Undebye nabi kuko ngize neza?

Inyigisho yo ku wa gatatu,  Icyumweru cya 20 C, gisanzwe

Ku ya 21 Kanama 2013 – Mutagatifu Piyo wa X

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Abac 9, 6-15; 2º.Mt 20,1-16

Ivanjili ya none igamije kutwumvisha akamaro bidufitiye gukora mu Murima wa Data Udukunda. Kumukorera nta gihombo kirimo, umukorera neza ugahabwa igihembo yageneye abo bose yagiye ararika mu bihe byose n’ahantu hose. Igihembo ni kimwe ku bantu bose bemera kumusanga no gukorana na We mu mizabibu ye. Abakorana na We, abasezeranya ubugingo bw’iteka, kandi uburimo aruzuye: umuntu wese agera mu ijuru agahabwa igihembo yakoreye akumva kimushimishije nta kurarikira umwanya w’abandi. Tuzishima twese mu ijuru ariko, nk’urugero rwumvikana, nta n’umwe ushobora kwibwira ko yagira umwanya nk’uwo Bikira Mariya afiteyo. Umuntu wese yishimiye umwanya arimo, aruzuye, ntakenera umugisha w’abandi.

Inkuru yerekeye abakozi batatangiriye rimwe mu Murima wa Data, iratwumvisha ko ku isi abantu bashobora guhabwa igihembo cyabo ariko bakaba barangwa n’ishyari mu gihe uwakoze igihe gito cyangwa utavunitse cyane ahembwe kimwe na bo cyangwa neza kubarusha. Nyir’uguhemba ashobora kurebwa nabi kubera ineza ye ituma agena igihembo cyiza kuri bose. Mu byerekeye ijuru, igihembo gihabwa uwemeye guca ukubiri n’uburangare bwe bwa kera agahinduka incuti ya YEZU KRISTU. Ni yo mvugo yerekeye GUHINDUKA. Kugira amahindwe yo guhindukirira Nyagasani umuntu agifite umubiri, biba bihagije kugira ngo azaronke ubugingo bw’iteka kabone n’aho yaba yaramaze igihe kinini cy’amateka ye mu matagaragasi kure y’Ingoma y’Imana. Ibi ntibivuga ko uwibereye mu bye akirengagiza gukorera Imana agira igihe cy’ibyishimo kingana n’uwabanye na YEZU akivuka! N’ubwo umuntu yahinduka uwa KRISTU asigaje amazuba make ngo apfe, ntashobora kurangiza urugendo rwo kwisukura ibyo atatunganyije imyaka myinshi. Ni yo mpamvu na Purugatori ishobora kuba ndende kandi ikababaza. Icyiza ni ukumva ijwi rya YEZU riduhamagarira buri munsi kumukorera kugira ngo ibyishimo by’igihembo adutegurira bitangire hakiri kare.

Mu gukorera ijuru, twirinda uburangare n’ubwirasi byatuma tuba ibiseswa kandi twaratangiye neza. Aba mbere bashobora kuba aba nyuma n’aba nyuma bakaba aba mbere. Ibi biratwumvisha ko icy’ingenzi ari ukwifuza guhorana na YEZU KRISTU mu murima we tuzi neza igihembo nyakuri aduteganyiriza. Ibi bisobanuye kwitoza kumukorera twimirije imbere amatwara ye y’URUKUNDO n’UBUDAHEMUKA ku Mana Data Ushoborabyose. Dusabirane kutazasubira inyuma mu busabaniramana duhagazemo. Dufashanye guhora tuvugurura umubano wacu na YEZU KRISTU wadukunze kugeza ku ndundura akaba ahora yiteguye kutwakira mu Bwami bwe aho tuzabana na We ubuziraherezo.

YEZU KRISTU ASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, abatagatifu badusabire.

21 KANAMA , Kiliziya irahimbaza abatagatifu:

Piyo wa 10, Privati, Grasiya, Siriyaka, Yozefu Dang Dinh, Abahire Vigitoriya Rasoamanarivo na Ramoni Peiro.

Mutagatifu Piyo wa 10 (1835-20/08/1914)

Mutagatifu Piyo wa 10, ni umwe mu Bapapa ba Kiliziya bashyizwe mu rwego rw’abatagatifu mu bihe bya vuba bitwegereye. Yahawe uburere bwa gikristu mu Butaliyani agera ku busaseridoti yifitemo ingabire ikomeye yo gutunganya imirimo ye mu nzira y’ubutagatifu mbere ya byose.

Mu mwaka w’1903, yatorewe kuba Papa maze ahitamo intego kuvugurura byose muri KRISTU (Instaurare Omnia in Christo). Yakurikije iyo ntego ubuzima bwe bwose kuko yitangiraga ubutumwa mu bwiyoroshye n’ukwicisha bugufi, ubukene n’imbaraga za Roho. Yagaragaje impumeko nshya mu buzima bwa Kiliziya. Yabaye intwari mu kurwanya yivuye inyuma ibitekerezo by’ubuyobe byari bitangiye kwinjirana Kiliziya.

Mutagatifu Piyo wa 10 nasabire Kiliziya ya KRISTU ihorane abashumba bashaka kwitagatifuza kugira ngo babere urugero rwiza abayoboke bose.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho