zihutiraga gukora, ni ugushyiraho abakuru muri buri koraniro. Amatwara y’umukuru w’ikoraniro, ni yo yatumaga ikoraniro rikomera rigatera imbere. Gutoranya abakuru mu bwitonzi n’ubushishozi, ni ikintu cyihutirwa kuva kera muri Kiliziya. Ni yo mpamvu mbere yo gutoranya abo bakuru, intumwa zabanzaga gusenga no gusiba kurya. Zakoraga ubutayu zigamije kumva icyo Roho Mutagatifu azibwira. Byagiye bigaragara, Roho Mutagatifu yarazumvaga rwose. Abakuru batowe binyuze kuri uko kwiyambaza Roho Mutagatifu ni bo bakomezaga za Kiliziya mu kwemera. Ikindi, abatoranyijwe na bo babwirizwaga kwihererana na YEZU KRISTU mu isengesho ryuje ukwemera n’ukwizera maze bakaramburirwaho ibiganza bakakira imbaraga za Roho Mutagatifu.

Uwo mutima wo gutangira byose ku musingi w’isengesho ritakambira Roho Mutagatifu, n’uyu munsi ni ngombwa. Ibikorwa byose uhereye ku gutegura Batisimu kugeza ku Busaseridoti bwa gihereza, bigomba gukorwa muri uwo mwuka w’isengesho ku bahagarariye YEZU KRISTU n’abifuza guhabwa ingabire ze. Iyo iryo sengesho ritariho, aho kugira ngo Kiliziya itere imbere irushaho gucengerwa n’imyuka mibi. Tuzi amakoraniro atari make yagiye asenyuka bitewe n’uko abayobozi bayo bafite ibindi bikurikiraniye bitari ikuzo rya YEZU KRISTU.

3. Dukeneye iki muri iki gihe?

Papa wacu FRANSISKO aherutse kutubwira ko tudakeneye abakristu basinziriye! Abo ni abigeze kwemera YEZU KRISTU nyamara ubu bakaba baraguye rwose. Irangi ry’ubushyashya YEZU KRISTU yabasize ababatiza, abaha Ukarisitiya, abakomeza, abasiga amavuta y’ubutore, abegurira Imana Se, ryarahanaguritse. Yemwe hari na bamwe wabonaga bakomeye none ubu basa n’abagaragaza gusa inkovu z’imiringa!

Dukeneye ingabire y’UBUDACOGORA mu kwemera. Bimaze iki kubatizwa maze nyuma y’igihe gito umukristu agahinduka umutiri? Bimaze iki gukura ujya gusenga hamwe n’ababyeyi nyamara wagera mu mashuri ukibagirwa ubukristu ugashidukira imico n’imigirire by’amanjwe? Bimaze iki gushyingirwa ugashyingura ingabire wahawe? Bimaze iki kwiyegurira Imana nyamara mu cyayenge ukirundurira abagushuka? Bimaze iki gusezerana ubusugi n’ubumanzi mu gihe gito ukikundira ibigucupiza? Bimaze iki kuba padiri igihe runaka maze mu kanya gato ukabihindura zeru? Ese bimaze iki kuyobora muri Kiliziya ku rwego urwo ari rwo rwose nyamara mu kanya gato bikagaragara ko wayobeje abatari bake?

Uko biri kose, ibyo byiciro byose by’urucantege, nta handi bituruka usibye ku kubura ingabire y’UBUDACOGORA. Kuba umukristu ni uguhozaho, ni ukudahuga, ni uguhora urahura ku gicumbi cy’uwagucunguye. Amanywa n’ijoro, ni ukubura amaso uyerekeje kuri Yeruzalemu Nshya uko twayibwiwe mu isomo rya kabiri, ni ukwimiriza imbere ikuzo ry’Umwana w’umuntu uduhamagarira gukundana nk’uko yadukunze uko Ivanjili yabitwibukije.

4. Umugambi 

Ni uwo gushingira ku isengesho ritabaza Roho Mutagatifu kugira ngo buri wese ku giti cye abashe gusohoza umurimo ashinzwe muri Kiliziya ya YEZU KRISTU. Ni umugambi ureba Kiliziya Nyobozi ku nzego zo hejuru nka Diyosezi mu guharanira gutegura neza abagabuzi b’amabanga y’Imana. Abo barakenewe ku nzego zo kuyobora amakoraniro y’abemera mu maparuwasi kugira ngo Kiliziya itere imbere. Gutera imbere kwayo, ni ugukiza roho nyinshi zishoboka z’abavandimwe. Uwo mugambi na none, ni uwo gufashanya no gusabirana cyane muri YEZU KRISTU.

YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA ADUKIZE.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le