Unaniwe n’ibyoroheje, ibikomeye azabitsinda ate?

Ku wa 6 w’icya 31Gisanzwe A, 11 Ugushyingo 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: Rom 16, 3-9.16.22-27

Zab 145 (147), 2-5.10-11

Ivanjili: Lk 16, 9-1

Amasomo ya none, nadufashe gushyira mu gaciro. Nituba abashyira mu gaciro, tuzagira ubwenge bwo kumenya ibya ngombwa dukwiye kwibandaho mu gahe gato dufite ku isi. Kumenya ibintu byoroheje nyamara bya ngombwa, kubyitaho no kwizirika ku byisumbuye kurushaho, ni cyo kimenyetso cy’abashyira mu gaciro.

Yezu Kirsitu asa n’ukomereza ku byo yavuze twumvise ejo mu mugani w’umunyabintu w’umuhemu. Uwo nguwo yaranzwe n’uburangare mu micungire y’ibyo shebuja yari yaramuragije. Yego yagize ubwenge bw’isi aragohora ahereza abo yakekaga ko bazamugoboka umunsi yasutswe hanze. Icyo Yezu ashaka kutwigisha muri uwo mugani, ni ukumenya kubara neza, tugatekereza ko gukora ibikwiye bishimisha Umwami wacu ari cyo cyonyine cyatuma tumuguma iruhande tumukorera mu byishimo. Imitungo dushobora gushingwa ntaho ihuriye n’ihirwe ryo kuba iruhande rw’umwami wacu. Guhemuka mu duke yadushinze biduhindira kure imihangayiko ikaba yose. Ntitukararikire ibintu ku buryo duhumwa amaso ntitubone ubukungu buzahoraho roho yacu iteganyirijwe mu ijuru.

Gukunda ifaranga, kurishakashaka no kurishengerera, ni bimwe mu bituma tutagira umwanya wo kubana na Nyagasani. Gusenga no kwihatira gukurikiza Ivanjili, ibyo bifatwa nko guta igihe. Nyamara ni kenshi Yezu yatubwiye ko gutekereza gutyo ari ubupfapfa. None se amafaranga tuzayatunga igihe kingana iki? None se ni yo azaduha ibyishimo? Ibyo tuyakoresha, ibyo tuyaguramo, amazu tuyubakamo, amamodoka ahinda y’ibiciro bihanitse, ese ibyo byose tuzabitunga igihe kingana iki? Igihe dushizemo umwuka tuzabisiga hagire abasigara babirwaniramo. Ese umurage tuzasigira abantu ni uwuhe? Akenshi abatunze byinshi usanga birata. Si bose ariko umwirato w’abatunze byinshi batazi Isoko yabyo ukunze gutera ikirungurira abakene bandagaye hirya no hino nta n’urwara rwo kwishima. Guhemuka mu busabusa bw’amanoti, akenshi ni ko guhemuka mu bukungu bw’agaciro gahanitse Imana yagabiye muntu. Guhemuka mu bintu byoroheje nk’uko, ntibyizeza kuba indakemwa mu by’agaciro gahanitse. Ni cyo kimwe no kunanirwa n’ibintu byoroshye mu migirire no mu myifatire. Uwananiwe n’ibyoroheje, ibikomeye si byo azatsinda. Urugero, nk’umuntu unanirwa no kurangwa n’ineza mu mibanire ye n’abandi, ntashobora gutsinda ibishuko bikomera by’ingeso mbi.

Duharanire kumvira Yezu Kirisitu: Tube abaswa mu bibi, tube abahanga mu byiza. Tube indahemuka mu bike, duhebuze mu byisumbuye. Ibyo nitubibasha, n’imibereho yacu izagenda neza twumvikane muri byose. Urugwiro Pawulo agaragaza mu bakirisitu b’i Roma atashya buri wese, ruturuka he? Nta handi atari muri uko kwegukira nyagasani maze ibintu tukabirekera umwanya wabyo tukihatira gutera imbere mu bumuntu no mu buzima bwa roho.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho