Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 4, Igisibo
Ku ya 01 Mata 2014 – Yateguwe na Diyakoni Jean Marie Vianney NTACOGORA
Amasomo : Ezk 47,1-9.12 ; Zab 45,2-3,5- 6,8-9a.10a; Yh 5,1-16
Bavandimwe, dukomeje gutera intambwe mu rugendo rugana Pasika. Muri iyi minsi y’igisibo, umubyeyi wacu Kiliziya, mu masomo matagatifu idufasha kurushaho kurangamira Imana, umugaba n’umugenga w’ubuzima.
Twumvise uburyo umuhanuzi Ezekiyeli yerekwa ikuzo ry’Imana n’amazi yasohokaga mu ngoro: ni ubutumwa bw’icyizere. Nyagasani atuye rwagati mu bantu; ni isoko y’ubuzima kandi ibiremwa byose abigira bishya. Ibi rero bigomba kudutera kugira ibyiringiro n’ibyishimo by’uko Nyagasani ari kumwe natwe kandi ashobora kudukiza igihe cyose tumwiyambaje.
Yezu arakiza kandi atanga ubuzima kabone n’iyo byaba ari mu gihe abantu batari biteze. Kuri We umurimo wamuzanye ni ugutanga ubugingo aho anyuze hose nk’ay’amazi yavuzwe mu isomo rya mbere. Abafite umutima umushaka, nta kabuza abageraho. Ababuze ubajugunya mu cyuzi ngo bamere nk’abandi, abihebye, abagowe n’ubuzima, abakandamijwe n’icyaha kabone n’iyo baba bamaze imyaka myinshi mu ngorane, ariko bafite umutima witeguye kwakira impuhwe za Nyagasani. Yezu arabiyereka nta kabuza.
Yezu ntaho atagera! Niwe ubwe usanga uriya mugabo twumvise mu ivanjili, wari umaranye ubumuga imyaka mirongo itatu n’umunani yose. Yezu yamwiyeretse nk’umuvuzi ukoresha imbaraga z’ijambo: “Haguruka, ufate ingobyi yawe maze ugende”.Gukizwa na Yezu, ntibigera gusa k’umubiri ahubwo akiza na roho: “Dore wakize, ntuzongere gucumura ukundi”. Burya abantu bo bagira igihe bigenera cyo kuba baruhuka imirimo yose bakoraga, ariko Imana yo ntijya ihagarika umurimo wayo wo gukiza muntu. Buri gihe iratwiha ngo turonke ku byiza byayo.
Imana iradukiza, ikanakoresha ibimenyetso byayo bitagatifu, amasakaramentu, ngo dukomeze kuguma mu nzira nziza. Isakaramentu rya batisimu, ni ryo riduha kuvuka bundi bushya muri Kristu. Amasakaramentu yavubutse muri Yezu nka wa mugezi twumvise, aho unyuze hose utanga ubuzima. Ikindi gikomeye ni uko mu kwifuza guha buri wese imibereho myiza, Yezu ntahwema kutubaza niba dushaka gukira. Hari uruhare ndasimburwa tugomba kugira mu gucungurwa kwacu. Aha rero dusabwa kumwiyereka nta buryarya mu isengesho: ko twabuze amahoro, twabuze ubumuntu muri twe, twabuze umutima uca bugufi, hari ingeso mbi twananiwe kureka n’ibindi buri wese yiyiziho ko bimushegesha. Ubwo nibwo bumuga bwacu; ndetse dushobora no kuba tubumaranye imyaka myinshi isumba kure iyo uriya mugabo yari amaranye uburwayi bwe. Iyo rero duteye intambwe ya kigabo yo kumwiyereka n’umutima ushaka guhinduka, Yezu aradukiza nta kabuza.
Akenshi rero, duhugira mu kureba abandi uburyo babayeho neza kuturusha! Mu isengesho ryacu hakiberamo amaganya! Aho kwereka Yezu aho tubangamiwe n’icyaha; ahubwo dutwarwa rimwe na rimwe n’igishuko cyo kwivovota ngo abandi bo, Imana yarabahaye, yabajugunye mu cyuzi! Nyamara Yezu ahora agendagenda hose kandi igihe cyose ashakisha buri wese ngo amuhe icyo yifuza. Ikibazo ni uko hari igihe twanga kumukingurira ngo adufashe ahubwo tugahitamo kumurwanya no kunangira umutima imbere y’abo adutumaho.
Umukristu wakiriye Yezu mu masakaramentu, nawe amera nka wa mugezi; agenda akura mu kwemera buhoro buhoro uko iminsi igenda isimburana. Aho anyuze hose arahabobeza, agatanga ubuzima, abamwegereye bose bamubonamo ubutagatifu. Abaryohereza ubuzima kuko aba yaravomye kwa Yezu ingabire z’ibyishimo n’amahoro.
Ibyo twifuza byose , tugomba kubihuza n’ugushaka kw’Imana. Ibyo tukabikora tuzirikana urukundo Yezu yadukunze igihe yemera kutwitangira ku musara. Buri muntu rero niyihutire kwizitura ku by’isi biyoyoka, kugira ngo yibanire n’Imana ubuziraherezo. Turusheho kuzirikana muri iki gisibo, urukundo ruhambaye rwa Kristu. We ubwe, yaduhaye urugero atwereka inzira tugomba kunyura tugana ku Mana. Ibyo tukabifashwamo n’amasakaramentu adutagatifuza, ari nayo adufungurira imiryango y’ubuzima buhoraho.
Haguruka rero muvandimwe, nicyo usabwa none. Bwira Yezu kristu ko umaze igihe kinini ushakisha hirya no hino ariko bikaba byaranze, nta mukiro wigeze ubona, nta byishimo wigeze ukura mu irari wivurugusemo. Abantu wari wiringiye bose habuzemo ukugirara akamaro ngo byibura akujunye mu cyuzi! None ubwo wagize amahirwe yo kubona Yezu, cyane cyane mu masakramentu duhabwa buri gihe, mubwire ukuri kose; Nawe arakubwira ufate ingobyi yawe wigendere,aragukiza ku mubiri no kuri roho, aguha ibyo ukeneye byose ndetse akugire n’inama yo kumwizirikaho ngo utava aho wongera kugwa mu cyaha kandi warahuye n’Umukiza.
Yezu niwe nyine Soko idakama, ivubuka igana mu mitima itunganye kugira ngo nayo ayikoreshe yuhira isi yose. Abakiriye Yezu nibo bavuga hose ibyiza aba yabakoreye. Batanga ubuhamya bw’aho bahuriye na Yezu akabakiza.
Dusabirane rero kugira ngo abagize amahirwe yo guhura na Yezu bakomeze bamukomereho ; maze n’ubwo kamere yacu ya muntu idukururira kenshi gucumura, tuyitsinde. Duhabwe amasakaramentu; cyane cyane iry’imbabazi igihe hari aho twatannye, tugatezuka ku nama nziza duhabwa n’abo Imana idutumaho. Muri iki gisibo, dusenge cyane kandi twitegure kuzukana na Nyagasani tutongera kwivurunga mu mwanda w’icyaha, kuko twahuye na Yezu, akatwuhagiraho ibicumuro byacu; ndetse akaba akomeza no kubana natwe atugira inama mu ijambo rye dutega amatwi buri munsi.
Nyagasani Yezu abane namwe!