Ku wa Gatanu 9 Ugushyingo 2018: Bazilika ya Letarani ihabwa umugisha
Amasomo: 1º. Ez 47, 1-9.12; Zab 45 (46), 2-9; Jn 2, 13-22
Kiliziya twita Katedarali ya Papa, Umushumba wa Diyoseze Nkuru ya Roma, yitiriwe Mutagatifu Yohani intumwa. Iri mu mugi wa Roma rwagati hatari kure cyane ya Vatikani. Bazilika ya Papa yiswe Laterani kubera iki? Mu gihe cya Neroni aho hari ingoro y’abanyacyubahiro bo mu muryango wa Laterani. Nero yarahabanyaze. Konsitatini we yahatuje umugore we. Yaje rero kuhegurira Kiliziya hatunganywa neza Bazilika Nkuru ya Papa. Yitwa nyina wa Kiliziya z’isi yose.
Ingoro yubatswe n’abantu ngo ijye isengerwamo, ihabwa umugisha maze ikagira agaciro gakomeye. Irasukurwa igatakwa. Usibye n’ibyo, irimo Taberinakulo ha handi hatuye Yezu Kirisitu mu Ukarisitiya. Abantu barinjira bagasenga bagashengerera bagashyikirana na Yezu Kirisitu. Ingoro y’Imana si inzu nk’izindi. Ntidushobora kuyikoreramo ibyo tubonye byose. Nta kuyisakurizamo, nta kuyirwaniramo, nta kuyicururizamo. Si no kuyituramo ahubwo ni ukuyiturizamo.
Ezekiyeli umuhanuzi yeretswe akamaro nk’ingoro. Yasobanukiwe ko ivubukamo amazi afutse yisuka mu migezi y’ibirohwa cyangwa y’imyunyu maze ayayo akaba meza akinyagamburamo ibinyabuzima. N’iruhande rwayo hamera imbuto nyinshi. Yezu Kirisitu we aratwereka ako kamaro k’ingoro isumbye amazu yandi tubona. Kwirukanamo abo bose bayinyaganwagamo bacuruza abandi bavunja, ni ukutwereka ko iyo ngoro y’Isezerano rya Kera igomba guhindurwamo iy’irishya. Iyo y’Isezerano rishya irangwa n’ituze no kurangamira uyituyemo. Ni Yezu kandi wivuze ko ari Ingoro nyakuri y’Imana yasenywe maze ikubakwa mu minsi itatu. Yarishwe maze ku munsi wa gatatu arazuka. Ni na ko byari byaranditswe. Abigishamategeko n’abandi bamurwanyaga ntibigeze basobanukirwa n’icyo yababwiraga.
Ingoro ya Yezu Kirisitu yinjirwamo n’ushaka gutega amatwi. Aho ubukirisitu bwakendereye, za kiliziya zihinduka inzu ba mukerarugendo basura nta kindi kindi bagamije. Izo zahindutse inzu zisanzwe zidushushanyiriza ko hari benshi binjiragamo bagasohoka uko baje. Nta cyo biyumviraga mu byatangazwaga byerekeye Ijambo ry’Imana. Imbuto beze zarayoyotse. Ibihugu byinshi byateye umugongo Taberinakulo. Ni byo byago bakururiye isi.
Muri Afurika haracyari ubwitabire mu nyifato nziza yo kumva Ijambo ry’Imana. Ni ngombwa gushyiraho umwete kugira ngo ababatijwe bakomeze kwivugurura ejo kiliziya zacu zitazasigara zimeze nk’ubutayu.
Mu ngoro y’Imana hari isoko, isoko y’amazi afutse, unywaho ntazagira inyota, azahorana umunezero. Ibyiza biganje mu Ngoro y’Imana tubikomereho. Tubisangize n’abandi. Turusheho gukura mu Kuri, mu Rukundo no mu Butabera. Ni byo Yezu Kirisitu ashaka.
Yezu nyine nasingizwe iteka. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu Tewodori, Oresiti, Izabela w’Ubutatu Butagatifu, Joriji na Urusino badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana