Urankunda? Nkurikira

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 7 cya Pasika,

25 GICURASI 2012 

AMASOMO: 1º. Intu 25, 13-21

2º. Yh 21, 15-19  

Urankunda? Nkurikira.

Iki kibazo YEZU yabajije Simoni Petero, arakibaza buri wese muri twebwe uyu munsi. Yatwigaragarije ku buryo bwinshi, yatuvanye mu mwijima w’ubujiji atuyobora inzira y’ubugingo bw’iteka. None ubwo arangije ubuzima bwe hano ku isi, ashaka kudushinga umurimo wo kumuragirira intama ze. Ni ko kwemera kumukurikira. Uzamukunda atabeshya, azamukurikira kandi azafasha na benshi kumukurikira. Azamuyoborera intama nyinshi. Mu Rwanda tuvuga ko zitukwamo nkuru. Birumvikana ko umurimo w’ibanze ufite abashumba ba Kiliziya mu kuyobora abemera mu bwami bw’ijuru. Ariko na none buri wese muri twe, ukurikije urwego ariho, ahamagariwe kuyobora abandi mu nzira nziza ya YEZU KRISTU. Umwana mukuru, iyo yarezwe neza, abera urugero murumuna we. Uri mu mwaka wa mbere arebera kuri ba kuru be bageze mu myaka iri hejuru. Umugabo mu rugo rwe, iyo yagize amahirwe akitwa umukristu, afite inshingano yo kwita ku bukristu bw’urubyaro rwe. Umwarimu mu ishuri, na we ni uko: ntatanga ubumenyi bwa kimuntu gusa; anasangiza abo ashinzwe ibyiza yifitemo avoma mu kwemera Se wo mu ijuru. Mu rwego rwihariye rw’imigendekere ya Kiliziya, Padiri yihatira kubera urugero imbaga y’abakristu ashinzwe. Bigenda neza cyane iyo muri Diyosezi, Padiri abona n’urugero rudahinyuka rw’Umwepisikopi we mu gukunda YEZU KRISTU. 

Ibi mvuga, si ibitekerezo byo mu kirere. Ni ko bimeze. YEZU azi impamvu abanza kubaza inshuro eshatu zose Petero ku birebana n’urukundo amufitiye. Azi neza ko rwa rugero rwiza twavuze ruturuka ku Isoko y’Urukundo: umutima wa YEZU watikuwe icumu ukatuvuburira impuhwe ze, ni wo mu by’ukuri Soko ya rwa Rukundo ruzatuma duhora dukereye kumwamamaza. Kwinjira mu ibanga ry’umutima we, ni ko kwiyumvamo umukiro no kwigobotora umuzigo w’ibyaha byose, ibikomere, ubwoba n’ibindi byose byari byaratugonze ijosi. Iyo twinjiye muri iyo Soko y’Urukundo koko, twubura umutwe maze tugahata inzira ibirenge, intama twaragijwe zikatujya inyuma, tukamera nk’igitero kigabwe neza. Secyaha igira ubwoba ikadohoka, abana b’Imana bagahumeka ituze n’amahoro. Ingoyi yatubohesheje ziracikagurika tugataraka tuvuga ibigwi by’uwatwitangiye. Aho ni ho hagaragara ibyishimo byinshi muri Kiliziya guhera hejuru ukagera hasi. Iyo secyaha yaziritse bamwe, cyane cyane igaherana nk’umushumba (yaba Padiri cyangwa se undi ufite ubuyobozi muri Kiliziya), ibyishimo bisimburwa n’urwijiji rwigarurira imitima y’abayoboke. Habaho kujirajira no kuyoberwa uko abantu bakwiye kwifata. Ni ukuri kwigaragaza, iyo umushumba ayobye, intama nyinshi ziratatana, izindi zikicwa n’umudari kuko ziba zitagaburirwa bihagije. 

Nimucyo uyu munsi dusabire abashumba bose ba Kiliziya. Dushimire YEZU KRISTU ko yaduhaye umusimbura wa Petero ufite ubutwari n’urukundo rwe, Papa wacu Benedigito wa 16. Dusabire amadiyosezi yose n’abashumba bayo guhora bazirikana urukundo bafitiye YEZU KRISTU. Nirwiyongera, abayoboke na bo baziyongera mu bwinshi no mu bwiza. Dusabire abashumba bo mu bihugu by’i Burayi guhuguka muri ibi bihe bikomeye. Bamurikirwe na Roho Mutagatifu maze bagire ingamba nshya bafata kugira ngo bivugurure mu iyogezabutumwa kuko bigaragara ko hari benshi mu banyaburayi bigaruriwe n’ubujiji mu by’iyobokamana. Dusabire n’abashumba bo muri Afrika, kugira ngo ibibazo biri muri Afrika by’akarengane, ibinyoma no gupyinagaza abatishoboye babyamagane nk’abantu bavuga mu izina rya YEZU KRISTU nta bwoba. Tubasabire kandi kubasha gucunga neza umutungo akenshi ugizwe n’imishinga babonera imfashanyo yo mu mahanga. Tubasabire kutazikoresha ibintu binyuranye n’inyungu nyakuri z’intama batorewe kuyobora kuri YEZU KRISTU. Ntitwibagirwe n’abandi bepisikopi bo muri Amerika ya ruguru bahanganye n’imico ikarishye ishaka gusenya ivanjili. N’abo muri Amerika y’epfo bahanganye n’ubukene n’ibiyobyabwenge n’urugomo, tubazirikane muri iki gihe. Abo mu bihugu bya Aziya n’i Burasirazuba muri rusange bari mu bitotezo bitabarika, bose tubasabire. YEZU wabatoye mu ruhererekane rw’intumwa, ababere igihe cyose urugero. 

Icy’ibanze dusaba cyane, ni rwa Rukundo rwa YEZU WAZUTSE. Rwa rundi Petero yigeze kwihakana inshuro eshatu akiri mu bujiji bw’urupfu. Rwa rundi noneho asabwe gutangaza yemye ubugira gatatu kugira ngo ka gatatu ka mbere gasibangane burundu. Byabaye impamo koko, kuva aho Petero n’izindi ntumwa babonekewe na YEZU ari muzima, Urukundo rwikubye inshuro zitagira iherezo. Ntibigeze basubira inyuma mu guhamya YEZU KRISTU. Usibye n’ibyo kandi, bemeye no gupfa nk’uko YEZU yapfuye bamusanga batyo mu ijuru bakurikiwe n’imbaga ya roho nyinshi bayoboranye ubwuzu n’ubwira. Ni ngombwa ko natwe uyu munsi dusubiza YEZU niba tumukunda kuruta abandi bose. Ni ko twakwemeza ko twemeye ko mu mutima wacu YEZU ari we uhafite umwanya wa mbere. Na ho ubundi ntituzashobora gutsinda sebyaha ihora irungarunga ishaka kuduconshomera. 

YEZU we, uzi neza urugamba turwana muri iyi si, uzi ibiturushya, uzi ibishuko bya buri wese muri twe, uzi agahinda dutewe n’uko kamere yacu yagirijwe na mushukanyi, dutabare utwohererze Roho wawe atuyobore kandi aturinde kugeza igihe tuzapfira. Duhe kuba kuri iyi si dufite ubutwari bwo kukwamamaza nta bwoba kugira ngo abavandimwe bacu baboshywe bakire. Duhe ubutwari bwo kwinjira mu ibanga ry’IZUKA ryawe. Duhe kumurikirwa bihagije n’ubuzima bw’intumwa zawe Petero na Pawulo. Kuva mu gihe cyabo, na n’ubu Roho Mutagatifu aracyakora, ntazigera areka kuyobora abakwemera: mutwoherereze Dawe Mubyeyi. Turagukunda kandi dushaka kugukurikira. Urakoze YEZU. 

Dukomeze twitegure Penekositi kuri uyu munsi wa munani.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA