Unkunda yubaha“ ijambo ryanjye”.

 

Inyigisho yo ku cyumweru cya 6 cya Pasika, C, ku ya 01 Gicurasi 2016

Intu15,1-2.22-29;Hish 21, 10-14.22-23; Yh14,23-29

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka. Kuri icyi cyumweru cya gatandatu cya Pasika turumva aho Yezu agenda aducira amarenga yo kuba agiye gusubira iwe mu ijuru. Icyo adusaba  nk´abakristu ni ukubaha ijambo rye, tukarizirikana. Ati uzaryubaha, Data azamukunda. Aha turumva neza ko kubaha ijambo Yezu yavuze aribyo bizatuma tubana na We hamwe na Se. Yezu arasubiramo ati “Ijambo mwumvise si iryanjye, ni irya Data wantumye.

Yezu  rero arashaka ko abamumenye bose baba umwe nk´uko na We ari umwe na Se. Kunga no kubana mu bumwe ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko turi abana b´Imana kandi ko twumvise ijambo Yezu yatubwiye. Ibyo Yezu yahawe na Se ni byo na twe yaduhaye kandi aduha  buri munsi. Urwo ruhererekane rw´ukuri kwa Data ni ko kuranga abamukomoka ho bose. Yezu arifuza ko umubano mu bantu wakomera muri we.

Yezu ati sinzabasiga burundu. Mu gihe azaba agiye, aradusaba  kudakuka umutima no kutagira ubwoba. Aradusezeranya ko agiye kandi azagaruka akadusanga. Bana ba Data rero nta kwiheba kuko Yezu turi kumwe kandi azahora aturinze.  Aradusaba ukwemera muri we no muri Se. Yezu arashimangira ko urukundo muri we no kumvira biturutse ku kwemera ari ibintu bibiri bituma isano dufitanye na Kristu rituma dushobora kugera ku Mana Data.

Nimucyo tumwumvire rero kandi tumukurikire kuko ni we Nzira y´ukuri n´ubugingo, ni we Rumuli rutumurikira. Nitumwemerere maze tuzirikane kandi twubahe ijambo rye. Ijambo ritumenyesha Inkuru Nziza yuje urukundo n´umubano mu bantú no ku Mana. Muri uku kwezi kw´indabo za Mariya, nka Mama wacu, tumusabe kugirango agume atwereke ubwiza bwe butagira inenge; adufashe kumenya no  gukurikira Yezu Umwana we mu mibereho yacu ya buri munsi. Bikira Mariya wadusuye i Nyaruguru gumana na twe kandi ntuzadutererane na rimwe mu buzima kuko turi abana bawe.

Padiri Emmanuel MISAGO.

Alcalá de Henares- Espagne.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho