Urambure ikiganza cyawe maze indwara zikizwe

Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana, C,  2013

Ku ya 08 Mata 2013

Amasomo:Izayi 7,10-14, Zaburi ya 39 (40) 7-11, Abahebureyi 10,4-10, Luka 1,26-38

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

(Iyi nyigisho ijyanye n’igihe cya Pasika)

Urambure ikiganza cyawe maze indwara zikizwe (Int 4,23-31; Yh3,1-8 )

Ejo twahimbaje ibirori byamamaza Impuhwe z’Imana. Impuhwe z’Imana Data Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU utuyobora akoresheje Roho Mutagatifu, ni zo dukirizwamo indwara zose cyane cyane indwara kabutindi kurusha izindi ari yo ya yindi yibasira umutima w’umuntu ikawurindagiza agasigara ahuzagurika muri iyi si atakimenya n’umuryango w’inzu ye! Kuba ku isi umuntu arindagira, ni ukubaho yigenga ijana ku ijana kandi agisha impaka uwaje kwita ku magara ye! Ni ukubwira Imana ngo “Ndanze”. Ni ugufata ibyo YEZU KRISTU atubwira nk’inkuru zahimbwe n’abantu batazi ubwenge! Iyo mibereho ni yo ituma umuntu aba ku isi ayizungeraho nk’itungo rifungiranye mu kiraro aho ridashoboka gusohoka. Ni ukugenda ukayoberwa aho ugana. Iyo umuntu avutse, aba atangiye urugendo rurerure cyangwa rugufi ruzamugeza mu Nzu ye y’iteka: ijuru. Indwara y’umutima cyangwa ya roho ituma umuntu atabona uwo muryango binjiriramo bagana mu ijuru.

Ikintu giteye ubwoba, ni uko akenshi iyo ndwara y’umutima ituma umuntu arindagira akayoberwa aho agana maze akageza n’aho arwanya abasobanukiwe kandi biyemeje gufasha abahuzagurika bose. Uw’ibanze n’iherezo waje ku isi kutuyobora, ni YEZU KRISTU Umwana w’Imana. Uko abarwayi bamugenje turakuzi! Uko intumwa ze bazibasiye turabizi na byo!

Ikigaragara kandi gishimishije, ni uko YEZU KRISTU yatsinze ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu wakomeje kumuhuza na Data Ushoborabyose. URUKUNDO n’ubumwe buhebuje birangwa mu Batatu Batagatifu (Abaperisona), ni imbaraga zitarushwa zatsinze isi n’abayo. Intumwa zahawe Roho Mutagatifu maze na zo zinjizwa mu bumwe bw’Abijuru. YEZU WAZUTSE yakomeje kuzibuganizamo umutsindo we maze na zo ziratsinda karahava. Nta yindi ntwaro, ni ISENGESHO. Isengesho rikomeye kandi ry’ukuri ni ryo ryatumye batsinda ubukana bw’abarwayi bari bagamije kuzihutaza no kuzimangatanya ibikorwa n’ibimenyetso byose byakorwaga muri Kiliziya mu izina rya YEZU KRISTU WATSINZE URUPFU AKAZUKA. Uko bigishaga bashize amanga, ni ko abarwayi barushagaho kubagambanira. Kenshi babaroshye mu buroko ariko muri ayo mage bagakomeza isengesho. Iyo banasohokagamo bakomezaga isengesho nta bwoba. Abemera KRISTU bose bakomeraga ku isengesho maze Roho Mutagatifu agakomeza Kiliziya ya YEZU KRISTU.

Kuva mu gihe cya YEZU kugeza ubu, ku isi hari ibikangisho byinshi bya muntu wokamwe n’ubunangizi maze ubumuga n’umunabi yifitemo bigatuma ahora ashaka kumugaza abakurikiye YEZU. Dufatanye isengesho n’intumwa: “…Nyagasani, witegereze ibyo badukangisha byose, maze uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga. Urambure ikiganza cyawe maze indwara zikizwe, haboneke ibimenyetso n’ibitangaza mu izina rya YEZU, umugaragu wawe mutagatifu”.

Kugira ubwoba bwo kwamamaza Ukuri kwa YEZU KRISTU, ni ugutesha agaciro Batisimu twahawe. Ni ugusuzugura Roho Mutagatifu We udashaka ko abo KRISTU yapfiriye babaho bapyineka kubera gupfukiranwa no gutsikamirwa n’abo ya ndwara ya roho yashegeshe kubera kunangira umutima. Dusabire Kiliziya no muri iki gihe mu bihugu byose igwize abayoboke ba KRISTU basobanukiwe kandi buzuye Roho Mutagatifu, bamamaza ijambo ry’Imana bashize amanga.

KRISTU YEZU AKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA, UMWAMIKAZI W’IZUKA, ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho