“Unkunda akundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka”

Inyigisho yo ku cyumwe cya 6 cya Pasika, Umwaka A. ku wa 21 Gicurasi 2017

Bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka!

“Ndagukunda!”. Iri rijambo riraremereye! Ari urivuze n’uribwiwe, iyo rivuye ku mutima ribakoraho ndetse rigatuma bahindura imibereho! Gukunda no gukundwa ntako bisa! Iyo umusore n’inkumi bakundanye, ibindi byose birahagarara, andi masura yose ntacyo aba akivuze, indi mitoma yose ntiba igifata, uretse iy’uwo yakunze! Uwakunze agenda wese, ntajarajara ahubwo aharanira iteka gushimisha uwo akunda! Ntacyo akora agamije uwe munezero ahubwo anyurwa n’uko uwo akunda yishimye, nawe yamugenzereza atyo bakanezerwa bombi!

Bavandimwe n’ubwo tutashyira “bihwanye” (=) hagati y’uru rukundo n’urwo Yezu yadukunze, anadusaba kumukunda, ibi byadufasha nibura kwibaza aho duhagaze mu Rukundo rwe!. Icyo ntashidikanya ni uko Yezu agukunda nanjye ankunda, ndetse cyane ku buryo ntakwiyumvisha! We ubwe yarivugiye ati “Ntawagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagare ye kubera inshuti ze!”(Yoh 15,13).

Pasika duhimbaza muri iki gihe ni icyo isobanuye! Ku bw’urukundo Yezu adukunda, yaduhaye impano iruta izindi! Yaradupfiriye kugira ngo tutazapfa, azuka ari uwa mbere mu bapfuye,  abe tuboneraho kuzasangira na We ubuzima bw’iteka!

Yezu ndagukunda!

Nta kindi nakwitura urwo rukundo Yezu ankunda kitari ukumukunda! Ukunda Yezu ntakangwa n’ingorane ngo amuveho. Abakristu ba mbere babiduhayemo urugero. N’ubwo batotojwe rwose bakajujubywa, ntibigeze bacika intege ahubwo aho batatanyirizwaga hose, bakomezaga  kuhamamaza Ijambo ry’Imana (Int 8,4). Yego muri iki gihe si benshi batotezwa bazira ko ari abakristu ariko hari byinshi duhura na byo mu buzima  bikamutwibagiza neza, tukirengagiza urwo adukunda.

Niba koko unkunda uzubaha amategeko yanjye!

Ese koko nkunda Yezu? Nk’ubu duhuye akambaza niba mukunda! Mvugishije ukuri rwose, natanga ikihe gisubizo! Ukunda Yezu koko yubaha  amatekego ye. Nyamara kuri twebwe iyo hajemo amategeko twibwira ko ari ukutubuza amahwemo no kutuvutsa ubwigenge bwacu. Kenshi usanga Yezu dushaka, ari ukemura ibibazo byacu, utuvura indwara, ushobora ibyananiye abahanga, ariko Yezu umbuza gucumura, we nkamwigizayo cyane. Oya kandi! Ese ubwo nasanga nde wundi? “Nyagasani nyongerera kugukunda no kukwizera”.

“Nimuhumure sinzabasiga muri imfubyi nzagaruka mbasange”

Bavandimwe, iri sezerano rya Yezu ntirikuka. Turasabwa gusa kumukunda! Kumukunda bizadukiza ubupfubyi n’ubupfakazi, bizatuvura kwigunga kuko bizatugwiriza inshuti, bizigiyayo agahinda kuko yadusezeranije Umuhoza Roho Mutagatifu. Gukunda Yezu kuruta byose bizatugwiriza ibyishimo, isi idashobora gutanga kuko itamumenye.

Umubyeyi Bikira Mariya, we rugero rwo gukunda no kwakira Yezu Kristu mu buzima bwacu, naturonkere iyo ngabire aduhakirwa kibyeyi.

Padiri Joseph UWITONZE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho