Urambagije hamwe n’Imana, aho wayiharira umugeni?

Inyigisho y’Icyumweru cya IV cya Adiventi

Amasomo matagatifu: Iz 7,10-14; Za 23; Rm 1,1-7; Mt 1,18-24.

Imbaraga za muntu, ingabo na politiki ntibitanga umukiro urambye

Isomo rya mbere riratwereka uwo dukwiye kwiringira no gushingiraho amizero n’umukiro byacu. Imana yonyine niyo ikwiye kwizerwa. Uyicungiraho ntazakorwa n’isoni. Umwami Akhazi yari yugarijwe n’amahanga yashakaga kumunyaga ubwami bwe, kumuhirika no kumwigarurira. Yigira inama yo gushakisha amaboko n’inkunga mu bindi bihugu by’ibihangange byo mu gihe cye. Nibwo umuhanuzi Izayi amwihanangirije amubwira ko akwiye gufungura ubwenge bwe, agasoma mu mateka arimo ibimenyetso n’ugushaka kw’Imana. Aramubwira ko kwiringira abanyamaboko b’iyi si, agatera Imana umugongo, bitazamubuza gutsindwa. Byarabaye, ntiyatinda kubona ko yibeshye, mu mwaka wa 732 (mbere ya Yezu) abanyasiriya basenya Yeruzalemu, bamukuraho nabi ndetse bigarurira igihugu cyose. Izayi yahamagariye umwami Akhazi kwiringira Imana, akaba ariyo acungiraho aho kwizera imbaraga za muntu. Umurwa mukuru w’umwami ari wo Yeruzalemu uzakizwa no kwiringira Imana.

Umuhanuzi yatanze ikimenyetso kerekana ko Imana ariyo mukiza: ati Imana izaza kwitegekera, wowe mwami Akhazi birakuyobeye. Umwari agiye kuzasama inda, akazabyara umwana w’umuhungu uzitwa Emanuweli: “Imana turi kumwe”.

Ni byo koko Imana izanyaga abiyita abanyamaboko, ibikomangoma n’ibihangange. Ibi byose izabihangamura, ihananture abategetsi bakomeye ku ntebe zabo, maze izakuze ab’intamenyekana nka Bikira Mariya. Imana izakubitisha abagome ijambo rityaye, yewe n’uruhinja ruzavuka ruzatangira gutitiza ba Herodi kandi ruzaba rutaratobora ngo ruvuge. Muri make, amaza ya Nyagasani azahindaganya Sekibi, amwirukane mu bantu kandi acishe bugufi abayobotse uwo mwami w’ikinyoma n’umwijima.

Intwaro z’Uje mu izina rya Nyagasani

Intwaro uzavuka azakoresha yivuna umwanzi w’abantu n’umwanzi w’Imana turazizi: ukwishisha bugufi yigerekaho ubukene bwa muntu kugira ngo adukungahaze ku bumana bwe. Izindi ntwaro: guha Inkuru Nziza abakene, kubohora imbohe azibabarira ibyaha kandi agacagagura iminyururu yari iziboshye, guhumura impumyi zikabona icyekerezo nyacyo cy’ubuzima busagambye, guha umwanya n’icyubahiro abapfukiranwaga n’abatotezwaga bazira izina ry’Imana no gutangariza abantu ibihe bifatika by’impuhwe z’Imana. Izo nizo ntwaro uzavuka ari we Yezu Kristu azakoresha arindimura abami b’umwijima n’umugenga wabo(soma Lk 4,18-19).

Uje, azavuka ku bw’umubiri nyamara ni Imana nzima Nyirububasha bwose

Mu isomo rya kabiri, Pawulo intumwa aremeza ko uwahanuwe ko azatanga amahoro kandi akabohora abantu ari Yezu Kristu wenyine. Ni we Nkuru Nziza twahawe n’Imana, avuka ku bw’umubiri ari mwene Dawudi, ariko kandi bikaba byaragaragaye ko ari Imana nzima kubera izuka rye mu bapfuye. Ni we wisesuyeho ububasha n’ikuzo. Ni nawe intumwa zikesha ubutore, ni we zivugira ni nawe kandi zihagarariye kugira ngo ziyobore amahanga yose ku kwemera mu izina rye. Duterwe ishema no kwitwa abatowe n’Imana muri Yezu Kristu wigize umuntu akabana natwe kandi ntagire icyo agabanukaho ku bumana bwe. Ni Imana-Muntu muri twe. Aya ni amahirwe akomeye, kuyitesha ni ukwikururira umuvumo.

Yozefu yarambagije hamwe n’Imana arayiharira byongeye arayirerera

Ivanjili nayo iradufasha kumva uko hujujwe ibyari byaranditswe mu Kiragano cya kera. Yozefu ni we byuzurijweho aho ahawe ubutumwa bwo kwita izina uzabyarwa na Mariya. Ategetswe kuzamwita Yezu kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaba byawo (Mt 1,21). Izina “Yezu” rihatse umugambi w’Imana wose ku bantu: risobanura “Hakizimana”. Imana yiyemeje gukiza abantu iri kumwe na bo, ibaho nka bo ndetse ibabera aho rukomeye nko mu ntambara y’icyaha n’urupfu. Ni we Emanuweli, Bugingo warwanye na rupfu maze amaherezo ararutsinda, atangariza abo yigize nkabo ubuzima bw’iteka.

Muri uwo mugambi, dushimire Yozefu umugabo udahinyuka: agira ibanga. Ntiyifuje kwandagaza uwo yari yarasabye amuziza ko atwite inda atazi nyirayo. Yari yigiriye inama yo kumusezerera rwihishwa. Amaze kumenya ko uwo yasabye ko Imana yamwigombye mbere, yarahigamye, aharira Imana umugeni witwaga uwe. Ntiyabererekeye Imana gusa, ahubwo yiyemeje gucumbikira no kurinda umugeni w’Imana, Mariya. Yagize uruhare rukomeye mu gutuma Yezu Umwana w’Imana agira igisekuru mu bantu. Mu muco wa kiyahudi, ntibyari byemewe kugira igisekuru gifatiye ku gitsina gore. Mariya n’ubwo ari nyina wa Yezu ntiyari yemerewe gutanga imbere y’amategeko igisekuru. Yozefu ni imfura, intungane n’urugero rw’ababyeyi: ni ubutagatifu kwemera kurera uwo utabyaye, ukamwitangira, ukamurinda yewe ukemera no kumuhungisha ngo arokoke kandi wowe ntawaguhigaga!

Ibi bitubwiye iki?

Twitoze kwiringira Imana igihe cyose no kuyizera kuko iri kumwe natwe muri Yezu Kristu. Twirinde guhangana cyangwa guhariranya n’Imana igihe itwifuza mu mugambi wayo runaka. Twirinde kubahuka, gutuka no kunnyega abo tubona bigomwe ibishimisha muri iyi si bakegukira gusa Ingoma y’Imana. Kubererekera Imana ikegukana uwo cyangwa ibyo nari ndambirijeho (umugabo, umugore, ubutunzi, igihe, amashuri, amateka n’ibindi) si ubugoryi. Ahubwo niho hashingiye ubutungane, urukundo n’ubuzima bw’abana b’Imana. Turekere Imana urubuga maze ihitemo abo ishatse n’uko ishatse maze ibatorere ibyo ishaka kuko byose byinjira mu mugambi wo kudukiza idufiteho. Twirinde kuba abakeba b’Imana; twirinde kuba abantu babereyeho kuyibangamira no kuburizamo umugambi wayo. Imana yaturemye mu ishusho ryayo itatugishije inama, nyamara ntizaducungura tutabigizemo uruhare, ngo twakire ugushaka kwayo nka Yozefu na Bikira Mariya. Umusonga w’undi nutubuze gusinzira maze twige kurerera Imana abo tutabyaye, nka Yozefu twihatire kuba abarinzi n’abavugizi b’umuryango mutagatifu w’Imana ari wo KILIZIYA.

Nyina wa Jambo Umwamikazi wa Kibeho adufashe twinjirane ishema n’ubutungane mu byishimo bya Noheli.

Padiri Théophile NIYONSENGA i Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho