Urantotereza iki?

KU YA 25 MUTARAMA 2013:

Ihinduka rya Mutagatifu Pawulo Intumwa

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 22, 3-16 (cg 9,1-22); 2º. Mk 16, 15-18

Urantotereza iki?

Uwo ni YEZU KRISTU wampfiriye ku musaraba, ni We umbajije impamvu nkomeje kumutoteza. Uko gutabaza kwe, sinari narigeze kukumva. Sinzi uko bigenze! Numvise ijwi ridasanzwe ntigeze numva na rimwe. Nihasingizwe YEZU KRISTU wapfuye akazuka kuko noneho numvise ijwi rye n’icyo ansakaho!

Uko kwiganiriza biturutse kuri YEZU KRISTU wasembuye Pawulo wahoze yitwa Sawuli. Kwibwira ayo magambo, ni ikimenyetso cy’ubuzima bushya. Pawulo intumwa yagize ihirwe ryo kuyazirikana nyuma yo gukorerwaho igitangaza gihambaye cyatumye ahinduka umukristu aba uwa- KRISTU ku buryo bwuzuye. Nta we ushobora kubigeraho atabihawe. Aha ni ho tubonera ko koko ari ukuri ibyo YEZU yavuze ko ari kumwe n’intumwa ze iminsi yose kandi ko Kiliziya ye nta kizayisenya kibaho. Pawulo intumwa, nta kindi yatekerezaga kitari ugukurikirana abemeraga KRISTU no kujya kubafungira aho bababazwa bitavugwa. Aho yahingukaga hose, nta wahasigaraga ataboshywe. Ku buryo bw’abantu, nta cyashoboraga gukorwa ngo ahinduke amenye YEZU KRISTU areke gutoteza Kiliziya. Mu bihe byose, cyane cyane ahari itotezwa rya Kiliziya ku buryo bunyuranye, habura uburyo bwa muntu bwo gukemura ibibazo. Hari n’aho tuzi Kiliziya yashinze imizi kera none ubu hakaba harabaye imara nta mukristu n’umwe uhasigaye! Iyo twumvishe ibyo turiheba, twareba n’amayeri Sekibi yize muri iki gihe ngo igende icengera Kiliziya igamije kuyisenya, tugahungetwa. Nk’abantu batazi neza uko ibintu bizarangira, tugira ubwoba kuko tubona ko hari igihe kizagera ntihabe hakiri uwa-KRISTU n’umwe, habe n’uwa kirazira!

Reka da! Dukomeze ukwemera tumurikiwe n’ubuhamya bwa Pawulo intumwa. YEZU KRISTU afite uko azabigenza atabare Kiliziya ye. None se ibyabaye kuri Pawulo, ntibishobora kongera kuba? N’aho kandi bitaba gutyo ukwemera, niba tugufite, kuduhishurira ko n’ubundi igihe kizagera YEZU agatabara Kiliziya ye igakomeza kubengerana ikuzo n’ibisingizo by’ijuru. Abamutoteza ubu, birashoboka ko umunsi uzagera akababundikiza Urumuri bakikubita hasi nka Pawulo ariko bakabaduka bavuga ibisingizo by’Izina rye! Ni ukuri, YEZU afite uburyo azakoresha arengere Kiliziya ye. Ntazemera ko Sekibi yidoga ubuziraherezo. YEZU ahora ategura uburyo bwo guhirika inkuta zitandukanya abantu zinababuza kubona ikuzo rye! Igihe kizagera azihirike nta n’usobanukiwe uko bigenze. Ni ngombwa kwikomezamo ukwemera mu gihe tugitegereje ya mizero mahire y’Ukuza k’Umukiza wacu YEZU KRISTU. Dusabirane cyane abemera KRISTU turusheho guhurizwa mu bumwe.

Mu gihe duhimbaza ihinduka rya Pawulo intumwa kandi tunasoza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abakristu, twiragije isengesho ry’iyo ntumwa yigaruriye amahanga yose iyakiza umwijima w’ubupagani n’ibyaha by’amoko yose. Twese adusabire gutsinda icyaha tureke gutoteza YEZU KRISTU watubambiwe.

Hari uburyo bwinshi dutoterezamo YEZU KRISTU: amacakubiri agomera ubumwe n’ubwumvikane bya Kiliziya n’isi yose. Dusabe kugira ngo imitima y’imitiriganya yumve ugutabaza kwa YEZU: “K… urantotereza iki?”. Kumutoteza, ni ko kwitoteza no kwita mu muriro, ni yo mpamvu adufitiye ubutumire butugorora. Imitima yuzuyemo ubwahuro bw’icyaha icyo ari cyo cyose, tuyisabire kuko guhinduka bishoboka. Uwakize icyaha iki n’iki, nabonereho gushimira YEZU KRISTU no gusabira abakiri mu ivu. Twisabire ingabire yo kumvikanisha hose ijwi rigamije kuburira no gutabara aho Sekibi yaritse. Uyu munsi nitwumva ijwi rye, turahinduka tumwamamaze, isi ibone umukiro.

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

PAWULO INTUMWA UDUSABIRE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho