Urajye wubaha ubuzima bw’undi muntu

Inyigisho yo ku wa kane, icyumweru cya 10 gisanzwe, C, 2013

13 Kamena 2013

Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

AMASOMO:2Kor 3, 15-18; 4, 1.3- 6; Zaburi 84;Mt 5, 20-26

Urajye wubaha ubuzima bw’undi muntu

Tumenyereye kubahiriza amategeko y’Imana “twirinda”. Imvugo ikaba ngo ntukagire utya, ntugakore iki, uzirinde kiriya. Iyi mvugo iba ishatse kuvuga ko twigeze guhura n’ikibi tukaba tugomba kucyirinda uko tubishoboye kose. Ibi bishatse kuvuga ko ubwigenge Imana yaduhaye twabukoresheje nabi, maze bituviramo kuba abacakara b’icyaha. None tukaba dushaka kugaruka mu nzira nziza.

Batwigishije ko amategeko cumi ya Musa yanditswe ku mbaho ebyiri (deux tables de la loi). Urubaho rwa mbere rwanditseho amategeko atatu ya mbere arebana n’uburyo tugomba kubaha Imana. Urajye usenga Imana imwe gusa kandi abe ariyo ukunda gusa, ntuzarahire izina ry’Imana mu busa cyangwa mu binyoma, urajye utunganya umunsi w’Imana.

Urundi rubaho ruriho amategeko arindwi arebana n’imibanire y’abantu n’abandi. Irya mbere ridusaba kubaha ababyeyi , andi atandatu akurikiraho atubwira ibyo tugomba kwirinda: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi,…

Uyu munsi ivanjili iratwihanangiriza itubwira iti « ntuzice ». I Rwanda iri tegeko dusa n’abarikenetse. Iyo witegereje amateka yacu, wagira ngo ibyo ijambo ry’Imana ritubwira bica mu gutwi kumwe bigahita bisohokera mu kundi.

Icyo Yezu atwigisha mu ivanjili y’uyu munsi ni uko aho guhora tuzirikana ikibi ahubwo twazirikana icyiza. Mu buryo bushya bwo kwiyumvisha itegeko ry’Imana, amategeko ya Musa dushobora kuyandika ukundi. Aho kuvuga ngo ntuzice ahubwo twavuga ngo “urajye wubaha ubuzima bw’undi muntu, aho kuvuga ngo “ntuzasambane” tukavuga ngo “turajye twubahiriza umubiri w’undi muntu”. Aho kuvuga ngo “ntuzibe” tukavuga ngo “urajye wubahiriza umutungo w’undi muntu”. Mu yandi magambo biravuze ngo “gira umutima wo kubaha ikitari icyawe, uhe undi ikiri icye. Aho kuvuga ngo ntuzabeshye, tukavuga tuti “urajye uvuga ijambo ryiza kandi ry’ukuri.

Kera mu Rwanda hari umugenzo mwiza wo gutoza abana kudasohora mu munwa wabo amagambo atukana. Iyo umwana yagendaga akavuga ibitutsi bamutumye, ababyumvise baramukubitaga ntibamubwire igituma bamukubita, yakongera gusohoza ubwo butumwa bakamukubita, kugeza igihe yumviye ko igitutsi kidashobora gusohoka mu munwa we kabone niyo yaba ari umuntu mukuru ukimutumye. Iyaba twashoboraga gukosora dutwo abantu bakuru batukana kugirango umwera mubi uturutse ibukuru udakwira hose.

Burya hica umutima mubi. Umuntu ukurebanye agasuzuguro aguciye urwaho yakwica kuko atuma uruhanga rwawe rwijima aho kwererana. Kwicana ni uko bitangira. Kurakara nabyo ni ubwicanyi. Ese iyo urakariye undi wowe wumva uri nk’iki ? Urakariye undi, cyane cyane iyo afite wa mujinya w’umuranduranzuzi nk’uko bikunze kuvugwa mu Kinyarwanda, amuciye urwaho yamwica. Icyo Yezu adusaba ni ugukumira ikintu cyose cyatuma twihemberamo ubugome bwagirira ubuzima bw’abandi nabi.

Kubwira undi ngo gicucu nabyo ni intandaro y’ubwicanyi. Eh ! Ese ko akenshi uwo wita igicucu muba mutariganye, ko uba utazi ubwenge ababyeyi be bamwigishije, ko ubwenge butandukanye, wamuhaye amahoro, mugatuza mugaturane. Umunyarwanda yaragize ati “utazi ubwenge ashima ubwe”.

Kugirana na mugenzi wawe akantu maze ntimusabane imbabazi nayo ni intandaro y’ubwicanyi. Ako kantu se, niba ari akadundu mu mibanire yacu kuki tutakwicara ngo tukaganireho maze tubeho tudashihana ? Buri gihe tuzajya tuvuga isengesho rya Dawe uri mu ijuru, tujye dusaba n’inema yo kwaka imbabazi, kuzitanga no kumenya kuzakira. Ibi nibyo bizadufasha ku kubaha ubuzima bw’abandi no gukumira ingeso y’ubwicanyi.

Maze rero tujye twibuka ko ku munsi w’izuka batazatubaza ibyo twirinze gukora ahubwo bazatubaza ibyo twakoze ngo dufashe abandi kubaho mu byishimo, amahoro n’urukundo.

Padiri Bernardin.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho